Abaturage bo mu mudugudu wa Nyarubande mu Kagari ka Mbugangari mu mujyi wa Gisenyi, batangaza ko ‘poste de santé’ bahawe yatumye batandukana no kujya kugura imiti ya magendu mu mujyi wa Goma, rimwe na rimwe bakagura idahuye n’uburwayi bwabo.
Umuyobozi w’Umuryango w’Ubucuruzi ku Isi (World Trade Organisation ‘WTO’) Ngozi Okonjo-Iweala avuga ko inganda zikora imiti zagombye gukora inkingo za Covid-19 zihagije kuri buri muntu, cyangwa se zikagira neza, zigasangira ubuhanga zikoresha n’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, avuga ko n’ubwo ibihugu bikomeye bishimagiza inkingo byakoze, ariko urwabo ngo ni rwo rwizewe, rutanga umutekano kurusha iziri gukoreshwa zo mu Bwongereza na Amerika.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko u Rwanda ruri mu biganiro n’abafatanyabikorwa mu gukora inkingo za COVID-19.
Mu gihe n’umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 utararangira, abatuye mu Kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru bagomba kwiyishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bamaze kwegeranya amafaranga ya mituweli y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021-2022.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), Julien Mahoro Niyingabira, yijeje abatarafata urukingo rwa Covid-19 rwo mu bwoko bwa AstraZeneca rwa kabiri ko Leta irimo kurubashakira, kandi ko nta kibazo cy’ubuzima bazagira mu gihe baba bakererewe kuruhabwa.
Perezida Uhuru Kenyatta yirukanye igitaraganya abayobozi bose b’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiti nyuma yo gutera imiti yarengeje igihe abarwaye SIDA bikabagiraho ingaruka.
Ishami ry’Umuyango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, rigiye guha ibindi bihugu doze zirenga miliyoni za Covid-19 zari zigenewe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kugira ngo zitazarenza igihe.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2021, mu Rwanda habonetse abanduye bashya 197 naho abakize bakaba ari 47. Nta muntu iyo ndwara yishe, abakirwaye ni 1435.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mata 2021, kizatangira gutanga urukingo rwa Pfizer ku bantu bibereye mu modoka zabo.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga buratangaza ko guhemba abakozi amafaranga menshi buri kwezi bidindiza iterambere ry’ibitaro, icyifuzo kikaba ari uko abakozi bagengwa n’amasezerano bujuje ibisabwa bashyirwa mu myanya y’akazi bagahembwa na Leta.
Ibitaro bya Gatonde biherereye mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mata 2021 ku nshuro ya mbere, byatangiye kwakira abarwayi bahivuriza.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko hari abahanga mu gukora imiti n’inkingo aherutse kuganira na bo, bamugaragariza ubushake bafite bwo kuza kubikorera ku mugabane wa Afurika.
Perezida Paul Kagame ari mu bayobozi ba Afurika baza kuganira ku ikorwa ry’inkingo muri Afurika. Biteganyijwe ko iyo nama itangira tariki 12 kugeza 13 Mata 2021, ikaba yarateguwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), hamwe n’Ikigo gishinzwe kugenzura no gukumira indwara muri Afurika (Africa CDC).
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita Buzima (WHO/OMS), yanenze uburyo bubabaje inkingo zikwirakwizwamo kuko we yavuze ko harimo “ubusumbane bukabije” hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, mu Rwanda umuntu umwe yitabye Imana yishwe na COVID-19 yuzuza umubare w’abantu 306 bamaze kwicwa n’icyo cyorezo mu Rwanda. Habonetse abanduye bashya 155, abayikize ni 141 mu gihe abakirwaye bose hamwe ari 1,338. Uwapfuye ni umugore w’imyaka (…)
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Daniel Ngamije, aratangaza ko Leta y’u Rwanda yaguze kandi yamaze kwishyura inkingo za COVID-19 zisaga ibihumbi 500 zo mu bwoko bwa AstraZeneca ku buryo abahawe urukingo rwa mbere bazanahabwa ku gihe urwa kabiri.
Urwego rushinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda(RSSB) hamwe n’Ikigo cyigenga cyita ku buzima Health Sector Collective Outreach (HESCO), byashoje ubukangurambaga bw’iminsi itanu bwo gufatanya n’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) gutanga amaraso.
Umubyeyi witwa Hagumirema Déogratias wo mu Kagari ka Nkora, Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro arishimira ko umwana we atangiye koroherwa, nyuma y’uko abonye ubufasha bw’imiti n’amavuta, ubu ngo uburibwe bukaba butangiye kugabanuka.
Tariki 20 Werurwe buri mwaka, isi yose yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Isuku yo mu Kanwa. Bitwayiki Léandre, umwe mu bahanga mu buvuzi bwo mu kanwa avuga ko kugirira isuku mu kanwa ari ingenzi mu kwirinda uburwayi bwose bushobora kwibasira akanwa muri rusange ndetse n’amenyo by’umwihariko.
Minisitiri w’Ubuzima (MINISANTE) Dr. Daniel Ngamije aratangaza ko urukingo rwa AstraZeneca nta kibazo kidasanzwe rwateye Abanyarwanda bamaze kuruhabwa kuva igikorwa cyo gukingira COVID-19 cyatangira mu Rwanda.
Gloriose Mukagatare w’imyaka 59 y’amavuko yamenye ko arwaye kanseri y’inkondo y’umura muri Mutarama 2021, none agiye kugera muri Mata yarabuze ubushobozi bumujyana ku bitaro by’i Kanombe.
Muri gahunda ikomeje yo gukingira Covid-19 mu gihugu hose, kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Werurwe 2021 hakingiwe abanyenganda n’abakozi bazo mu gice cyahariwe inganda i Kigali cyitwa Special Economic Zone(SEZ) barenga 1,278.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyihaye intego yo kuzamura umubare w’abagabo bisiramuje bakava kuri 40% bakagera byibuze kuri 70%.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko mu bakingiwe COVID-19 kuri uyu wa Kane tariki 11 Werurwe 2021 harimo abakorera mu ma Hoteli yo muri Kigali, harimo n’azakira abazitabira inama ya #CHOGM2021.
Rayvanny, umwe mu nkingi za mwamba mu nzu itunganya umuziki Wasafi ya Diamond Platinums wo muri Tanzania, yafunguye inzu ye bwite ifasha abahanzi mu muziki.
Bwanyahinga François w’imyaka 109 wo mu Murenge wa Shangasha mu Karere ka Gicumbi, arirahira Perezida wa Repubulika amushimira ko nyuma yo kumugezaho ibikorwa remezo binyuranye ngo amuhaye n’urukingo rwa COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko igiteranyo cy’imibare y’abakingiwe COVID-19 mu turere kiragaragaza ko abahawe urukingo mu minsi ibiri ishize bose hamwe ari 158,898.
Mu gikowa cyo gukingira Covid-19 mu Karere ka Bugesera, hateguwe ahantu 16 ho gukingirira abantu bari mu byiciro bitandukanye batanga serivisi zisaba guhura n’abantu benshi. Aho abantu bikingiriza ni ku bitaro by’Akarere ka Bugesera ndetse no ku bigo nderabuzima 15 bibarizwa muri ako Karere.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije amaze gukingirwa COVID-19. Ni mu muhango wo gutangiza gahunda yo gukingira iki cyorezo uri kubera mu Bitaro bya Masaka biherereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.