Abashakashatsi banyuranye ku isi mu bijyanye n’imiti, bari mu rugamba rukomeye rwo gushakisha umuti n’urukingo bya Covid-19. Abashakashatsi muri laboratwari yitwa Moderna yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, batangaje ko ubu bageze ku cyiciro cya nyuma cyo kugerageza urukingo rwa Covid-19.
Umuyobozi w’Akarereka Rulindo Kayiranga Emmanuel, yahamije amakuru avuga ko ibitaro bya Kinihira ubu bitakiri kwakira abaturage bajya kuhivuriza nk’uko byari bisanzwe, kubera ko bizajya byakira abarwaye Covid-19.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Murekatete Juliet, avuga ko kubera amazi azengurutse inyubako z’ikigo nderabuzima cya Nyagatare kizimurirwa ahandi burundu.
Abatuye mu Mudugudu wa Kibyibushye mu Kagari ka Gitita ho mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, barifuza kwegerezwa serivise z’ubuvuzi kuko ngo na mituweri basigaye bayiriha 100%.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kigeme mu Karere ka Nyamagabe byahagaritse by’agateganyo serivizi z’abarwayi babiganaga bivuza bataha.
Umuryango w’Abibumbye ONU uratangaza ko ingamba zo guhangana na Covid-19 zibangamiye gahunda yo guhashya ubwandu bw’agakoko gatera Sida (VIH-Sida), ku buryo hari impungenge ko mu minsi iri imbere impfu zituruka kuri Sida zizikuba kabiri.
Abantu benshi bibaza ibibazo byinshi ku bijyanye n’ubwoko bw’amaraso. Hari ababihuza n’imyitwarire ndetse n’imiterere ya muntu (Caractères), hari ababihuza n’ibibazo bamwe bagira byerekeranye no gukuramo inda ku babyeyi, yewe hari n’abazi ko bikenerwa gusa igihe umuntu yagize ikibazo cy’amaraso make, agakenera kongererwa (…)
Segikwiye Alex wo mu Mudugudu wa Nyamirambo, Akagari ka Rurenge, Umurenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare arasaba ubufasha bwo kuvuza umwuzukuru we wavukanye ubumuga bwo mu maso.
Nyuma y’imyaka ibiri Cyprien Tegamaso w’i Nyamagabe yarabuze miliyoni umunani n’ibihumbi 200 byo kwivuza, Akarere ka Nyamagabe kamwemereye kuzamurihira fagitire y’ibitaro.
Umunyarwandakazi Natasha Baranyuzwe wize ibijyanye n’imiti, yakoze umuti mu nyabarasanyi nyuma y’uko inyabarasanyi igaragajwe n’abahanga ko ivura indwara zitandukanye. Muri Kongere ya FPR 2017, Perezida Kagame yavuze uburyo mu myaka ya 1968 aribwo bwa mbere yamenye uburyo inyabarasanyi yomora umuntu wakomeretse abyumvise (…)
Ibiro bya Madamu wa Perezida wa Repubulika w’u Rwanda byakiriye inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi byatanzwe na Madamu wa Perezida w’u Bushinwa, Professor Peng Liyuan.
Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije yasobanuriye Umukuru w’Igihugu n’itsinda bari kumwe ko kuba ibitaro ba Gatunda bitaratangira gukora byatewe n’icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima iratangaza ko kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya cumi n’umunani ba COVID-19.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rirasaba abaturage ba Afurika kudaterwa ubwoba n’igerageza ry’urukingo rwa Covid-19 rwatangiye kugeragezwa muri Afurika.
Nyuma yo kuzenguruka mu Karere ka Rusizi i Burengerazuba, abashinzwe gusuzuma icyorezo Covid-19 bagarutse i Kigali, aho basaba bamwe mu bagenda n’abatuye muri uyu mujyi iminota itarenga itanu yo kubanza kumenya uko bahagaze.
Niringiyimana Emmanuel wo mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambi wavuzweho kuba yarahanze umuhanda w’ibirometero birindwi wenyine, yishyuriye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) abantu 160 bakomoka mu miryango 30 muri ako karere.
Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) gikora imiti cyitwa Gilead Sciences cyatangaje ko umuti witwa Remdesivir ufite ubushobozi bwo guhangana na Coronavirus ugiye kuzajya ugurishwa amadolari ya Amerika 390 (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 370) kuri buri gacupa; cyangwa se amadolari 2340 (…)
Amabwiriza mashya y’ikigo cy’ubuhanga mu buvuzi n’ay’ikigo cy’ubuzima byombi byo mu Bwongereza, asaba abaganga ko bajya bandikira abarwaye inkorora imiti igabanya ububabare gake gashoboka.
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko gukebwa cyangwa gusiramurwa (circumcision), byagabanyiriza uwabikorewe ibyago byo gufatwa n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ku rugero rwa 60%. Minisiteri y’ubuzima ikangurira abantu kwitabira gahunda yo gukebwa kuko ari uburyo bwo kwirinda indwara zimwe na zimwe.
Igerageza rya mbere ry’urukingo rwa Coronavirus rigiye gutangira muri Afurika y’Epfo. Ibi byatangajwe na Kaminuza ya Wits y’i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, rikaba ari na ryo gerageza rya mbere muri Afurika rigiye gutangira.
Imwe mu mirenge y’akarere ka Rusizi imaze iminsi yarashyizwe mu kato kubera ko hakomeje kugaragara abandura Covid-19, ariko mu bantu 11 bakize ku wa 22 Kamena 2020, batatu (3) ni abo muri ako karere ngo bikaba bitanga icyizere.
Nyuma y’igihe kitari gito ibitaro bya Kabutare n’abahivuriza bifuza ko byakongererwa abaganga, Minisitiri w’ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, yabemereye umuganga umwe mu gihe ibyo bitaro bikeneye batandatu kugira ngo abagenwe mu mikorere y’ibyo bitaro (structure) babe buzuye.
Abakora muri serivisi z’ubuzima n’abazishoyemo imari mu Rwanda bagize Umuryango ‘Ubuzima Foundation’, bashyigikiye gahunda ya Leta yo gupima indwara y’umwijima (Hépatite C) mu Banyarwanda barenga miliyoni enye.
Muri gahunda yo kongera ibikoresho by’isuku ku isoko ry’u Rwanda, urubyiruko rwateguriwe amahugurwa yo kongera ubumenyi mu gutunganya ibikoresho by’isuku bikorewe mu Rwanda, mu rwego rwo gushaka ibisubizo mu kwirinda COVID-19.
Cyprien Tegamaso w’i Nyamagabe amaze imyaka ibiri aryamye, no kuva aho ari bisaba kumuterura, kuko ngo yabuze miliyoni 8 n’ibihumbi 200 yasabwaga n’ibitaro byitiriwe umwami Faisal ngo avurwe.
Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya COVID-19, ku wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020, u Rwanda rwahaye intumwa z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) ibikoresho byo kubafasha guhangana na Coronavirus.
U Rwanda rwakiriye ibikoresho 300,000 byo kwirinda, gupima no kuvura Covid-19, rwashyikirijwe na Sheik Mohammed bin Rashid Al Maktoum, Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe wa Leta zunze ubumwe z’Abarabu, akaba n’Umwami wa Dubai, ndetse n’umugore we Sheikha Hind bint Maktoum bin Juma Al Maktoum.
Minisiteri y’Ubuzima(MINISANTE) ivuga ko abashinzwe gukumira no kuvura icyorezo Covid-19 bakomeje kubona ibibafasha kwirinda kwandura, birimo ibyatanzwe n’Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti mu Rwanda (Rwanda National Pharmacy Council/RNPC).
Kuva ku wa gatatu tariki 10 Kamena 2020 inzitiramibu ibihumbi 214,850 zatangiye guhabwa abaturage bo mu Karere ka Musanze. Abazihabwa birakorwa hashingiwe ku mubare w’uburyamo bwo muri buri rugo rwo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.
Mu bigo nderabuzima byose mu Karere ka Nyarugenge ndetse n’ahahurira abantu benshi nko muri za gare no mu masoko, hari gahunda izamara uku kwezi kwa Kamena, ijyanye no gupima ku bushake indwara y’umwijima (Hépatite B na C).