Abatuye akagali ka Karenge umududu w’ubumwe mu murenge wa Kibungo baratangaza ko bahangayikishijwe n’ubujura bwo kumena amazu bwongeye kwaduka muri aka kagali.
Abaturage b’umudugudu wa Bigabiro mu murenge wa Kigabiro muri Rwamagana barishimira igikorwa bita icy’ubutwari bagezeho cyo guta muri yombi bamwe mu bagize itsinda rinini ry’abajura biyemeje kujya biba rubanda utwabo ku minsi mikuru yose n’igihe habaye amasoko mu ntara y’uburasirazuba.
Abasore babiri bo mu karere ka Ruhango bafatanywe ihene ebyiri bari bamaze kwiba bazijyanye kuzigurisha mu tubari twotsa inyama two mu mujyi wa Ruhango. Aba bajura bafashwe tariki 31/01/2012 mu bihe bitandukanye bikoreye ibikapu birimo ihene zapfuye.
Abantu babiri bo mu mudugudu wa Ruvumera mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana, mu cyumweru gishize, bapfuye bazize kunywa umuti wica udukoko mu bimera witwa simikombe.
Muzindutsi Nkorerimana utuye mu kagari ka Ruhanga mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe, guhera tariki 30/01/2012, ari mu maboko ya polisi akurikiranyweho gushaka gutera icyuma uwitwa Fulgence Ndayambaje ubwo basangiraga.
Mu nama y’umutekano yaguye y’akarere ka Nyanza yabaye tariki 30/01/2012 byagaragaye ko hari ibyaha byahungabanyije umutekano mu kwezi kwa Mutarama ariko bigatinda kumenyekana.
Mu gitondo cya tariki ya 30/01/2012, mu mujyi wa Nyamagabe ku kagega abaturage bavomaho amazi, indayi yarwanye na mugezi wayo bapfa umugabo bakizwa n’inkeragutabara.
Ku mugoroba wo kuwa gatandatu tariki 28/01/2012, umugabo witwa Sebasaza Augustin wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Fuso arututse mu karere ka Rulindo yageze i Shyorongi abura feri ahitamo gushyira imodoka mu muferege.
Umusore witwa Niyibizi Andre ari mu maboko ya polisi akekwaho ko yaba ari we wishe nyina, Bwenge Perusi, witabye Imana mu ijoro rishyira tariki 28/01/2012 mu murenge wa Ngororero mu karere ka Ngororero.
Mu gikorwa cyo gusobanurira abaturage b’akarere ka Musanze ububi bw’ibiyobyabwenge no kubasaba uruhare rwabo mu kubikumira cyabaye tariki 27/01/2012 mu murenge wa Kinigi, Polisi y’igihugu, yamennye litiro 49 z’inzoga z’inkorano n’amashashi 48 ya chief warage.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yakoreye impanuka mu muhanda uva i Kigali werekeza i Huye nyuma yo guta umuhanda ikagonga ibiti biri ku nkengero zawo. Abantu batatu yari itwaye bose bavuyemo ari bazima ariko umwe yakomeretse byoroheje.
Uwimana Jeannette wo mu mudugudu wa Rambo, akagari ka Kirenga, umurenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu arabeshyuza amakuru yatangajwe na FDU-Inkingi ko yakubiswe n’umuyobozi w’akagari.
Ku mugoroba wa tariki 25/01/2012 saa kumi n’igice, moto yagonganye n’imodoka ya gisirikare mu mujyi wa Kibungo rwagati abatu batatu bahita bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kibungo.
Marie Francoise Dusabe wo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga yafashe icyemezo cyo guta umwana we yibyariye amuziza ko yavukanye ubumuga.
Umugore witwa Uwimana Cecile wari utuye mu kagari ka Cyahinda murenge wa Cyahinda ho mu karere ka Nyaruguru yitabye Imana, tariki 24/01/2012 mu ma saa yine z’amanywa, atewe ibisongo munsi y’ugutwi no mu kanwa.
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera hacumbikiwe umugabo watawe muri yombi kuwa gatanu tariki 20/01/2012 bivugwa ko yasabye ruswa nyiri bare yitwa “Come again” yiyita umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe isuku.
Ku cyumweru tariki 22/01/2012 ahagana saa moya z’umugoroba imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna igonze umuntu i Nyabugogo ahita ahasiga ubuzima.
Maniraguha Salomon, Munyehirwe Bosco na Nishimwe Odille bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarondo mu karere ka Kayonza nyuma yo gufatirwa mu cyuho bafite urumogi bavuga ko bari bajyanye mu mujyi wa Kigali.
Abaturage bo mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo bemeza ko kuva hatangira gahunda yo kugenzura inka zibagwa n’inyama zicuruzwa, ubujura bw’inka bwagabanutse.
Uwase Beatrice w’imyaka 26 y’amavuko ukomoka mu mudugudu wa Gihisi mu kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yatemye murumuna we witwa Uwamariya Philomene bapfa telefoni ya karasharamye.
Nzabakurana Protogene w’imyaka 25 y’amavuko yishwe n’abajura bamusanze aho yakoraga akazi ko kurara izamu mu karere ka Gisagara murenge wa Save akagari ka Nyagacyamo aho bita mu Rwanza.
Umuyobozi w’intara y’iburasirazuba, Uwamariya Odette, arakangurira abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage ku gihe no mu mucyo kuko iyo bidakozwe neza aribyo bibyara umutekano muke.
Habumuremyi Joseph wari utuye mu kagari ka Gisovu mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera yapfiriye muri Uganda kubera ibikomere byo mu mutwe yatewe n’abagizi ba nabi bo muri icyo gihugu.
Polisi y’igihugu yakoze umukwabo wo gusaka ibiyobyabwenge mu mamodoka atandukanye hifashishijwe imbwa ziba zarigishijwe gusaka ibiyobyabwenge [sniffer dogs]. Iki gikorwa cyahereye mu karere ka Kayonza nka kamwe mu turere tuza ku isonga mu gufatirwamo ibyobyabwenge bihanyuzwa bijyanwa mu mujyi wa Kigali.
Bavuga Sebastien, umusaza ufite imyaka 65 utuye mu kagari ka Kamanyana mu murenge wa Cyanika ho mu karere ka Burera, arera umwana w’umwaka umwe n’igice yatoraguye tariki 22/09/2011 ku muhanda atazi uwahamutaye.
Mu gitondo cy’uyu munsi tariki 18/01/2012, mu mujyi wa Huye habereye impanuka yatejwe n’imodoka yari itwawe n’umwe mu bantu boza imodoka mu binamba bazwi ku izina ry’abanamba. Umwe mu bagonzwe yahise ajyanwa kwa muganga.
Mu gitondo cya tariki ya 17/01/2012, mu mujyi wa Nyamagabe hazindutse humvikana urusaku rw’abantu benshi. Uru rusaku rukaba rwatewe no guhangana hagati y’abantu baje gukorera vuba mu mujyi n’abawutinzemo.
Ikibazo cy’ingona zirya abantu gikomeje guhangayikisha abaturage mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera. Abaturage barasaba ko icyo kibazo cyahagurukirwa n’inzego kireba kuko nta kwezi kugishira ingona itariye umuturage.
Mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Burera, tariki 17/01/2012, habaye umuhango wo kumena ibiyobyabwenge bifite agaciro k’amafaranga 2,679,200 wabereye mu murenge wa Nemba.
Nzabanita Jean Pierre n’umufasha we, Mukankwaya Steria, bari batuye mu kagari ka Nyabitabire mu murenge wa Nyagihanga mu karere ka Gatsibo bishwe mu ijoro rya tariki 15/01/2012 batemaguwe bajugunywa mu muhanda.