Umuganga gakondo yishwe n’inzoka yari yororeye iwe

Nkurikiyabandi Jean Pierre bitaga “Bizigira” wari umuganga gakondo yishwe n’inzoka y’impiri yari imaze amezi ane ayororeye iwe mu rugo.

Uyu mugabo w’imyaka 54 y’amavuko wari umuganga gakondo ariko abenshi bakamwita umupfumu wa kabuhariwe yari atuye mu Kagari ka Gasoro mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza.

Yahitanywe n'inzoka yari yororeye iwe mu rugo.
Yahitanywe n’inzoka yari yororeye iwe mu rugo.

Kigali Today yaganiriye na Mukabucyana Elina, umugore wa Nyakwigendera yemeza ko umugabo we wari umuganga gakondo yitabye Imana yishwe n’inzoka y’impiri bari bororeye iwabo mu rugo.

Mukabucyana avuga ko urupfu rw’umugabo we rwabaye tariki 16 Mutarama 2016 nyuma y’iminsi itatu yari ishize arumwe n’iyo inzoka y’impiri yakinishije atashye iwe mu rugo yasinze.

Yagize ati “Mu rugo hari inzoka y’impiri umugabo wanjye yari ahororeye. Mu cyumweru gishize yatashye yasinze ananiwe avuga ko agiye kubanza kureba itungo rye ndamwinginga ngo areke kujya kuyireba kuko yari yanyoye arananirana”.

Akomeza avuga ko ubwo umugabo we Bizigira yakinishaga iyo nzoka y’impiri byageze igihe ikamuruma urutoki amaraso akajojoba na we agira umujinya arayica.

Mu kanya kakurikiyeho urutoki rwe ngo rwatangiye gutumba ndetse bifata ukuboko kose yigomboza umuti witwa “ Umukubayoka” biranga biba iby’ubusa bamutwara mu Bitaro bya Nyanza hashize iminsi itatu arapfa.

Maniraho Emmanuel wakoranaga bya hafi na hafi na Bizigira muri uwo murimo w’ubuvuzi gakondo akaba n’umuhungu we yabwiye Kigali Today ko inzoka y’impiri yamuhitanye yari iya kabiri acishije ndetse ko hari hashize amezi ane ayoroye.

Ati “Ubwa mbere yari yacishije inyamanswa yitwa umuhari nyuma yorora impiri iramucika, iya kabiri yacishije ni yo yamurumye bimuviramo gupfa”.

Yakomeje avuga ko nyuma y’urupfu rwe yiteguye gukomeza gukora akusa ikivi Nyakwigendera asize.

Bamwe mu baturage b’aho nyakwigendera yari atuye baravuga ko babuze umuntu wakundaga abantu cyane kandi ngo bafataga nk’umuhanga mu buvuzi gakondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 55 )

uwo mugabose wari,woroye inzoka yaragambiriye iki?uwiyishe ntaririrwa

semucyo jeremy yanditse ku itariki ya: 14-02-2016  →  Musubize

Urwishigishiye ararusoma! Ntiyapfuye da,ahubwo napfa azumva! Ubuse tuvugengo Imana imwakire mu bayo?

Emmavava yanditse ku itariki ya: 11-02-2016  →  Musubize

ese nkubu inzoka yamufashaga iki?ndumva atari abapfumu ahubwo ari abarozi,n’umugorewe n’umuhungu wabo

alpha yanditse ku itariki ya: 10-02-2016  →  Musubize

birababaje kubona umuntu waremwe nimana?akaba yorora shitani icyonihani cyiman

Nakirutimana yanditse ku itariki ya: 8-02-2016  →  Musubize

Uwomugabo Nikigoryi

Kubwimana yanditse ku itariki ya: 7-02-2016  →  Musubize

Imana Ntabwoyakwakira Worora Shitani Kandi Aritegeko Kuyica

Kubwimana yanditse ku itariki ya: 7-02-2016  →  Musubize

Sinajyaga nemera ko abantu borora inzoka.

TWAGIRIMANA Jolis yanditse ku itariki ya: 3-02-2016  →  Musubize

uwiyishe ntaririrwa! Buriya Satani Yamuhinduriye Imirimo! Yavuye Muri Conciritation Imujyana Muri Laboratory.

Kubwimana Enos yanditse ku itariki ya: 30-01-2016  →  Musubize

Uwo muntu ntiyaririrwa.ikibazo NI uko yari kuruma undi muntu, none ubwo ari nyirayo nta kibazo. ikindi kintu cyiza NI uko we ninzoka ye bajyanye. puuu aragapfana ninzoka ye nyine. ubwo we iyo isigara murumva bitari kuba ikindi kibazo.

Nene yanditse ku itariki ya: 29-01-2016  →  Musubize

mana we ubu se koko uyu mugabo woroye iyi nzoka uwiyishe ntaririrwa.

jeannine yanditse ku itariki ya: 29-01-2016  →  Musubize

ndumiwe pe!amatwi arimo urupfu ntiyumva koko

BUGINGO MAXIME yanditse ku itariki ya: 28-01-2016  →  Musubize

Ahubwo uwo ushaka kugera ikirenge mu cya se ahere ubu acukura imva kugirango atazarushya abantu kuko wumva ashaka kwiyahura abireba

MAHESHI JANVIER yanditse ku itariki ya: 27-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka