Umuganga gakondo yishwe n’inzoka yari yororeye iwe
Nkurikiyabandi Jean Pierre bitaga “Bizigira” wari umuganga gakondo yishwe n’inzoka y’impiri yari imaze amezi ane ayororeye iwe mu rugo.
Uyu mugabo w’imyaka 54 y’amavuko wari umuganga gakondo ariko abenshi bakamwita umupfumu wa kabuhariwe yari atuye mu Kagari ka Gasoro mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza.
Kigali Today yaganiriye na Mukabucyana Elina, umugore wa Nyakwigendera yemeza ko umugabo we wari umuganga gakondo yitabye Imana yishwe n’inzoka y’impiri bari bororeye iwabo mu rugo.
Mukabucyana avuga ko urupfu rw’umugabo we rwabaye tariki 16 Mutarama 2016 nyuma y’iminsi itatu yari ishize arumwe n’iyo inzoka y’impiri yakinishije atashye iwe mu rugo yasinze.
Yagize ati “Mu rugo hari inzoka y’impiri umugabo wanjye yari ahororeye. Mu cyumweru gishize yatashye yasinze ananiwe avuga ko agiye kubanza kureba itungo rye ndamwinginga ngo areke kujya kuyireba kuko yari yanyoye arananirana”.
Akomeza avuga ko ubwo umugabo we Bizigira yakinishaga iyo nzoka y’impiri byageze igihe ikamuruma urutoki amaraso akajojoba na we agira umujinya arayica.
Mu kanya kakurikiyeho urutoki rwe ngo rwatangiye gutumba ndetse bifata ukuboko kose yigomboza umuti witwa “ Umukubayoka” biranga biba iby’ubusa bamutwara mu Bitaro bya Nyanza hashize iminsi itatu arapfa.
Maniraho Emmanuel wakoranaga bya hafi na hafi na Bizigira muri uwo murimo w’ubuvuzi gakondo akaba n’umuhungu we yabwiye Kigali Today ko inzoka y’impiri yamuhitanye yari iya kabiri acishije ndetse ko hari hashize amezi ane ayoroye.
Ati “Ubwa mbere yari yacishije inyamanswa yitwa umuhari nyuma yorora impiri iramucika, iya kabiri yacishije ni yo yamurumye bimuviramo gupfa”.
Yakomeje avuga ko nyuma y’urupfu rwe yiteguye gukomeza gukora akusa ikivi Nyakwigendera asize.
Bamwe mu baturage b’aho nyakwigendera yari atuye baravuga ko babuze umuntu wakundaga abantu cyane kandi ngo bafataga nk’umuhanga mu buvuzi gakondo.
Ibitekerezo ( 55 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaje kbs,yariyoroye inzokape n’inka ngarakama se? n’ihene si? ngoninzokada! abasigaye bihangane.MURAKOZE.
wabona umwana yishwe n’ipusi.
ibyabavuzi nkabo ntawabimenya,ubwose iyonzoka yamufashaga iki mubuvuzibwe!!?gusa abo yavuraga bihangane.umuhungu we arahari.
Inzoka kweri bsi iyo yorora imbeba ya kizunguuuuu!!!!!!
@ Elias wowe ufite icyo kibazo cyo gutera akabariro nakugira inama yo kujya kuri Horaho Life Center kwa Rubangura mu muryango 301.
uwo mwana asize ubwo nawe agiye gucisha anaconda kugira arushe se!!!
umurimo w’ubupfumu si mwiza.kandi birababaje korora inyamaswa aho korora itungo!!!
muraho,nabasabaga kumfasha harumuti nasomye ufasha abagabo bafite ibibazo byo gutera akabariro no gukura kwigitsina uwo muti nabonye wanditseho VIG POWER muhandushije mwahandangira aho nawubona,murakoze
Mwaramutse,roses umuryango nyarwanda uhombye umuntu a size inzoka tukuremo isomo kuko gukinisha igisimba no ukwishira mu mailbag kandi umusinzi nacho Yakima kid I urethra kwangiza deter name akiyangiza,uwapfuye Imana imwakire
nabandibarehobizerimanaku.igenabwose
UWO MUGANGA WAZIZE ITUNGO RYE NIHANGANISHIJE UMURYANGO WE JAMBO RY’IMANA RITI BAZARIBWA NINYAMASWA BIYOROREYE MUBIHE BYANYUMA MURAKOZE.
Igitekerezo ni ugukangurira abantu bakareka kugira ibintu bacirira