Abasore n’inkumi 120 baturutse hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Ngoma bahuguwe ku bukangurambaga ku kwirinda icyorezo cya SIDA ruvuga ko hari byinshi rwungukiye muri aya mahugurwa ku buryo rwakwegera urubyiruko rukabakangurira kwirinda ngeso mbi zo kwiyandarika.
Abaganga b’Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe, bayobowe na Maj. Dr. Kayondo King, kuri uyu wa mbere tariki 23/4/2012, batangiye kuvura abarwayi ku kigo nderabuzima cya Gihara mu karere ka Kamonyi muri gahunda yo gufasha andi amavuriro (Outreach).
Mu nama y’ubuzima yabaye tariki 11/04/2011 mu kigo cya APALPE mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu hafashwe ingamba zo kureba uburyo umurwayi uwo ari we wese cyane abivuriza kuri mutuelle bajya bahabwa service ku buryo bwihuse.
Ivuriro ryitwa Girimpundu riherereye mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge ryafunzwe by’agateganyo kuva tariki 10/04/2012 kubera ko ryatangaga imiti igabanya ubukana bwa Sida ku buryo butemewe n’amategeko. Ikindi ni uko iyo miti bayigurishaga kandi itangirwa ubuntu.
Uwimbabazi ubana n’ubwandu bwa SIDA yemeza ko amahenehene yamugiriye akamaro kuko yari yarazahajwe n’uburwayi none ubu akaba amaze kwiyongeraho ibiro bigera ku icumi.
Abanyeshuri biga muri bimwe mu bigo by’amashuri yisumbuye byo mu karere ka Burera batangaza ko kuba bagiheka abarwayi mu ngombyi ya kinyarwanda babajyanye kwa muganga ari ikibazo gikomeye kibabangamiye.
Ikigo nderabuzima cya Rutenderi kiri mu Kagali ka Rutengeri, Umurenge wa Gashenyi, akarere ka Gakenke nta mazi gifite kuva cyashingwa mu 1997. Icyo kibazo gifite ingaruka ku isuku y’ikigo nderabuzima n’abarwayi bakigana.
Ikigo gikora imiti cya mbere mu Bwongereza, GlaxoSmithKline, cyatanze inkunga ya miliyoni 3 z’amapound (hafi miliyali 3 z’amafaranga y’u Rwanda) zizafasha abaganga bo mu Rwanda kubaka amavuriro yabo bwite mu byaro.
Minisiteri y’ubuzima, tariki 03/04/2012, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’inzego z’abikorera zirimo ibigo byigenga bisanzwe bifite aho bihurira n’ubuzima ndetse n’amabanki mu rwego rwo kurushaho gutanga serivisi nziza muri gahunda z’ubuima.
Bamwe mu bagana ibitaro bya Kabgayi biri mu karere ka Muhanga bavuga ko kuba ibyo bitaro bitagira uburuhukiro bituma imibiri y’abapfuye ibikwa mu buryo budakwiye. Iyo umuntu ashatse kubika umubiri w’uwapfuye bigorana.
Ibitaro bya Kabgayi byo mu karere ka Muhanga, tariki 03/04/2012, byashyikirijwe inkunga y’ibikoresho na kaminuza ya Colorado yo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Ibi bikoresho byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 57, bizafasha mu maserivisi atandukanye y’ubuvuzi.
Mukeshimana Rosine w’imyaka 22 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Saruhembe mu kagali ka Rwotso mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza n’umwana yari atwite bashobora kuba bahitanwe n’imiti gakondo.
Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binangwaho, atangaza ko umuganga wo mu bitaro bya Muhima yahagaritswe kubera kutita ku barwayi.
Minisitiri w’Ubuzima arizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose mu guhangana n’ibyorezo bivurwa, byibasira abana bakiri bato. Mu kwezi kwa Gatanu minisiteri y’ubuzima iritegura guha abana urukingo rurinda indwara z’impiswi.
Minisitiri w’Ubuzima aremeza ko amafaranga y’agahimbazamushyi ku baganga n’abaforomo azagenwa n’ibyo komisiyo ishinzwe gukurikirana icyo kibazo izaba yabonye, bitandukanye n’ibyari bimaze iminsi bihwihwiswa y’uko abaganga bagiye gukatwa 40% by’umushahara.
Ku nsuro ya gatatu, sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda yongeye gutera inkunga igikorwa cyo kuvura abarwaye indwara y’ibibare (Operation Smile). Uyu mwaka MTN Rwanda yatanze inkunga ingana n’amafaranga miliyoni 18.
Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi igaragara mu karere ka Gatsibo, ubu hatangiye gahunda yo gutekera hamwe mu mudugudu mu rwego rwo kwigisha ababyeyi guteka indyo yuzuye muri gahunda yiswe “igikoni cy’umudugudu”.
Abatuye mu mujyi wa Kayonza bavuga ko rimwe na rimwe babangamirwa n’uko nta farumasi zihariye zicuruza imiti ziba muri uwo mujyi. Iyo babuze imiti ku kigo nderabuzima bivurizaho biba ngombwa ko bajya kuyigura bahenzwe ku bindi bigo nderabuzima.
Mu karere ka Ngoma haravugwa ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bahabwa imiti igabanya ubukana bw’ako gakoko bakajya kuyinywera mu ngo iwabo, ndetse bamwe bakayigurisha n’abavura magendu bayiha abarwaye izindi ndwara.
Mu gikorwa cyo gukangurira abagabo kwikebesha, ibitaro bya Bushenge birateganya gusiramura abagabo bagera 840 baturutse ku bigo nderabuzima bitandukanye bikorana n’ibyo bitaro. Uyu mubare uhwanye n’ibikoresho ibi bitaro byahawe na Minisiteri y’Ubuzima bigenewe icyo gikorwa.
Abanyeshuri biga ibijyanye n’imiti bo mu Rwanda no muri Uganda bahuriye mu nama mpuzamahanga igamije kurwanya imikoreshereze mibi y’imiti hagamijwe kugira ubuzima bwiza ejo hazaza.
Ubuyobozi bw’ikigonderabuzima cya Mutenderi buratangaza ko butorohewe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi kimaze imyaka itatu kitarakemuka.
Nubwo bubakiwe inzu yo kubyariramo n’ikigo cyo gupima ubwandu bwa SIDA ku bushake (VCT), ishami ry’ikigo nderabuzima cya Mahoko (poste de santé) riherereye mu murenge wa Kanama, akarere ka Rubavu riratangaza ko hakiri ibibazo byo gukemurwa.
Abantu bakuru n’abana bavukanye ubumuga bw’ibibari bagiye kuvurirwa ubuntu, muri gahunda yatangijwe n’umuryango Operation Smile wo muri Afurika y’Epfo (OSSA) ufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima. Iki gikorwa kizababa tariki 15-25/03/2012.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera bavuga ko amafaranga 10000 acibwa ushaka kwisiramuza ari menshi bagasaba ko bakwemererwa gusiramurwa bishyuriye ku bwisungane mu kwivuza (mutuel de santé).
Ikigo cy’igihugu cyita ku buvuzi (RBC) cyatangiye gahunda nshya yo gutanga imiti ituma umubyeyi wanduye agakoko ka SIDA atanduza umwana atwite. Mu buryo bushya umubyeyi ubana na VIH/SIDA azajya akomeza gufata iyo miti bitandukanye n’uburyo bwari busanzwe aho yayirekaga amaze gucutsa umwana.
Itsinda ry’Abaganga b’inzobere mu kubaga bo mu gihugu cy’u Bwongereza baturutse mu muryango All Nations bamaze icyumweru mu bitaro by’ADEPR-Nyamata mu karere ka Bugesera mu gikorwa cyo kuvura abagabo indwara yo kubyimba udusabo tw’intanga (ernie).
Ubuyobozi bw’umurenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro butangaza ko umubare w’abaturage bitabiriye ubwisungane mu kwivuza warazamutse babikesha gahunda yo kwibumbira mu bimina.
Minisiteri y’Ubuzima yatanze moto 237 ku bigo nderabuzima, ibitaro byo mu turere twose tw’igihugu n’ibigo bitanu bitegamiye kuri Leta bikorana nayo, mu rwego rwo gufasha abakangurambaga b’ubuzima gukurikarana gahunda zijyanye no kuzamura ireme ry’ubuzima mu Rwanda.
Ku bitaro bya Nyanza habereye igikorwa cyo gusiramura abagabo 40 bari hagati y’imyaka 15 na 49 ku bushake. Igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 18/02/2012, cyari kigamije gushyira mu bikorwa gahunda za Minisiteri y’ubuzima yo kurwanya ikwirakwiza ry’ubwandu bwa SIDA n’izini ndwara zandurira mu mibonano mpzabitsina.