Kayonza: Abavuga ko imiti ya Marariya yabuze ngo bashobora kuba bafite amakuru atajyanye n’igihe
Bamwe mu baturage b’Akarere ka Kayonza baherutse gutangaza ko bafite ikibazo cy’imiti ya Marariya kuko bajya kwivuza ariko ntibayisange ku kigo nderabuzima. Abari bagaragaje iki kibazo ku ikubitiro ni abivuriza ku kigo nderabuzima cya Karama mu murenge wa Murama wo muri ako karere.
Tariki 02 Werurwe 2015 bari batangarije Kigali Today ko hari ubwo umurwayi ajya kwivuza bamara kumusuzuma bakamubwira ko nta miti ihari, uwarembye cyane rimwe na rimwe agahabwa ibinini bya Coartem by’abana.
Umwe mu bivuriza kuri icyo kigo nderabuzima yari yagize ati “Imiti ya Marariya hari ubwo mujya kwisuzumisha mukayibura mugataha ukamara n’icyumweru n’iyo miti utarayibona ugenda bakakubwira ngo nimutahe nimutahe bakaguha utunini tw’umutwe twonyine, kandi waratanze mitiweri.”
Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko ubwo aheruka kujya kwivuza mu kwezi gushize icyo kibazo yakihasanze, kandi ngo bagerageje kubaza ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima impamvu iyo miti itaboneka.
Undi muturage uhivuriza na we yari yagize ati “Ubu nta miti ihari rwose ntabwo twajya kubeshya. Twababaza tuti impamvu ni iyihe bakatubwira ngo Marariya yabaye nyinshi ngo bari bateguye imiti nk’iyo mu mwaka ushize none ngo ntabwo imiti igwiriye ngo ni mikeya.”
Nubwo Minisiteri y’Ubuzima [MINISANTE] yagaragaza ko nta kibazo cy’imiti ya Marariya gihari mu gihugu, ku ikubitiro Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John, na we yari yatangarije Kigali Today ko ikibazo cy’imiti ya Marariya gihari, ndetse anemeza ko farumasi y’akarere ifite amafaranga ariko ikaba yarabuze aho igura iyo miti kuko mu Rwanda idahari.
Mu kiganiro twagiranye tariki 02 Werurwe 2015 yari yagize ati “Ikibazo cy’imiti ntabwo byoroshye kugikemura nk’ubuyobozi bw’akarere, kubera ko Marariya yiyongereye imiti MINISANTE yari yarateganyije yaje kuba mike kubera abantu barwaye Marariya ari benshi. Ni bimwe mu byo umwiherero wanzuye ko iyo miti igomba gutumizwa vuba cyane. Icyo ntabwo ari ikibazo cy’akarere kuko kuko farumasi y’akarere ifite amafaranga ariko ikibazo ni imiti ya Marariya itari mu gihugu. Muri CAMERWA nta yo ihari, ariko ihari farumasi y’akarere yayigura.”
Kuri ubu, uyu muyobozi yemeza ko nta kibazo cy’imiti ya Marariya akarere ka Kayonza gafite. Cyakora avuga ko icyo kibazo cyigeze kubaho mu mpera z’umwaka ushize aho byagaragaraga ko imiti ya Marariya y’abantu bakuru yashize hasigaye iy’abana ariko ngo cyahise gikemuka kuva mu mpera z’ Ukuboza 2014.
Avuga ko ibyo yatangaje mbere avuga ko nta miti ihari yabitangaje adafite amakuru ahagije y’uko ikibazo gihagaze muri iyi minsi.
Mu kiganiro twagiranye ku wa 17 Werurwe 2015 yagize ati “Ubushize twarabiganiriye tuvugana bivugwa ko imiti idahari nanjye ntaramenya koko ko imiti yahageze, ariko twarakurikiranye ari Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Karama, Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwinkwavu, Umuyobozi wa Farumasi y’Akarere bagaragaje ko ku Kigo Nderabuzima cya Karama imiti ihari, ikibazo cyabaye ni uko natanze amakuru ntabanje gukurikirana.”
Akomeza avuga ko mu igenzura bakoze basanze mu Kigo Nderabuzima cya Karama hari imiti ya Marariya yavura abantu 3000, kandi ngo Marariya yaragabanutse ku buryo muri iyi minsi usanga abivuza Marariya ku munsi bari ku mpuzandengo y’abantu batanu ku munsi, mu gihe mu mpera z’umwaka ushize bari nka 25 ku munsi.
Ibyo ngo bisobanuye ko Marariya iramutse itiyongereye iyo miti ishobora kuvura abaturage bivuriza kuri icyo kigo nderabuzima mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere.
Uyu Muyobozi w’Akarere ka Kayonza yongeraho ko abavuga ko imiti ya Marariya idahari muri icyo kigo nderabuzima na bo bashobora kuba bafite amakuru ya kera atajyanye n’igihe.
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Karama, Mushimiyimana Jean de Dieu, na we yemeza ko nta kibazo cy’imiti ya Marariya kiri mu kigo nderabuzima ayobora.
Avuga ko icyo kibazo cyigeze kubaho mu mpera z’umwaka ushize ariko ngo cyahise gikemuka ku buryo kuva uyu mwaka watangira nta kibazo cy’imiti bigeze bagira.
Ku bwe ngo abaturage bavuga ko nta miti ihari bashobora kuba ari abamenyereye kwivuza mu buryo bwa magendu bagifite imyumvire yo kumva ko imiti yo ku kigo nderabuzima ntacyo yabamarira bagahitamo kwivuza magendu.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Umwiherero ntacyo wamaze!wumve ibyo Ministre w’umutekano mu gihugu yabwiye abadepute RCS iramuvuguruza.Mugabo ati imiti ntayo,titulaire ati irahari!kuki bayima abantu niba ihari.ni hatari,uretse Muzehe,haje undi ibintu byose byasinzira