Bifuza ko abarimu b’amashuri abanza bakongererwa imishahara hatagendewe ku 10% gusa

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Huye, bavuga ko bishimiye kuba Leta yaratangiye kongera 10% ku mishahara y’abarimu buri mwaka, ariko bakavuga ko ku bafite impamyabushobozi za A2 bo bari bakwiye kubanza kongererwa umushahara, mbere yo gutangira kongeraho 10%.

Bifuza ko abarimu bo mu mashuri abanza bakongererwa imishahara hatagendewe ku 10% gusa kuko imishahara yabo ikiri hasi
Bifuza ko abarimu bo mu mashuri abanza bakongererwa imishahara hatagendewe ku 10% gusa kuko imishahara yabo ikiri hasi

Umuyobozi wa GS Cyarwa, Donatha Akayezu, agira ati “Aho hashyiriweho kongera 10% ku mishahara y’abarimu buri mwaka, baranezerewe. Ariko abanezerewe cyane cyane ni abahemberwa impamyabumenyi zo ku rwego rwa kaminuza.”

Akomeza avuga ko abigisha mu mashuri abanza bahemberwa impamyabumenyi za A2, bo urebye nta gifatika cyiyongera ku mishahara yabo, bituma atekereza ko byarushaho kuba byiza babanje kongererwa imishahara, hanyuma hakabona gutekerezwa ku kubongereraho 10%.

Ati “Ku bigisha mu mashuri abanza, kubera ko umushahara wabo usanzwe uri hasi cyane, iyo hongereweho 10% ubona nta kintu gifatika cyiyongereyeho. Njyewe nifuza ko mwalimu yatangirira byibura nko ku bihumbi 70, ku buryo bamwongereyeho 10% hari ikintu kigaragara cyaba cyiyongereye ku mushahara we.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 28 Mutarama 2019, yemeje ko umushahara w’abarimu uzagenda wongerwaho 10% buri mwaka. Kubera ko hari andi mafaranga abarimu bari bagiye bongererwaho mbere, byatumye ubwo bongererwagaho 10% mu mwaka ushize wa 2021, umushahara w’abatangizi bahemberwa A2 warageze ku bihumbi 55, na ho uw’abatangizi bahemberwa A0 ukagera ku bihumbi 176.

Ni ukuvuga ko abarimu bafite uburambe bagiye bazamurwa mu ntera bo bahembwa aruta ayo, kuko kongera 10% ku mushahara bidakuraho izamurwa mu ntera rishingiye ku burambe no ku kwesa imihigo.

Thomas D. Ntawangwanabose, umuyobozi ushinzwe amasomo mu ishuri ryigenga, Ikibondo, avuga ko n’ubwo we akora mu ishuri ryigenga, aho imishahara y’abarimu bahemberwa A2 iruta ay’abakorera Leta, abona ko Leta iramutse itongereye imishahara y’abarimu ariko igafasha abana babo kwiga na byo byafasha.

Agira ati “Buriya umwana wa mwalimu ahawe imfashanyo y’uburezi, akigira ubuntu mu mashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza, ntacyo mwalimu yashinja Leta icyo gihe, kuko usanga ku mushahara mwalimu ahembwa hazaho no kurihira abana, bikabyara ikibazo.”

Innocent Hagenimana ushinzwe itangazamakuru mu kigo REB, avuga ko n’ubwo umushahara wa mwalimu ari mutoya, kuba ugenda wongerwa bivuze ikintu kinini.

Ati “N’ubwo umushahara waba mutoya, iyo wiyongera urafasha. Kandi hariho ingamba zo kugira ngo mwalimu azamurirwe ubushobozi mu mafaranga, ari na wo murongo wa gahunda yo kongera umushahara ho 10% buri mwaka. Kandi bizakomeza.”

Yongeraho ko hariho n’izindi gahunda zo gufasha mwalimu gutera imbere abarimu bagiye bashyirirwaho harimo Koperative Umwalimu Sacco ibaha inguzanyo ku nyungu ntoya, hakabaho no kuba barashyiriweho uburyo bwo kongera ubumenyi bafashwa kwiga muri za kaminuza.

Kandi ngo ibifasha abarimu ntibihagararira aho, kuko igihe bizagaragara ko hari ibindi bishoboka kandi bikwiriye, bizakorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 22 )

Mu Ruhango abarimu bahawe mutation batasabye, nabyo basanga ari akarengane bakorewe,kuko ntibasobanuriwe impamvu bimuwe.

Elisabeth yanditse ku itariki ya: 6-12-2023  →  Musubize

Bayobozi b’igihugu cyacu,mugihe mutongeje umwarimu njye MBA mbona azagwa imbere y’abana arera.nukuri nimubafashe Wenda umutangizi afate nka70000f ,wenda amarira yahosha.murakoze!¡

Honorine yanditse ku itariki ya: 30-07-2022  →  Musubize

Muraho, rwose banyarwanda mubifite munshingano, ni mutabare mwarimu wa primaire rwose aya marira yacu acogore, kuko buriya tujya gutaka bigeze kure. Nimutabare kuko amafaranga duhembwa rwose ntacyo yazatugezaho, niyo uturebye mu nzira uhita udutandukanya n’abandi bakozi. Nibura utangira ajye ahembwa 80000Rwf.murakoze

Uwarugira yanditse ku itariki ya: 26-06-2022  →  Musubize

Muraho, rwose banyarwanda mubifite munshingano, ni mutabare mwarimu wa primaire rwose aya marira yacu acogore, kuko buriya tujya gutaka bigeze kure. Nimutabare kuko amafaranga duhembwa rwose ntacyo yazatugezaho, niyo uturebye mu nzira uhita udutandukanya n’abandi bakozi. Nibura utangira ajye ahembwa 80000Rwf.murakoze

Uwarugira yanditse ku itariki ya: 26-06-2022  →  Musubize

Urebye isoko riri hanze aha, birakwiye ko mwarimu uhemberwa A2 nibura yahembwa 80000 kugirango abashe kubaho

Ineza yanditse ku itariki ya: 1-06-2022  →  Musubize

Ubuzima bwa mwarimu w’umuA2 burakomeyeniyo mpamvu leta ikwiye kumvA mikwiye kongeza umushaharabyibura umutangizi agahembwa 80.0000

Mizero Moise yanditse ku itariki ya: 20-05-2022  →  Musubize

Kurihira umwana wamwarimu si igisubuzo ahubwo nihongerwe ubushobozi bwe ubundi amwirihirirwe kuko bigenze gutyo abarimu batabyaye nabafite abana barangije kwiga baba barenganye kandi nabo bakeneye kubaho

BAKAKA yanditse ku itariki ya: 5-05-2022  →  Musubize

Kurihira umwana wamwarimu si igisubuzo ahubwo nihongerwe ubushobozi bwe ubundi amwirihirirwe kuko bigenze gutyo abarimu batabyaye nabafite abana barangije kwiga baba barenganye kandi nabo bakeneye kubaho

BAKAKA yanditse ku itariki ya: 5-05-2022  →  Musubize

Mwarimu wa primary akwiye kuzamurirwa umushahara Wenda umushara fatizi ugahera 80000 nawe akajya guhaha nka bandi Kandi yafata inguzanyo akayibona itubutse,Leta n’umubyeyi nibatabare rwose.

Alias yanditse ku itariki ya: 3-05-2022  →  Musubize

Mwarimu wa primary akwiye kuzamurirwa umushahara Wenda umushara fatizi ugahera 80000 nawe akajya guhaha nka bandi Kandi yafata inguzanyo akayibona itubutse,Leta n’umubyeyi nibatabare rwose.

Alias yanditse ku itariki ya: 3-05-2022  →  Musubize

Birakwiriye ko umwarimu wa primary uhemberwa A2 yongererwe umushahara nibura ugere kuri 80000frw
Kuko amafaranga ahembwa arutwa nibiciro biri kwisoko uyumunsi
1kg yisukari=2200frw nibura

Desire yanditse ku itariki ya: 29-04-2022  →  Musubize

Rwose umwarimu wigisha mumashuri abanZa akwiye gufashwa kuko harinigihe baba baramwohereje gukora kure y’umuryango kd arasabwa gukodesha aho aba mubihumbo 55000 nibintu bigoranye cyane rwose mwarimu barebe ikimukwiriye ntiyakwotunga ngo atunge numuryango akodeshe Inzu ngo bizakunde!!!

TwayigizeEmmanuel yanditse ku itariki ya: 27-04-2022  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka