Nyampinga Aurore yaba yatanze itike yo kuvuriza mu Buhinde Iranzi urwaye bikomeye

Nyampinga Kayibanda Mutesi Aurore biravugwa ko yatanze itike y’indege yo kujya kuvuriza mu gihugu cy’u Buhinde umwana uzwi ku izina rya Iranzi Ndahiro Isaac ufite uburwayi bwananiranye kuvurirwa hano mu Rwanda.

Ibi bibaye nyuma y’uko ibitaro byose bya hano mu Rwanda binaniriwe kuvura uyu mwana uburwayi bivugwa ko yavukanye bumeze nk’ibibyimba cyangwa se ubushye buri kunda ku mukondo we, hanyuma Minisiteri y’Ubuzima ikemera kumwishingira mu kumuvuriza mu gihugu cy’u Buhinde ariko hakabura itike yo kumujyanayo.

Amakuru atugeraho aravuga ko Nyampinga Kayibanda Mutesi Aurore yabanje kwemerera nyina wa Iranzi ariwe Mbabazi Liliane ko azamuha itike yo kumujyana hamwe n’umwana mu Buhinde ariko yanga ko byatangazwa ataramushyikiriza ayo mafaranga.

Nyampinga Kayibanda Mutesi Aurore.
Nyampinga Kayibanda Mutesi Aurore.

Biravugwa kandi ko amafaranga yose Nyampinga Mutesi Kayibanda Aurore yatanze ngo Iranzi na mama we Mbabazi Liliane babashe kujya mu gihugu cy’u Buhinde angana n’amadolari 1600.

Twagerageje kuvugana na Nyampinga Kayibanda Mutesi Aurore ngo tumenye amakuru arambuye kuri iyi nkuru ariko ntibyadukundira.

Iranzi Ndahiro Isaac afite uburwayi bumeze nk’ibibyimba cyangwa ubushye bw’ako kanya buri ku nda ye ku mukondo aho bivugwa ko yabuvukanye.

Iranzi Ndahiro Isaac urwaye indwara yananiranye hano mu Rwanda.
Iranzi Ndahiro Isaac urwaye indwara yananiranye hano mu Rwanda.

Afite gusa amezi icyenda akaba azavurizwa mu gihugu cy’u Buhinde mu bitaro bya “Narayana Hospital” biri mu mugi wa Bangalore ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima izamuvuza na Nyampinga Kayibanda Mutesi Aurore watanze itike yo kugerayo.

Nyampinga Kayibanda Mutesi Aurore akunze kugaragara mu bikorwa binyuranye by’urukundo akaba anaherutse gutangiza umushinga wo gufasha abana bafashwe ku ngufu bakiri bato.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Yoo!! Ukwiye ubu Miss pe!! Kandi uwo mutima uzawuhorane naho uwo mu petit Imana imufashe azakire.

Biruta yanditse ku itariki ya: 3-04-2014  →  Musubize

Nuko nuko Miss wacu, ni ukuri ikamba wambitswe wari urikwiye kuko uri n’umwari w’umunyampuhwe. Imana ikomeze ikongerere ibyo utanga isubize aho ukuye.

dubu yanditse ku itariki ya: 3-04-2014  →  Musubize

Sha Imana ikomeze ikurinde uri mwiza ku mubiri no ku mutima

ombeni yanditse ku itariki ya: 3-04-2014  →  Musubize

nturuzi nyampinga nyawe!!courage Imana iguhe umugisha kuri icyo gikorwa naho abandingo bahita batwara amada!!

fifi yanditse ku itariki ya: 3-04-2014  →  Musubize

Imana Izafashe Uriya mwana Imukize

Byaruhanga yanditse ku itariki ya: 3-04-2014  →  Musubize

May God bless u Miss kuri icyo gikorwa cy’urukundo.Abanyarwanda twese tugize umutima wo gufanya twagera kuri byinshi nta cyatunanira kugerho.

Fofo yanditse ku itariki ya: 3-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka