Rubavu: Abanyeshuri bane b’abakobwa bari barabuze babonetse

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Kikundiro Mabule, yatangarije Kigali Today ko abanyeshuri b’abakobwa bane bari babuze ku ishuri bigaho mu murenge ayobora babonetse nyuma yo gushakishwa.

Umurenge wa Rubavu bigamo uhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
Umurenge wa Rubavu bigamo uhana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Uwo muyobozi avuga ko abo banyeshuri bari babuze babonetse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bari bambutse umupaka, bakaba bagarutse mu Rwanda habaye ugufatanya kw’inzego.

Hari hashize iminsi ibiri abanyeshuri bane b’abakobwa bigaga mu rwunge rw’Amashuri rwa Kanembwe ya kabiri, iherereye mu Murenge wa Rubavu mu Kagari ka Gikombe babuze.

Bivugwa ko tariki 17 Gicurasi 2022 aribwo abo banyeshuri babuze nyuma yo gutoroka ishuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu avuga ko abo banyeshuri bagarutse ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki 18 Gicurasi 2022, basubira mu kigo, kuko ngo byagaragaraga ko nta kibazo bafite.

Hari amakuru yavugaga ko ku mugoroba w’uwo munsi baburiyeho tariki 17 Gicurasi 2022 umwe mu babyeyi b’umwana yahamagawe na numero ya telefone atazi yo muri Congo abayivugiyeho bamusaba amafaranga kugira ngo barekure abo banyeshuri, icyakora aya makuru ubuyobozi bw’umurenge buravuga ko butahita buyemeza.

Ubusanzwe ikigo cy’amashuri cya Kanembwe ya Kabiri giherereye mu gace kegereye umupaka wa Congo ugana i Goma, ku buryo ngo abantu banyura mu nzira zitemewe bakambuka umupaka.

Icyakora ubuyobozi bubagira inama yo kwirinda bene ibyo bikorwa byo kwambuka mu buryo butemewe kuko bishobora kubakururira ibibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka