Ntiwakwigisha umurwayi isuku umuvurira mu mwanda – Dr Anita Asiimwe
Ubwo yatangizaga inama y’iminsi 2 ihuje abayobozi b’ibitaro n’abashinzwe imiyoborere mu bitaro byose bigize igihugu bahuriye mu bitaro bya Nyagatare, umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze atangiza, Dr. Anita Asiimwe, yasabye abakora mu buvuzi kwita ku isuku.
Ni ku ncuro ya gatatu inama nk’iyi zibera ahantu hatandukanye. Impamvu bahora bahindagura aho bazikorera ngo ni ukugira ngo babashe kwigira ku bandi ndetse bagirane inama yo guhindura ibitagenda neza.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze, Doctor Anita Asimwe, yasabye abayobozi b’ibitaro kurusha kunoza service zihabwa ababagana.
Agaruka ku isuku Doctor Anita Asiimwe yasabye abayobozi b’ibitaro kurusha kunoza isuku hagamijwe gutanga urugero rwiza ku babagana.
Agira ati “Ntitwabeshya Abanyarwanda ko tubavura aho tubavurira hari umwanda. Ubwo se bo twabigisha gute kugira isuku cyangwa ko hari indwara ziterwa n’umwanda? Nitunoza isuku y’aho dukorera abaturage nabo tuzabibigisha babyumve.”
Mu ijambo yavuze mu gutangiza iyi nama kuri uyu wa kane tariki 08/05/2014, Atuhe Sabiti Fred umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, yagarutse ku bunini bw’akarere abereye umuyobozi no kuba gaturwa n’abimukira benshi kandi abenshi baza bakaba baba ari abakene bakeneye akazi.
Aba ngo usanga abana bafite ikibazo cy’imirire mibi byakubitiraho ko aka karere gafite ibitaro bimwe byongeye akaba nta gahunda yihariye yo kwita ku bana bafite indwara z’imirire mibi ngo ubuzima bwabo buragorana kubitaho. Aha akaba yifuje ko aka karere kahabwa ibindi bitaro dore ko ibihari bifite abaganga 10 bivuze ko umwe yita ku bantu basaga 47000.
Mbere y’uko iyi nama itangira abayobozi b’ibitaro bitandukanye mu gihugu n’abashinzwe imiyoborere n’imicungire y’ibitaro babanje gusura ibitaro bya Nyagatare. Zimwe mu nama zagiriwe ibi bitaro harimo kwirinda gutuma umurwayi uri mu bitaro kujya kwizanira imiti aho bayitangira kuko yakayizaniwe na muganga umuvura.
Hari kandi gushaka uburyo hakubakwa uruzitiro rw’ibitaro hagamijwe kwirinda abashobora kwinjira no gusohoka uko bishakiye bikagendana no kwirinda ko hari abarwayi bashobora gutaha badakize neza batinya kwishyuzwa. Hari kandi gushyiraho ibyapa mu bitaro bifasha abarwayi cyangwa abandi bagana ibitaro kumenya ahatangirwa service runaka.
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyagatare, Dr Rudoviko Ruhirwa, agaruka kuri ibi byifuzo yavuze ko nko kubirebana no kuba hari abarwayi bajya kwizanira imiti ngo ni ikibazo cy’abakozi bacye bagaragara muri ibi bitaro kuko hari abaganga 10 baba bafite inshingano zo kwakira abantu basaga ibihumbi 460 batuye mu karere ka Nyagatare.
Ku rundi ruhande ariko hanishimiwe uko ibitaro bya Nyagatare bigenda byaguka dore ko harimo kubakwa inzu y’ababyeyi, laboratoire yamaze kuzura n’iyo abarwayi bakirirwamo.
Sebasaza Gasana Emmanuel
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
uno muganga nawe ngo impamvu umurwayi ajya kwizanira imiti ni ukubera ko hari abaganga 10!!! none se ubundi imiti izanwa n’abaganga cg n’abaforomo.Gusa birababaje kuko ni ku bitaro byinshi usanga umurwayi atwaaye imiti no mu bintu bidakwiriye ngo ayijyaniye muganga kandi na service ni mbi akenshi unasanga abaganga b’abakongomani batazi n’ikinyarwanda ku buryo ubabwira uko wafashwe ntibanabyumve!kandi na ruswa rimwe na rimwe usanga abadogiteur b’abakongomani basaba akantu!!!
gusa ari uko abayobozi benshi barakurwa ku mugati kuko hose nta suku pe urebye uko byifuzwa.Azenguruke igihugu cyose.Nanone ariko nashake ibitaro mu byashinzwe cyera bibe intangarugero ku isuku babirebereho.Kuko nubusaze bufite uruhare dore ko nibyitwa bikuru biranengwa.
Gusa ni byiza ko isuku tuyibungabunga ariko abayobozi bamwe bari kubizira twakwibaza ese babuze iki ko ibitaro byahawe ubushobozi dore ko ari ibigo byinjiza haba hari uwapanze gahunda yo kwita kwisuku arabyangirwa?