Umuganga gakondo yishwe n’inzoka yari yororeye iwe

Nkurikiyabandi Jean Pierre bitaga “Bizigira” wari umuganga gakondo yishwe n’inzoka y’impiri yari imaze amezi ane ayororeye iwe mu rugo.

Uyu mugabo w’imyaka 54 y’amavuko wari umuganga gakondo ariko abenshi bakamwita umupfumu wa kabuhariwe yari atuye mu Kagari ka Gasoro mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza.

Yahitanywe n'inzoka yari yororeye iwe mu rugo.
Yahitanywe n’inzoka yari yororeye iwe mu rugo.

Kigali Today yaganiriye na Mukabucyana Elina, umugore wa Nyakwigendera yemeza ko umugabo we wari umuganga gakondo yitabye Imana yishwe n’inzoka y’impiri bari bororeye iwabo mu rugo.

Mukabucyana avuga ko urupfu rw’umugabo we rwabaye tariki 16 Mutarama 2016 nyuma y’iminsi itatu yari ishize arumwe n’iyo inzoka y’impiri yakinishije atashye iwe mu rugo yasinze.

Yagize ati “Mu rugo hari inzoka y’impiri umugabo wanjye yari ahororeye. Mu cyumweru gishize yatashye yasinze ananiwe avuga ko agiye kubanza kureba itungo rye ndamwinginga ngo areke kujya kuyireba kuko yari yanyoye arananirana”.

Akomeza avuga ko ubwo umugabo we Bizigira yakinishaga iyo nzoka y’impiri byageze igihe ikamuruma urutoki amaraso akajojoba na we agira umujinya arayica.

Mu kanya kakurikiyeho urutoki rwe ngo rwatangiye gutumba ndetse bifata ukuboko kose yigomboza umuti witwa “ Umukubayoka” biranga biba iby’ubusa bamutwara mu Bitaro bya Nyanza hashize iminsi itatu arapfa.

Maniraho Emmanuel wakoranaga bya hafi na hafi na Bizigira muri uwo murimo w’ubuvuzi gakondo akaba n’umuhungu we yabwiye Kigali Today ko inzoka y’impiri yamuhitanye yari iya kabiri acishije ndetse ko hari hashize amezi ane ayoroye.

Ati “Ubwa mbere yari yacishije inyamanswa yitwa umuhari nyuma yorora impiri iramucika, iya kabiri yacishije ni yo yamurumye bimuviramo gupfa”.

Yakomeje avuga ko nyuma y’urupfu rwe yiteguye gukomeza gukora akusa ikivi Nyakwigendera asize.

Bamwe mu baturage b’aho nyakwigendera yari atuye baravuga ko babuze umuntu wakundaga abantu cyane kandi ngo bafataga nk’umuhanga mu buvuzi gakondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 55 )

ubwo aroga ejobundi azazuka arabeshya!

mbona biza yanditse ku itariki ya: 9-05-2016  →  Musubize

mbega ubworozi nonese ko itari n’imandwaye ubwo yazize iki?

usengimana j.bosco yanditse ku itariki ya: 6-05-2016  →  Musubize

umukubayoka ntugombora impiri ugombora insharwatsi,ahubwo iyo akoresha:umutisyi,akaziraruguma,umusororo ndetse n’ubuhandanzovu aba yarakize.Ntukundi ubwo aciyeho namwe abasigaye mumwigireho.

claude yanditse ku itariki ya: 20-04-2016  →  Musubize

niyihangane ark uwiyishe ntaririrwa thx

evelyne yanditse ku itariki ya: 9-04-2016  →  Musubize

Ariko abiyita abapfumu musigaye musetsa cyane ununtu woroye Shitan munzu ye koko ?None Umuhungu we ngo agiye gukomereza aho se yaragejeje .Ubwo we se ntabona urujyanye se koko .yavuye muribyo bintu koko akegera Imana koko ko iteze amaboko

kubwimana yanditse ku itariki ya: 10-03-2016  →  Musubize

Ni umusazi ahubwo!Napfe nawe yishe benshi!Umurozi gusa!

celestin yanditse ku itariki ya: 24-02-2016  →  Musubize

Ushobora kworora inzoka ariko bishoboke ko atarazi ko yica, ahubwo kubona yarapfuye nyuma birantangaje kuko niba koko ari impiri(Vipere heurtante) yari yoroye maze ikamuruma, ntiyagakwiye kurenza iminota 30. ubwo wasanga itaramuhamije sawa sawa.

Alain yanditse ku itariki ya: 22-02-2016  →  Musubize

Imana imwakiremubayo.

andre yanditse ku itariki ya: 21-02-2016  →  Musubize

Gusara sukwiruka kbs

Jules yanditse ku itariki ya: 19-02-2016  →  Musubize

uwiyishe ntaririrwa nicyo gihembo kimukwiriye.

JACKY yanditse ku itariki ya: 17-02-2016  →  Musubize

Very stupid man

Beni yanditse ku itariki ya: 14-02-2016  →  Musubize

uwo mugabo wororaga inzoka arasekejepe?

semucyo jeremy yanditse ku itariki ya: 14-02-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka