USA: Habonetse uburyo bushya bwo kurwanya uruhara

Abahanga bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ngo bari mu nzira yo gushyira ahagaragara uburyo bushya bwo kongera selire (cellules/cells) zikuza umusatsi ku bantu bawutakaza kubera uruhara.

Kugeza ubu, abahanga bari barabashije kuvumbura uburyo bwo gukuza ubwoya ku mbeba, ariko ubushakashatsi buheruka bwagaragaje ko abantu bashobora kutongera gutakaza umusatsi bakazana uruhara haba imbere cyangwa inyuma ku mutwe.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe n’umunyamerika witwa Angela Christiano wo muri kaminuza yitwa Columbia University Medical Center, muri Leta ya New York, nawe wigeze guhura n’ikibazo cyo gupfuka umusatsi.

Ubushakashatsi bwa Angela buramutse butanze umusaruro witezwe, abahanga baremeza ko bushobora gutanga igisubizo ku bantu batakaza umusatsi bakamera uruhara.

Butandukanye n’ubwari busanzwe bukoreshwa, aho umuntu ufite uruhara afata imiti ituma umusatsi wongera kuzamuka cyangwa guterwamo undi musatsi, ariko bwo ngo buzajya butuma umuntu agumana umusatsi we kugeza ku ndunduro.

Dr. Angela Christiano, wavumbuye uburyo bwo kongera selire (cellules/cells) zikuza umusatsi nyuma yo guhura n'ikibazo cyo kumera uruhara kandi ari umugore.
Dr. Angela Christiano, wavumbuye uburyo bwo kongera selire (cellules/cells) zikuza umusatsi nyuma yo guhura n’ikibazo cyo kumera uruhara kandi ari umugore.

Uburyo bwari busanzwe bukoreshwa ngo ntacyo bwafashaga abagore, ariko ubumaze kuvumburwa na Angela Christiano ngo buratanga icyizere no ku bagore bahura n’ibibazo byo gutakaza umusatsi nk’uko byasobanuwe tariki 21/10/2013 n’abahanga bo muri National Academy of Sciences.

Uburyo bwari busanzwe bukoreshwa ni ubuvana ibintu bikora umusatsi biherereye ku mutwe inyuma (aho biba byirunze ari byinshi), bukabizana imbere aho biba byarabaye bike, maze umusatsi ukongera ukamera ariko ntube mwinshi nk’uko biba byifuzwa. Ubu buryo bufata amasaha umunai kandi umuntu agasigarana inkovu nini inyuma ku mutwe.

Uburyo bushya ariko bwo ngo bufata amaselire makeya (cellules/cells) akora umusatsi bakayashyira muri laboratwari bakayongera umubare hanyuma bakongera bakayatera mu mutwe w’umuntu, bityo ahari hatangiye kuza uruhara rugahagarara, n’imisatsi yari itangiye kuba nk’ubwoya ikongera ikagira ubuzima cyangwa ikabyibuha.

Muri make, ubwo buryo ngo ntabwo buzajya buvana umusatsi ahantu hamwe ngo buwushyire ahandi, ahubwo bwitezweho kongera ibintu bikora umusatsi mu ruhuru rw’umutwe.

Umwanditsi mukuru w’ubwo bushakashatsi, Dr. Angela Christiano, ni umwarimu mu biranga umubiri (geneticist) n’ibijyanye n’uruhu (dermatologist) muri kaminuza ya Columbia University Medical Center.

Yabaye icyamamare kubera ubwo bushakashatsi bwe yakoze abitewe n’ikibazo nawe ubwe yahuye nacyo cyo gutakaza umusatsi akiri muto, indwara bita alopecia areata.

Iyo umubonye ubona ko afite umusatsi mwinshi kandi ubyibushye ahagana imbere ku mutwe, ariko ngo rimwe na rimwe ajya agira ikibazo cyo kugira umusatsi woroshye cyane ahagana inyuma ku mutwe, ibi ngo bikaba ari ibintu akomora mu muryango.

Inkuru ya New York Times, iravuga ko amasosiyete menshi yatangiye kugerageza buriya buryo bwavumbuwe na Dr. Christiano, ariko bo ngo ntago bakora selire nshya zikora umusatsi, ahubwo ngo bongerera ubuzima izo umuntu aba asanganywe bityo ntizipfe vuba.

Dr Angela Christiano avuga ko nta nyungu y’amafaranga ategereje kuri ayo masosiyete yatangiye gukoresha ubushakashatsi bwe.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 23 )

Nigute umuntu yabona uwo muti mwaturangira mwabamukoze pe?

Tuyizere Regis yanditse ku itariki ya: 3-07-2024  →  Musubize

MUMFASHIJE MWAMPA UMUTI KUKO ICYO KIBAZO NDAGIFITE .MURAKOZE

TUYAMBAZE EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 12-08-2021  →  Musubize

Mufashije mwampa uwomuti utuma uruhara rutaza kuko ndarufite Kandi ndacyarimuto .murakoze

Narcisse yanditse ku itariki ya: 21-10-2021  →  Musubize

mwampagara kuri telephone tukavugana uko nabona uwo muti kuko njyewe umusatsi uriho ariko nubwoya 0788972840

nitwa Celenius yanditse ku itariki ya: 26-06-2021  →  Musubize

mundagire uko nabona uwo muti mumbwire amafaranga ugura nuko nawubona tx.

nitwa Celenius yanditse ku itariki ya: 26-06-2021  →  Musubize

Icyo gitekerezo ni kiza bakubwire pe?

Tuyizere Regis yanditse ku itariki ya: 3-07-2024  →  Musubize

mwaramusteho? mwabamudukoreye mutubwiye ukotwabona umuti wuruhara

alias yanditse ku itariki ya: 12-06-2020  →  Musubize

Muraho
Numva mutugiriye neza mwadufasha kubona uwo muti pe! Mwaba mukoze kuko ntibyoroshye kuba fite 25 fite uruhara birababaje.
Mudufashe murakoze.

Kennedy yanditse ku itariki ya: 29-12-2019  →  Musubize

Nshimishijwe no kumenya ayamakuru, none mwamfasha nkamenya uburyo nabona uwo multi ko umusatsi wanjye ugiye gushiraho

alias yanditse ku itariki ya: 2-10-2019  →  Musubize

ntago turamenya uburyo twabona uwomuti bennshi turababaye twazanye impara tukirabana

alias yanditse ku itariki ya: 7-07-2019  →  Musubize

Mwiriwe muturangiye uko twabona uwo muti mwaba mukoze

Turatsinze Emmanuel yanditse ku itariki ya: 3-03-2019  →  Musubize

ubonekahe murwanda ubwo muri???

alias yanditse ku itariki ya: 20-01-2019  →  Musubize

Uwo muti nawubona ute?

Hakorimana honore yanditse ku itariki ya: 6-01-2019  →  Musubize

Turabashimye cyane none nigute nabona uwo muri ko uruhara rugezeho nkiri muto cyane murakoze

Hakorimana honore yanditse ku itariki ya: 6-01-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka