Uyu mwarimukazi wafashwe n’impyiko 2 mu mwaka wa 2014, yavuye mu Rwanda tariki ya 3 Ukuboza 2015 ajyana na murumuna we wamwemereye kumuha impyiko imwe.

Bageze mu Buhinde, abaganga bamusanganye indi ndwara mu maraso, isaba ko abanza guterwa inshinge zo kuyivura mbere y’uko abagwa.
Ibi byatumye ku mafaranga miliyoni 15 y’amanyarwanda yasabwaga mbere, hiyongeraho ay’inshinge 4 bamubwiye bazamutera zihwanye na miliyoni 9 z’amanyarwanda; akaba avuga ko hakenewe ubwitange bw’Abanyarwanda, bagakomeza kumufasha, akivuza agakira.
Aganira na Kigali Today ku murongo wa telefoni igendenwa, Nikuze yagize ati "Jye na murumuna wanjye uzampa imyiko imwe twageze hano mu Buhinde amahoro ariko amafaranga yabaye make kuko basanze hari inshinge bazantera zihwanye na miliyoni 9."
Nikuze yakomeje agira ati "Ndasaba Abanyarwanda gukomeza kuntera inkunga, kugira ngo ndebe ko nakivuza nkakira; kuko nubundi n’andi ni bo bayatanze."

Byukusenge Gaspard, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, avuga ko ibi byabaye kuri uyu mwarimu bibabaje ariko akavuga ko igikorwa cyo kumutabariza yanatangije, agomba kugikomeza, aho asaba abaturage kongera gushaka miliyoni 9 zisabwa, nk’uko banashatse miliyoni 15 yasabwaga mbere.
Byukusenge ati "Nikuze yageze mu Buhinde, bamusaba andi mafaranga asaga miliyoni 9 kubera inshinge azaterwa; ubwo rero icyo dusaba ni uko abantu bakongera gutanga umusanzu kugira ngo twuse ikivi twatangiye."
Nikuze Vestine nk’uko abitangaza, ubu ngo ubuzima bwo mu Buhinde burakomeye kuko bikodeshereza inzu yo kubamo bakanitekera, we na murumuna we.
Igikorwa cyo kwivuza izo mpyiko 2 muri rusange ngo kizarangira gitwaye miliyoni zisaga 24 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyakubahwa maire wa karongi uzaze no mungororero turebe ko naho twahakura duke natwe turi abaturanyi bahafi form karongi
numero za compte ya NIKUZE zishyizwe ahagaragara byakorohera abafite ubutabazi kuba bagira icyo bakora.
Imana imworohereze shenge amakuru ye ntitwayaherukaga ariko jye ndabaza Minisante buriya ntacyo yamufasha? rwose ababizi mugerageze kuko ntacyo twaba twarakoze adakize Imana ibakoreshe mwese
nyabuneka nimusenyere umugozi umwe mufashe uwo murezi kuko ubuzima burahenda kandi afite akamaro kanini cyane kuko nibo batuma tuba abo dushaka kubabo.
Utwoherereze compte ufite agafashanyo nubwo kaba gato amufashe
Nukuri ubutabazi kuri uyu muvandimwe ni ngombwa kiko nubundi ibyakozwe mbere byaba bipfuye ubusa
Nukuri ubutabazi kuri uyu muvandimwe ni ngombwa kiko nubundi ibyakozwe mbere byaba bipfuye ubusa