Bifuza ko abarimu b’amashuri abanza bakongererwa imishahara hatagendewe ku 10% gusa

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Huye, bavuga ko bishimiye kuba Leta yaratangiye kongera 10% ku mishahara y’abarimu buri mwaka, ariko bakavuga ko ku bafite impamyabushobozi za A2 bo bari bakwiye kubanza kongererwa umushahara, mbere yo gutangira kongeraho 10%.

Bifuza ko abarimu bo mu mashuri abanza bakongererwa imishahara hatagendewe ku 10% gusa kuko imishahara yabo ikiri hasi
Bifuza ko abarimu bo mu mashuri abanza bakongererwa imishahara hatagendewe ku 10% gusa kuko imishahara yabo ikiri hasi

Umuyobozi wa GS Cyarwa, Donatha Akayezu, agira ati “Aho hashyiriweho kongera 10% ku mishahara y’abarimu buri mwaka, baranezerewe. Ariko abanezerewe cyane cyane ni abahemberwa impamyabumenyi zo ku rwego rwa kaminuza.”

Akomeza avuga ko abigisha mu mashuri abanza bahemberwa impamyabumenyi za A2, bo urebye nta gifatika cyiyongera ku mishahara yabo, bituma atekereza ko byarushaho kuba byiza babanje kongererwa imishahara, hanyuma hakabona gutekerezwa ku kubongereraho 10%.

Ati “Ku bigisha mu mashuri abanza, kubera ko umushahara wabo usanzwe uri hasi cyane, iyo hongereweho 10% ubona nta kintu gifatika cyiyongereyeho. Njyewe nifuza ko mwalimu yatangirira byibura nko ku bihumbi 70, ku buryo bamwongereyeho 10% hari ikintu kigaragara cyaba cyiyongereye ku mushahara we.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 28 Mutarama 2019, yemeje ko umushahara w’abarimu uzagenda wongerwaho 10% buri mwaka. Kubera ko hari andi mafaranga abarimu bari bagiye bongererwaho mbere, byatumye ubwo bongererwagaho 10% mu mwaka ushize wa 2021, umushahara w’abatangizi bahemberwa A2 warageze ku bihumbi 55, na ho uw’abatangizi bahemberwa A0 ukagera ku bihumbi 176.

Ni ukuvuga ko abarimu bafite uburambe bagiye bazamurwa mu ntera bo bahembwa aruta ayo, kuko kongera 10% ku mushahara bidakuraho izamurwa mu ntera rishingiye ku burambe no ku kwesa imihigo.

Thomas D. Ntawangwanabose, umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri ryigenga, Ikibondo, avuga ko n’ubwo we akora mu ishuri ryigenga, aho imishahara y’abarimu bahemberwa A2 iruta ay’abakorera Leta, abona ko Leta iramutse itongereye imishahara y’abarimu ariko igafasha abana babo kwiga na byo byafasha.

Agira ati “Buriya umwana wa mwalimu ahawe imfashanyo y’uburezi, akigira ubuntu mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, ntacyo mwalimu yashinja Leta icyo gihe, kuko usanga ku mushahara mwalimu ahembwa hazaho no kurihira abana, bikabyara ikibazo.”

Innocent Hagenimana ushinzwe itangazamakuru mu kigo REB, avuga ko n’ubwo umushahara wa mwalimu ari mutoya, kuba ugenda wongerwa bivuze ikintu kinini.

Ati “N’ubwo umushahara waba mutoya, iyo wiyongera urafasha. Kandi hariho ingamba zo kugira ngo mwalimu azamurirwe ubushobozi mu mafaranga, ari na wo murongo wa gahunda yo kongera umushahara ho 10% buri mwaka. Kandi bizakomeza.”

Yongeraho ko hariho n’izindi gahunda zo gufasha mwalimu gutera imbere abarimu bagiye bashyirirwaho harimo Koperative Umwalimu Sacco ibaha inguzanyo ku nyungu ntoya, hakabaho no kuba barashyiriweho uburyo bwo kongera ubumenyi bafashwa kwiga muri za kaminuza.

Kandi ngo ibifasha abarimu ntibihagararira aho, kuko igihe bizagaragara ko hari ibindi bishoboka kandi bikwiriye, bizakorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

byaba byiza mwarimu wa primary ahebwa niburi ibihumbi 100000

hatangimana jean paul yanditse ku itariki ya: 27-04-2022  →  Musubize

Ahaaaaaa biragoye mwarimu wa primary se ko afatwa nkaho ntacyo akora!Ariko burya umunyarwanda yaciye umugani ati umwana apfa mu iterura ibi bivuze ko mwarimu wa primary aramutse atigishije ubwo uwo muri secondary yakwigisha ba nde?Rwose pe leta nimutekerezeho naho ubundi bitabaye ibyo mwarimu wa primary arababaje aho usanga numuntu utagira nicyo akora ngo nahemba mwarimu wa primary.

Dusengumuremyi Jean Paul yanditse ku itariki ya: 1-04-2022  →  Musubize

Mwarimu was primaire bamwongerere umushahara rwose byibuze atangirane na 80.000
Kuko urebye abandi bakozi bahemberwa A2 bahembwa akayabo kandi bataruta mwarimu gukora akanzi kenshi n’amasaaha menshi
Mwarimu aravunika

Daniel yanditse ku itariki ya: 31-03-2022  →  Musubize

Icyakora abarimu bagize amahirwe abana babo bakigira ubuntu cg se bakabagabanyiriza 50% mu mashuri yisumbuye na za Kaminuza baba babafashije pe. Ariko rero tugomba no gushimira Leta y’u Rwanda kuko yibutse abarimu kuri iyo 10% yabongereye. Ibyiza biri imbere.

N.T.D yanditse ku itariki ya: 6-02-2022  →  Musubize

Rwose uyu muyobozi wa Gs Cyarwa Donatha Akayezu nashigikirwe n’abaandi bayobozi maze batekereze ku kibazo cy’umwarimu w’umu A2 wirirwa ku kazi. agahangana n’ibibazo by’ubukungu n’imibereho myiza;aho ku isoko ibintu byahenze cyane.

Bernard yanditse ku itariki ya: 13-01-2022  →  Musubize

Rwose uyu muyobozi wa Gs Cyarwa ariwe Donatha Akayezu ndamwemeye kuko we arebera bose.None mwarimu w’umu A2 amerewe ate mu mibereho mwiza ndetse n’ubukungu?Uyu niwe wari ukwiye kutubera umuvugizi cg akaba Ministre rwose.

Bernard yanditse ku itariki ya: 13-01-2022  →  Musubize

Mu by’ukuri narigaga ariko bahita bashyiraho itegeko ko nta nguzanyo twemerewe, nacikije amashuri; mbese nkora ntishimye bitewe n’amafaranga natanze she ndangize kwiga kuko navugaga ko nzajya naka akaguzanyo, namara igihe runaka ngasubirayo bakampa akandi; bityobityo. Turasaba Leta ko ydusabira inguzanyo yewe byanashoboka igahita itangwa kuri account ya kaminuza ariko tukiga.

NSHIMIYIMANA Alfred yanditse ku itariki ya: 12-01-2022  →  Musubize

Mu by’ukuri narigaga ariko bahita bashyiraho itegeko ko nta nguzanyo twemerewe, nacikije amashuri; mbese nkora ntishimye bitewe n’amafaranga natanze she ndangize kwiga kuko navugaga ko nzajya naka akaguzanyo, namara igihe runaka ngasubirayo bakampa akandi; bityobityo. Turasaba Leta ko ydusabira inguzanyo yewe byanashoboka igahita itangwa kuri account ya kaminuza ariko tukiga.

NSHIMIYIMANA Alfred yanditse ku itariki ya: 12-01-2022  →  Musubize

Abize uburezi ko Ari bo bahabwa inguzanyo , abatarabwize ko bahawe akazi babona bo bazabaho gute batagira uburenganzira bwo kwaka credit nk’abandi? Leta ikwiye kugira icyo ivuga kuri iyi ngingo natwe ikaturenganura tugahabwa inguzanyo tukabasha kwiga uburezi kdi tugateza imbere umuryango yacu.

NSHIMIYIMANA Alfred yanditse ku itariki ya: 12-01-2022  →  Musubize

Igihe cyose badatekereza kongerera mwarimu wa A2, ntacyo bazaba bakoze. Ikindi kandi iyo bavuga ko abarimu sacco ibaha inguzanyo ko bayiha abize uburezi, abatarabwize ko bigisha kandi Ari Leta iba yabashyizeho , kuki itemera ko bahabwa inguzanyo ibona bazkora banezerewe badashobora kwaka inguzanyo ngo bitezeimbere

NSHIMIYIMANA Alfred yanditse ku itariki ya: 12-01-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka