Nyuma yo gutanga amaraso Depite Gatabazi arabihamagarira abandi

Jean-Marie Vianney Gatabazi, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma yo gutanga amaraso, arakangurira abandi Banyarwanda kuyatanga.

Kwakira amaraso byateguwe n’Ikigo gishinzwe Gutanga Amaraso, NCBT, bikaba byabereye mu Mujyi rwagati wa Kigali, mu muhanda utemerewe kunyurwamo n’ibinyabiziga (car free zone), kuva tariki 14-15 Mutarama 2015.

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney, yerekana ko amaze gutanga amaraso.
Depite Gatabazi Jean Marie Vianney, yerekana ko amaze gutanga amaraso.

Yavuze ko buri mezi atatu atanga amaraso kandi akaba abimazemo imyaka myinshi maze aheraho agira ati “Numva ko ari inshingano n’ishema gukiza ubuzima bw’abavandimwe b’Abanyarwanda, kandi iyo utanze amaraso ntabwo ashiramo; ndetse umubiri urushaho kumererwa neza”.

Yahereyeho asaba abaturarwanda kujya gutanga amaraso, n’abatabona umwanya wo kujya kutangira aho icyo kigo kiba cyagiye kuyafatira bakagisanga aho gikorera.

Ikigo NCBT kivuga ko gutanga amaraso bifasha benshi baba bayakeneye kwa muganga, barimo abagore babagwa mu gihe cyo kubyara, abantu batakaje amaraso mu gihe cy’impanuka cyangwa barwaye indwara zirimo kanseri, malaria n’izindi.

Dr. Swaibu GATARE, Umuyobozi wa NCBT, agira ati “Usibye n’ibyo uwatanze amaraso agira ubuzima bwiza kuko aba yagabanije ibinure mu mubiri, ndetse agahorana imyitwarire myiza mu rwego rwo kurinda ko ireme ry’amaraso ye ryangirika”.

Yavuze ko mu bitabiriye gutanga amaraso ku munsi umwe barenga 200, 134 ngo ari bo bonyine bemerewe kuyatanga bitewe n’uko abaganga babanza gusuzuma imikorere y’umubiri, ireme ry’amaraso n’uburwayi umuntu yaba afite.

Uko umubare w’abakenera amaraso wiyongera, ngo ni ko Ikigo gishinzwe kuyatanga kirushaho gukora ubukangurambaga ku bantu benshi, kugira ngo bitabire gutanga amaraso.

Mu mwaka ushize wa 2014-2015, abakenera amaraso ngo biyongereyeho abasaga ibihumbi 10, ku buryo ngo byari kuba ikibazo iyo mu bubiko atabamo.

Ikigo gishinzwe gutanga amaraso cyavuze ko buri mezi atatu kizajya gitegura igikorwa cyo kwakira amaraso, ndetse no kubikorera ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka