• PrePex: akuma kazakoreshwa mu gusiramura gatuma umuntu atava amaraso.

    50% by’abagabo bazaba basiramuye muri 2013

    Imyaka ya 2012 na 2013 izaba imyaka y’akazi gakomeye ku bigo bishinzwe ubuzima mu Rwanda kuko bigomba gukora ibishoboka u Rwanda rukagera ku ntego rwihaye yo gusiramura kimwe cya kabiri cy’abagabo bitarenze impera z’ukwezi kwa Kamena 2013. Iri siramura riri muri gahunda yo kugabanya amahirwe yo kwandura SIDA n’izindi (...)



  • Inzoka ya “python birman” itezweho umuti w’indwara y’umutima

    Inzoka ya Python Birman, bumwe mu bwoko bw’ibikururanda bibini bishobora kugeza kuri metero 9 z’uburebure n’ibiro bigera kuri 90, ishobora kuzabyara umuti mwiza ku ndwara z’umutima.



  • Ikinini gikoze mu mahenehene kizajya cyifashishwa mu kuvura Bwaki

    Dr Uwiragiye Joseph, ukuriye ikigo mbonezamirire mu bitaro bikuru bya Kigali (CHUK), avuga ko ikinini cya Goet’s milk gikoze mu mahenehene kizafasha abana barwaye bwaki gukira neza.



  • Dr Muhairwe Fred umuyobozi w

    Dr Muhairwe arasaba iperereza ryimbitse ku byabaye kuri Murekatete Zawadi

    Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Byumba, Dr Muhairwe Fred, arasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku byakorewe umugore witwa Murekatete Zawadi uvuga ko yagiriwe nabi n’abaganga bo mu bitaro bikuru bya Byumba ubwo bamubyazaga bakamusigamo ipamba, seringe n’uturindantoki (gants).



  • Birashoboka ko umuntu azajya yishingira ababyeyi be mu buvuzi

    Komisiyo y’abadepite ishinzwe ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside irimo kwiga umushinga w’itegeko rigena imiterere, imikorere n’imitunganyirize y’ubwishingizi bw’indwara mu Rwanda, tariki 10/01/2012, basuye ibitaro bya Nyagatare baganira n’abakozi ba servisi z’ubuzima mu karere ndetse (...)



  • Abagabo baryamana bahuje ibitsina bagiye kubona umuti ubarinda Sida

    Ibiro by’igihugu by’ubushakashatsi kuri SIDA mu Bufaransa (ANRS) biratangaza ko byabonye umuti urinda kwandura agakoko gatera SIDA abagabo bakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi bagabo bazajya bafata mbere yo gukora iyo mibonano.



  • Abaganga barakangurirwa kunoza serivisi zo kwakira neza abarwayi

    Minisitiri w’ubuzima, Dr Agnes Binagwaho, arasaba abakora mu gice cy’ubuvuzi bose barimo n’abaganaga kwakira neza no kugaragariza abarwayi icyizere kugira ngo u Rwanda rukomeze kugera ku intego z’ikinyagihumbi mu buvuzi.



  • Ibitaro bya Gitwe birashimirwa ku mikorere yabyo

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyantwari, aratangaza ko ibitaro bya gitwe hari ibikorwa byinshi bimaze kugeraho, kandi ko inzego z’ubuyobozi zizakomeza gufatanya n’ibi bitaro kugira ngo zibakorere ubuvugizi.



  • Nyuma yo kubona ivuriro, ngo nta mubyeyi uzongera kubyarira mu rugo

    Abaturage bo mu Murenge wa Juru mu karere ka Bugesera baravuga ko nyuma yo kubona ikigo nderabuzima nta mubyeyi uzongera ku byarira mu rugo cyangwa se ngo hagire umuntu urembera mu rugo.



  • Uburyo bwo gutwita binyuze muri laboratoire buri hafi kugezwa mu Rwanda

    Umuganga ku giti cye ufite ibitaro byitwa La Croix du Sud i Kigali, Dr Nyirinkwaya, atangaza ko agiye kuzana uburyo bufasha abafite ikibazo cyo kudatwita kubona urubyaro.



  • Umwana yahitanywe n’ikinini cy’inzoka

    Uwineza Clarisse wari ufite imyaka ibiri n’igice yitabye Imana, tariki 16/12/2011, ahitanwe n’ikinini cy’inzoka cya Mebendazole mu gikorwa cy’ikingira cy’abana batarengeje imyaka itanu cyaberaga mu murenge wa Kintobo, akarere ka Nyabihu muri iki cyumweru gishize.



  • Haracyari ibibazo mu bwisungane mu kwivuza

    Nyuma y’ivugururwa rya politiki y’ubwisungane mu kwivuza, haracyari abantu benshi batarabona uburenganzira bwo kwivuza kuko batarabona amakarita yo kwivurizaho.



  • U Rwanda rurashaka kuba intangarugero ku isi mu bwisungane bwo kwivuza

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima, Dr. Uzziel Ndagijimana, asanga kuba Leta y’u Rwanda yarafashe icyemezo cyo kugira ubwishingizi mu kwivuza itegeko ku bantu bose harimo n’abanyamahanga bizatuma nta Muturarwanda uzasigara adafite ubwishingizi.



  • Habonetse akuma gafasha gusiramura nta gisebe

    Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gushyira mu bikorwa uburyo bushya bwo gusiramura abagabo bwitwa “PrePex” nta gisebe kibonetse. Abaganga bazajya babukoresha ntibizabasaba amahugurwa ahanitse ngo bagire ubumenyi bwo kubukoresha.



  • Ikigo nderabuzima cya Rwankeri cyafashe gahunda yo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi

    Mu rwego rwo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi, ikigo nderabuzima cya Rwankeri giherereye mu murenge wa Mukamira, akarere ka Nyabihu, cyatangije gahunda yo kujya cyigisha ababyeyi baturuka mu miryango irwaje indwara z’imirire mibi bakigishwa gutegura indyo yuzuye kandi hifashishijwe ibiribwa biboneka mu gace batuyemo.



  • Ibitaro bya Gisirikare byatangiye igikorwa cyo gutanga serivisi mu baturage

    Kuva tariki ya 21 kugeza 25 uku kwezi itsinda ry’abasirikare bakorera muri Rwanda Military Hospital (RMH) bayobowe na Majoro Dr King Kayondo batangiye igikorwa cyo kwegera abaturage babaha service basanga kwa muganga. Iki gikorwa cyatangiriye ku kigo nderabuzima cya Gihana cyubatswe muri Runda.



  • Ugucumbagira kwagaragaye mu bwisungane mu kwivuza kuri gukemurwa

    Mu gikorwa cyo gusura ibitaro bya Kabutare n’ibigo nderabuzima bishamikiye kuri ibi bitaro biherereye mu karere ka Huye, Minisitiri w’ubuzima Dr Agnes Binagwaho weretswe ibibazo aya mavuriro ahura nabyo birimo n’icy’ubwisungane mu kwivuza buri gucumbagira muri ibi bihe, yavuze ko iki kibazo kiri gukemurwa kuko kigira (...)



  • Army week igiye kurushaho gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byayo

    Ibitaro bikuru bya Gisirikare- Kanombe bimaze gushyikirizwa imodoka ebyiri zifite ikoranabuhanga rireba indwara zo mu mubiri zizakoreshwa mu bikorwa bya Army week.



  • Abagore barakangurirwa kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura rimwe mu mwaka

    Kuri uyu wa kane tariki ya 20 Ukwakira 2011 nibwo urukingo rwa gatatu ari narwo rwanyuma rwatanzwe ku bana b’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 12 na 15.



  • Ni byiza kugisha inama abaganga mbere yo gufata imiti yo kuboneza urubyaro

    Bamwe mu bagore bakoresha imiti yo kuboneza urubyaro, barasabwa kujya begera abaganga bakabajyira inama mbere yo gufata imiti yo kuringaniza urubyaro. Barasabwa kandi kudahagarika gahunda yo kuringaniza urubyaro bitewe n’impinduka iyo miti itera mu mibiri yabo.



  • Abantu 9000: Bahabwa imiti igabanya ubukana bwa SIDA ku buntu

    U Rwanda rukomeje gushimirwa uburyo rukoresha inkunga ruhabwa; bimwe mubyo inkunga ruhabwa n’ Ikigega Global Fund yagezeho ni ukuba abantu 9000 bahabwa imiti igabanya ubukana bwa SIDA ku ubuntu.



  • Uburwayi bwo mu Umutwe ni Indwara nk’izindi kandi buravurwa

    Buri mwaka mu Rwanda hizihizwa umunsi wahariwe kwita ku buzima bwo mu umutwe, insanganyamatsiko y’umwaka wa 2011 igira iti ”Twongere imbaraga mu kwita ku buzima bwo mu mutwe”.



Izindi nkuru: