Mu Rwanda hatangijwe amahugurwa y’ingabo za EASF

Ikigo cy’igihugu cy’amahoro (Rwanda Peace Academy-RPA) cyatangije amahugurwa y’ibyumweru bitatu agenewe abasirikare bo mu bihugu bigize umutwe w’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye kurinda aho rukomeye( Easter Africa Standby Force- EASF).

Abasirikare 26 bo mu bihugu binyurane bya Afurika bitabiriye amahugurwa
Abasirikare 26 bo mu bihugu binyurane bya Afurika bitabiriye amahugurwa

Abitabiriye ayo mahugurwa yafunguwe ku mugaragaro kuwa mbere tariki 04 Ugushyingo 2019, yiswe ‘United Nations Military Experts on Mission Course’, ni abasirikare 26 bo mu rwego rwa ofisiye, baturutse mu bihugu birindwi ari byo Comores, Djibuti, Kenya, Uganda, Rwanda, Somalia na Sudan.

Intego nyamukuru y’ayo mahugurwa, ni ukubategura gukora mu butumwa bw’amahoro bahuza inzego zinyuranye zikora mu butumwa bwo kurinda amahoro no kuba abajyanama ba gisirikare, n’abandi bayobozi boherezwa kugarura amahoro aho rukomeye nk’uko byavuzwe na Maj. Gen Charles Rudakubana, wafunguye ayo mahugurwa.

Maj. Gen Charles Rudakubana ageza ijambo ku bitabiriye amahugurwa
Maj. Gen Charles Rudakubana ageza ijambo ku bitabiriye amahugurwa

Yagize ati “Ayo masomo tubaha, ni ayo kubafasha gutunganya akazi kabo, iyo habayeho imirwano kandi hari amasezerano y’amahoro, ni bo bareba niba hatagize ikiremwa muntu cyahungabanyijwe, ni bo bareba niba abana cyangwa abagore bahuye n’ibibazo bakabatabara.

Baba bakeneye kugira ngo hano babyige, babe bazi icyo bagomba gukora, kuko ntabwo wagera hariya ngo usange utangiye gushakisha ibyo gukora”.

Maj. Gen Rudakubana kandi avuga ko ku migabane yose igize isi, Afurika iza ku isonga mu gutanga abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro.

Ati “Ni yo mpamvu rero, twebwe nk’aba tubigisha ngo tugire ingabo nyinshi zibifitemo ubumenyi”.

Ni amahugurwa yateguwe n’u Rwanda, nyuma yuko yagombaga kubera muri Sudan nk’uko bari babisabwe na EASF.

Ntabwo byakunze ko abera muri Sudan nyuma y’ibibazo by’umutekano bamazemo iminsi, bityo biba ngombwa ko u Rwanda rusabwa kuyategura nk’uko Maj. Gen Rudakubana akomeza abivuga.

Ati “EASF twandikiye igihugu cya Sudan ngo bategure iri somo batubwira ko batabishobora, muzi ibibazo Sudan imaze iminsi inyuramo, bisa naho bari kugenda bubaka bushya, noneho icyo gihe tubaza hano mu Rwanda kubera ko dusanzwe dukorana neza, twumvikana ku matariki baratwemerera”.

Bamwe mu basirikare bitabiriye ayo mahugurwa baganiriye na Kigali Today, bagaragaje inyota y’ubumenyi bategereje muri ayo mahugurwa, aho bemeza ko agiye kubafasha kongera ubumenyi bubafasha kunoza umwuga wabo.

Lt Mouradi Ali waturutse mu gihugu cya Comores agira ati “Ku bwanjye, naje hano ngamije guhaha ubumenyi buhanitse bwo kuba nayobora neza mu butumwa bwa ONU mu kurinda amahoro, n’uburyo naba umusirikare w’intangarugezo nkaba n’umujyanama w’ingabo mu butumwa bwo kurinda amahoro”.

Maj. Allan Musili Kevogo waturutse mu gihugu cya Kenya
Maj. Allan Musili Kevogo waturutse mu gihugu cya Kenya

Mugenzi we, Maj. Allan Musili Kevogo waturutse mu gihugu cya Kenya ati “Nk’umusirikare waturutse mu gihugu cya Kenya, nishimiye uyu mwanya nahawe wo kwitabira amahugurwa ya Rwanda Peace Academy i Musanze. Ndateganya ko aya mahugurwa azasozwa mfite ubumenyi bushobora kumfasha gutanga umusanzu ufatika mu gufasha ingabo mu butumwa bwo kurinda amahoro”.

Ayo mahugurwa ateguwe ku nshuro ya gatatu, mu gihe ateguriwe mu Rwanda, igihugu cyunguka abarimu benshi mu gisirikare cy’u Rwanda bitabazwa mu bindi bihugu nk’uko Maj. Gen Rudakubana abivuga.

Agira ati “Inyungu z’igihugu ntabwo zabura, abarimu bacu bagenda bamenyera kwigisha iryo somo ku buryo nka Sudan iramutse igize isomo itegura igashaka abarimu ishobora kutubwira tukitabaza RDF”.

Abitabiriye ayo mahugurwa biteguye kuyavomamo ubumenyi buhanitse
Abitabiriye ayo mahugurwa biteguye kuyavomamo ubumenyi buhanitse

Akomeza agira ati “Mu bihugu 10, mu bahugura dusaba ko buri gihugu cyohereza batatu mu buryo bwo kuringaniza. Iyo rero ibihugu bimwe bitohereje abatanga amahugurwa dushyiramo Abanyarwanda. Hari ubwo mu bantu 30 usanzemo nk’Abanyarwanda 10, ugasanga hari igihugu cyohereje babiri, batatu. Na byo ubwabyo ni inyungu u Rwanda rukuramo”.

Maj. Marcel Mbabazi, wari uhagarariye RPA muri uwo muhango, yavuze ko icyo kigo cyishimiye kwakira izo ngabo mu gihe cy’ibyumweru bitatu zigiye kumara muri RPA zihugurwa, aho asaba izo ngabo gukurikira neza amahugurwa zikavoma ubumenyi buzabafasha, haba mu butumwa bw’amahoro, haba n’ubumenyi bujyanye no kuyobora izindi ngabo ndetse no kuzibera abajyanama, bagamije kunoza neza umwuga bashinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka