Abasirikare ba Congo bafatiwe mu Rwanda basubijwe iwabo
U Rwanda rwashyikirije Itsinda rihuriweho n’ingabo zo mu Biyaga Bigari (EJVM) abasirikare babiri ba Congo bafatiwe ku butaka bwarwo basinze.
Kuri uyu wa kabiri tariki 5 Mutarama 2016, nibwo igikorwa cyo gushyikiriza aba basirikare babiri, bageze ku butaka bw’u Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abo basirikare ni Cpl Molanga Jean Marie Eric w’imyaka 24 ukomoka muri Kisangani, yafatiwe mu Rwanda tariki 12 Ugushyingo 2015 ahitwa gasutamo Mbugangari mu murenge wa Gisenyi akarere ka Rubavu.
Mugenzi we Sgt Omar Muntu Jean avuka muri Kasai, yakoreraga muri 803RGT Etat major service, yafatiwe mu Rwanda tariki 25 Ugushyingo 2015 saa yine z’ijoro mu murenge wa Rugerero akarere ka Rubavu yasinze.
Bombi bafatwa nta gikoresho cya gisirikare n’ibyangombwa bari bafite, u Rwanda rukaba rwarahise rubimenyesha ubuyobozi bw’itsinda rya EJVM rishinzwe kugenzura imipaka ya Congo n’ibihugu biyikikije.

Sgt Omar Muntu Jean na Cpl Molanga Jean Marie imbere y’itsinda rya EJVM bemeje ko n’ubwo bafatiwe mu Rwanda batahohotewe ahubwo bafashwe neza birenze uko iwabo bafatwa.
Umwe ati “Nibyo koko twafashwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda kubera kutamenya aho umupaka ugarukira, ariko mu gihe cyose tuhamaze badufashe neza, bubahiriza uburenganzira bwacu birenze uko iwacu dufatwa.”
Col Fulbert Okandza ukuriye EJVM wakiye abasirikare ba Congo, shimira u Rwanda rucyemura ibibazo by’umupaka binyuze mu mahoro.
Ati “Turashimira u Rwanda uburyo rucyemura ibibazo by’imipaka binyuze mu mahoro, ariko tuzasaba n’abasirikare ba Congo kwiha imbibe z’imipaka kuko utarinda imbibe z’igihugu utazi aho zigarukira.”

Abasirikare bashyikirijwe EJVM bujuje umubare wa 22 w’abasirikare ba Congo bafatiwe mu Rwanda kuva muri 2012, umusirikare w’u Rwanda wafatiwe ku butaka bwa Congo ni umwe.
Sgt Omar Muntu Jean na Cpl Molanga Jean Marie barafatiwe mu Rwanda nyuma y’uko imbago 22 zihuriweho n’u Rwanda na Congo zishyizweho n’amatsinda ahuriweho n’ibihugu byombi.
Lt Col James Cassius wari uhagarariye u Rwanda ndetse akaba yarabaye mu itsinda rya EJVM, avuga ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’itsinda rya EJVM mu gucyemura ibibazo biboneka ku mupaka.
Ohereza igitekerezo
|
jye nemeza ko nta musirikare uzi ubwenge utamenya aho igihugu cye, aba niba atari abasazi ahubwo bafite ikindi baba bashaka nubwo batazakibona
mubereke itandukaniro