• Umwana w’imyaka 15 yafashwe ajya gucuruza urumogi

    Niyomuremyi Samuel wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Gacuba mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza, tariki 14/01/2012, yafatanywe ibiro 20 by’urumogi yari agiye gucuruza mu mujyi wa Kigali.



  • RCS irashishikariza abacungagerezakazi kwitwara neza mu kazi

    Mu kiganiro komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa (RCS), Gen Paul Rwarakabije, yagiranye n’abacungagerezakazi 400, tariki 14/01/2012, yongeye kubashishikariza kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi bakora.



  • Rwamagana: Batwitse ibiyobyabwenge byafatiwe mu baturage

    Polisi mu karere ka Rwamagana, tariki 13/01/2012, yatwitse ibiyobyabwenge bitandukanye byafatiwe mu baturage. Mu byo batwitse harimo litiro zikabakaba 130 za kanyanga, ibiro 38 by’urumogi n’udupfunyika twarwo [bakunda kwita utubule] tugera ku 1614.



  • Nyagatare: abaturage bafite ikibazo cy’inyamaswa zibonera

    Abaturage bahinga ibigori n’amasaka mu nkuka z’igishanga cy’Ikirimburi mu mirenge ya Nyagatare na Tabagwe baratabaza ikigo gishinzwe iby’amapariki n’ibidukikije kubera ko ibisimba birimo inkende n’ibitera bibonera kandi bikanabangiriza imyaka.



  • Mukagahima avuga ko ahohoterwa kubera ubuhamya yatanze muri Gacaca

    Umukecuru witwa Mukagahima Margarita w’imyaka 63 utuye mu mudugudu wa Karambi mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza avuga ko ubuhamya bunyuranye yatanze mu nkiko Gacaca bukomeje kumubera intandaro yo guhohoterwa.



  • Nyanza: Imodoka yagonze umunyegare arakomereka bikomeye

    Tariki 12/01/2012 ahagana saa kumi n’ebyeri z’umugoroba mu ihuriro ry’umuhanda w’ahitwa ku Bigega habereye impanuka y’imodoka yagonze umunyegare agakomereka bikomeye.



  • Ubukene bwatumye yiba ibikoresho bya bagenzi be

    Umunyeshuri Hategekimana Jean Rick w’imyaka 17 y’amavuko utuye mu murenge wa Gasaka akarere ka Nyamagabe acumbikiwe kuri station ya polisi Gasaka, guhera tariki 09/01/2012, azira kwiba ibikoresho by’undi munyeshuri wiga ku ishuri ryisumbuye rya ADPR Gasaka.



  • Ikiyaga cya Kidogo kirimi ubushyo bw

    Ingona zongeye kwicira umuntu mu kiyaga cya Kidago

    Ingona zongeye kwicira umuntu zirangije zita ibisigazwa by’umubiri we ku nkengero z’ikiyaga cya Kidogo cyo mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Rilima.



  • Umupasiteri arahigwa kubera gutekera umutwe abanyeshuri 290

    Polisi y’igihugu irashakisha umuntu wiyitaga umupasiteri wasengeraga ku rusengero rw’Abametodisite ku Kacyiru, wabeshye abanyeshuri bagera kuri 290 ko azabafasha kwiga no kubaha ibikoresho by’ishuri.



  • Akurikitanyweho kwiba ibikoresho by’umunyeshuri

    Bizimana Emmanuel w’imyaka 18 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagame azira kuba yaribye igikapu cy’umunyeshuri agatwara ibikoresho byarimo.



  • Gasiza: Yatawe muri yombi azira kwiba ibirayi

    Umusore witwa Nizeyimana Frederic, tariki 10/01/2012, yatawe muri yombi n’ubuyobozi bw’akagari ka Gasiza umurenge wa Bushoki akarere ka Rulindo, azira kwiba ibiro 150 by’ibirayi yatwaye tariki 23/12/2011, ubwo umukoresha we yari amutumye kubigura akabitwara atishyuye.



  • Kabare: Abantu bataramenyekana batemye inka y’umuturage irapfa

    Abantu bataramenyekana, mu ijoro ryo ku itariki 7 rishyira tariki 8 uku kwezi, batemye inka ya Bugingo Fulgence wo mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza ihita ipfa.



  • Bamusabiye gusubira mu buroko ashinjwa gutema abandi bantu bane

    Abaturage bo mu kagari Nyagahinga ko mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera basabye ubuyobozi ko umugabo witwa Ndabagoragora Jean Bosco asubizwa mu buroko kuko yafunguwe ku buryo budasonutse kandi yaratemye umugore we ndetse n’abandi bantu bane ariko ntibapfa.



  • Uyu mukecuru ashinjwa kuroga abantu akoresheje injangwe.

    Umukecuru ari mu maboko ya polisi akekwaho kuroga

    Ejo, tariki 09/01/2012 ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba mu karere ka Nyanza habereye induru yatizwaga umurindi n’abantu basaga 100 bashinjaga umukecuru w’imyaka 52 ukekwaho kuba yifashisha injangwe mu kuroga abantu.



  • Nyamagabe: bishe umuntu bamutwara ururimi

    Umusaza Nsanzabaganwa Silvestre wari utuye mu kagari ka Bwenda umurenge wa Kibumbwe akarere ka Nyamagabe, mu ijoro rya tariki 08/01/2012, yivuganywe n’abagizi ba nabi bamukase ijosi bamutwara ururimi.



  • Arwariye mu bitaro nyuma yo kwiyahura akarohorwa

    Nsabimana w’imyaka 21 y’amavuko wo mu murenge wa Musenyi mu karere ka Bugesera arwariye mu bitaro bya ADEPR Nyamata nyuma yo kwiyahura akaza kurohorwa.



  • Afunze akekwaho kwica umugore we

    Umugabo witwa Urimubabo utuye mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera hamwe n’abandi bane bafungiye kuri sitatio ya polisi ya Gahunga bakekwaho kwica Nyiranganizi Joyce, umugore wa Urimubabo.



  • Nyagatare: Abakozi bashinzwe ubutaka bari mu maboko ya polisi

    Mugisha David Livingstone wari umukozi ushinzwe ubutaka mu karere ka Nyagatare na Vita Emmanuel wari umwungirije, kuva tariki 05/01/2012, bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Nyagatare bacyekwaho kwigwizaho imitungo badafitiye ibyangombwa bigaragaza ko ari iyabo.



  • Nyuma yo gukurwa mu musarane aho nyina yari yamutaye ubu ameze neza.

    Yatawe muri yombi amaze guta uruhinja rwe mu musarani

    Francoise Uwamahoro ufite imyaka 20, kuva tariki 06/01/2012, ari mu bitaro bya Kabgayi mu karere ka Muhanga arinzwe na polisi kubera ko yataye umwana yari amaze kubyara mu musarane.



  • Abavandimwe be bari bamwivuganye Imana icyinga ukuboko

    Umusore witwa Ildephonse Musonera w’imyaka 30 utuye mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe arwariye mu bitaro bya Kigeme guhera tariki 06/01/2012 nyuma yo guterwa n’abasore babiri bava indimwe bakamukubita bikomeye bakamuvuna amaguru bakanamukomeretsa mu mutwe.



  • Nyagatare: Bamwishe bamuhoye ku barega ko ari abajura

    Binama Emmanuel w’imyaka 19 taliki ya 24/12/2011,yishwe n’abasore baturanye aribo Harelimana Maric w’imyaka 19 abandi n’abandi batatu barimo Nsengiyumva Abubakari w’imyaka 17, nsengiyumva Yunusu w’imyaka 18 na Twagiramana w’imyaka 17, bamuhoye ko yari yarabareze kubera ibikorwa by’ubujura.



  • Yibera kuri polisi kugeza igihe umugabo we azafungurirwa

    Umugore witwa Uwutuma Hadidja wo mu kagari ka Gatanga mu murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera yirirwa ndetse akanarara ku biro bya polisi ya Ruhuha ahafungiye umugabo we Nzabakenga Aboudul. Avuga ko azahava aruko umugabo we afunguwe.



  • Gicumbi: Umugabo yishe umwana w’umugore we

    Umugabo witwa Bimenyimana Eric ukomoka mu kagari ka Rebero mu murege wa Muko mu karere ka Gicumbi afungiye muri gereza ya Miyove azira kwica umwana w’umugore we.



  • Yatawe muri yombi azira gukoresha amafaranga y’amahimbano

    Nsengimana Ignace afungiye kuri polisi ya Gasaka akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha amafaranga y’amahimbano. Avuga ko ayo mafaranga yayahawe n’undi muntu atazi.



  • Yiyemerera ko acuruza urumogi

    Kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe hafungiye umugabo witwa Mpazimaka Daniel, akuricyiranyweho icyaha cyo gucuruza urumogi mu mujyi wa Nyamagabe.



  • Inzu basanzemo umurambo wa Ndahimana.

    Umukuru w’Umudugudu bamusanze mu nzu yapfuye

    Ndahimana Narcisse w’imyaka 35 y’amavuko wari umukuru w’umudugudu wa Karambi mu kagali ka Ngwa mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza akaba yari n’umwe mu bajyanama b’ubuzima bamusanze mu nzu yapfuye kandi nta gikomere.



  • Basabye imbabazi ko batazongera gukoresha ibiyobyabwenge bararekurwa

    Polisi mu karere ka Nyamagabe, tariki 04/01/2012, yarekuye abagabo 100 n’abagore 19 bari bafungiye ku kigo cyakira inzererezi zo mu karere ka Nyamagabe kiti mu murenge wa Tare nyuma yo gusaba imbabazi ko batazongera gukoresha ibiyobyabwenge ndetse baniyemeza kujya berekana ababikoresha.



  • Karuranga yishwe n’umuntu utaramenyekana

    Tariki 03/01/2012, mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana habonetse umurambo w’umugabo witwa Karuranga Emmanuel w’imyaka 46 y’amavuko ariko uwamwishe ntaramenyekana.



  • Urumogi, amakimbirane mu ngo n’inkangu ni bimwe mu byaranze umutekano mucye mu karere ka Nyamagabe

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert, arishimira ko muri rusange umwaka wa 2011 wagenze neza mu bijyanye n’umutekano mu karere ayoboye uretse inkangu urumogi ndetse n’amakimbirane mu miryango.



  • Makuza

    Abaturage ba Nyagisozi barinubira ko bakubitwa n’abayobozi

    Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza barinubira icyo bita ibihano bidakwiriye bahabwa na bamwe mu bayobozi; aho usanga ngo bamwe bakubitwa bikagera n’aho bibaviramo gukomereka.



Izindi nkuru: