Kirehe: Inkuba yishe inka 15 n’intama 18 z’umworozi umwe

Imvura yaguye mu ma saa saba n’igice z’amanywa mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mpanga mu Kagari ka Bwiyorere, yumvikanyemo inkuba yakubise inka 15 n’intama 18 z’umworozi witwa Mutarambirwa Patrick zari mu rwuri rwe, zose zihita zipfa.

Izo nka zapfuye umushumba arangije gukama iya nyuma, ku bw’amahirwe we ntacyo yabaye.

Inka n’intama zakubiswe n’inkuba ni izari hamwe mu itsinda, mu gihe izindi zari hirya muri urwo rwuri zo ntacyo zabaye.

Inzego z’ubuyobozi kuva ku Karere, zihutiye kuhagera, ndetse na bagenzi be b’aborozi n’abaturage, baramwihanganisha, biyemeza no kumushumbusha inka 25 n’amatungo magufi icyenda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mpanga, Hakizamungu Adelite, yabwiye Kigali Today ko uwo mworozi nta bwinshingizi yari afite, ariko ko bakomeje gukangurira aborozi n’abahinzi kwitabira gufata ubwishingizi kuko ibyago bitera bidateguje.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka