U Rwanda rwashyizeho ibitaro bya Gisirikare muri buri ntara

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) by’umwihariko izishinzwe ibikorwa by’ubuvuzi, buravuga ko ibitaro bya gisirikare (Military Hospitals) byamaze kugezwa no mu Ntara z’Igihugu.

Brig Gen Dr. John Nkurikiye
Brig Gen Dr. John Nkurikiye

Byari bisanzwe bimenyerewe ko mu Rwanda hari ibitaro bya gisirikare bya Kanombe byonyine biri mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Ubu rero siko bimeze kubera ko n’abatuye mu bice bitandukanye by’Igihugu bashobora kwivuriza muri ibyo bitaro kandi bitabasabye kugera i Kigali, kubera ko byamaze kugezwa mu bice bitandukanye by’Igihugu mu rwego rwo kwegereza serivisi z’ubuvuzi abaturage.

Umugaba Mukuru Wungirije w’Ingabo z’u Rwanda zishinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri RDF, Brig Gen. Dr. John Nkurikiye, avuga ko basigaye bafite ibitaro bya gisirikare by’Intara.

Ati “Ubu dufite ibitaro by’Intara bya gisirikare, mu Majyaruguru ni ibya Kinihira, niyo mpamvu ubiyobora yahoze ari Lt. Col. mu ngabo, ubu ngubu yagiye mu zabukuru ariko aracyari umuganga wacu. Dufite ibya Bushenge mu Burengerazuba, ibya Munini mu Majyepfo. Mu Burasirazuba turimo gupanga aho tuzabishyira, muri Kigali ho turabisanganywe.”

Brig. Gen. Dr. Nkurikiye, avuga ko muri ibyo bitaro byose hashobora gutangirwa serivisi zisanzwe zitangwa n’inzobere zo mu bitaro bikuru bya gisirikare bya Kanombe.

Ati “Si uko biruta ibindi bitaro, ahubwo ni uko twifashishije inzobere dufite mu gisirikare, muri ibyo bitaro serivisi abantu bava i Kanombe bakaza gukorera aha bagasubirayo, bigatuma serivisi z’inzobere zo ku rwego rwo hejuru zishobora kugera no kuri ibi bitaro kandi dukoresheje abaganga bacu dusanganywe.”

Benshi mu bagiye bavurirwa mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe, bashima serivisi bahaboneye, kimwe n’abagize amahirwe yo kuvurwa n’abaganga b’inzobere b’abasirikare, mu bikorwa byabo ngarukamwaka byo kwegera abaturage (RDF Citizen Outreach Program) byibanda cyane ku byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage birimo ubuvuzi.

Ibitekerezo   ( 3 )

Twishimiye service nziza mutugezaho👏

Evode yanditse ku itariki ya: 15-05-2026  →  Musubize

Twishimiye service nziza mutugezaho👏

Evode yanditse ku itariki ya: 15-05-2026  →  Musubize

Ko mperuka nibitaro bya Kaduha muri Nyamagabe aribya GISIRIKARE c byaje kwegurirwa akarere. Mumpugure

Patrick yanditse ku itariki ya: 12-05-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka