Icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo kuzamura imishahara y’abarimu cyemejwe tariki 13/01/2012 gishobora gutuma abarimu 777 bigisha mu mashuri yisumbuye bize amashuri makuru na kaminuza basezererwa, bagasimbuzwa abandi bize amashuri yisumbuye gusa.
Nubwo hakiri gukorwa ubushakashatsi ku buryo bwo kwigisha hahuzwa ibyigwa n’ibyo abanyeshuri babamo (problem situation based learning), Sebaganwa Alphonse, umwarimu mu ishuri rikuru nderabarezi (KIE) ubu uri gukorera impamyabushobozi ihanitse ya dogitora ku bijyanye n’iyo myigishirize mu Bubiligi, avuga ko Leta y’u Rwanda (...)
Kuva ku mugoroba wo kuwa Kane, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya E.S Mutendeli, abarimu babiri n’animateri bari mu maboko ya Polisi, bakurikiranyweho icyaha cya ruswa. Bibaye nyuma y’iminsi micye abanyeshuri barenga kuri 200 bari bahawe ishuri muri iki kigo birukanwe.
Umuyobozi w’intara y’uburasirazuba, Uwamariya Odette, aravuga ko nta mwana n’umwe mu birukanywe muri E.S Mutenderi mu minsi ishize ugomba kuvutswa uburenganzira bwe bwo kwiga.
Abanyeshuri bagera kuri 200 baje kwiga ku kigo cya E.S Mutendeli bavuye ku bigo bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu (reclassement), tariki 01/02/2012, barirukanywe ngo basubire aho bavuye.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Niyotwagira Francois, arashima ishuri ribanza “LES GAZELLES” ryo muri aka karere ku ntsinzi ryegukanye mu bizamini bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, aho ryabaye irya mbere mu gihugu.
Bimwe mu bigo byo mu karere ka Huye byabashije kubaka amashuyi y’uburezi bw’imyaka 12 birarangiza ariko ibindi ntibirabigeraho neza kubera ikibazo cy’amikoro. Ibibazo bafite babigejeje ku buyobozi bw’akarere mu nama bagiranye tariki 30/01/2012.
Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe bwafashe icyemezo cyo guhagarika abanyeshuri 85 ku masomo, mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubujura kimaze iminsi kibasiye iki kigo.
Abanyeshuri bagera ku 3088 bahawe impamyabumenyi zo mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza muri kaminuza nkuru y’u Rwanda. Muri uyu muhango wabaye tariki 27/01/2012, kaminuza yanatanze impamyabumenyi za dogitora (doctorat) y’icyubahiro ku bantu babiri bagiriye u Rwanda akamaro.
Ikigo cy’uburezi cyo mu Buhinde cyitwa SRI SAI Group, tariki 26/01/2012, cyatangije ibikorwa byayo ku mugaragaro mu Rwanda.
Nubwo kubaka amashuru y’uburezi bw’imyaka 12 (12YBE) bitajyanye no kubaka ubwiherero nk’uko byari bitegenyijwe, ababishinzwe baratangaza ko imbaraga bari basigaranye nyuma yo gusoza kubaka ibyo byumba, bagiye kuzimarira mu kubaka ubwo bwiherero maze bukarangira vuba.
Urwego rugenzura ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere rwashimye abayobozi n’abaturage b’akarere ka Rwamagana ku gikorwa cyiza cyo kugira icyumba cy’umwana w’umukobwa kuri buri shuri mu bigo by’amashuri yisumbuye 32 bitangirwaho uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 biri muri ako karere.
Leta y’u Rwanda ibinyujije mu ikigo gishinzwe amashuri makuru (Higher Education Council) yatangaje ko izajya yishyurira buri munyeshuri (yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga) 50% by’ikiguzi cyo kwiga muri Carnegie Mellon University-Rwanda (CMU-Rwanda).
Kuri uyu wa mbere tariki 23/01/2012 Minisitiri w’uburezi, Dr. Vicent Biruta, yasuye ikigo cyigisha imyuga cyitwa Integrated Polytechnic Regional Center (IPRC) giherere mu karere ka Kicukiro ahahoze ishuri ryisumbuye Kigali International Academy.
Nyuma yo kwerekwa ibimaze kugerwaho mu rwego rwo kwitegura gutangira, umuyobozi w’inama nkuru y’igihugu y’uburezi (HEC), Prof Geoffrey Rugege, aratangaza ko intambwe imaze guterwa mu myiteguro yitangira ry’ishuri rikuru rya Kibogora (KPI) ishimishije kandi ko agiye kubiganiraho n’izindi nzego zo hejuru ku buryo bwihuse (...)
Ku nshuro ya kane, umuryango Come and See Rwanda ufatanije n’imiryango ya gikiristu ikorera muri kaminuza nkuru y’u Rwanda bahaye impamyabumenyi abanyeshuri babo 53 barangije amasomo yo mu ishuri rya bibiliya.
Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko hakenewe korohereza abana mu kwimenyereza umwuga (internship) no kubaha ubumenyi bwuzuye kugirango umwana ajye arangiza kwiga afite ubumenyi buhagije bushobora kumuhesha umwanya ku isoko ry’umurimo.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Ruhuha mu karere ka Bugesera barishimira umusanzu batanze mu gikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12.
Ishuri rikuru ry’i Byumba (Institute Polytechnique de Byumba) ryatangije porogaramu nshya mu ishami ry’ibaruramari izwi ku izina rya CPA (Certified Public Accounting) mu rwego rwo gutanga ubumenyi ngiro mu ibaruramari n’icungamutungo ku rwego mpuzamahanga.
Umunyabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi, Mathias Haberamungu, yatangaje ko umubare w’abanyeshuri bakoze ikizami kirangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun) bemerewe kujya mu mwaka wa kane uyu mwaka wariyongereye ugera kuri 90% uvuye kuri 25% mu 2003.
Guverineri w’intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette, arasaba ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana gukurikirana umuyobozi w’ishuri rya Rugarama kugira ngo ibikoresho byo kuryubaka byabuze bigaruke kandi ababigizemo uruhare babiryozwe.
Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza yo mu turere twa Huye na Gisagara basanga kuba ibitabo byifashishwa mu kwigisha mu mashuri bidahuye biri mu bihungabanya ireme ry’uburezi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Harebamungu Mathias, avuga ko gahunda yo gushyiraho Kaminuza imwe igeze kure kuko za kaminuza n’amashuri makuru byatangiye kwigisha amashami yihariye atigishwa ahandi.
Abaturage barenga 100 bubakaga ibyumba by’amashuri by’imyaka icyenda mu tugari twa Muhato, Amahoro, n’Umubano mu murenge wa Gisenyi, akarere ka Rubavu barinubira ko wabambuye amafaranga bagombaga guhembwa guhera mu kwezi k’Ukwakira 2011.
Minisitiri w’urubyiruko, Nsengimana Jean Philibert, arasaba abayobozi b’uturere gushaka uburyo hajya habaho uburyo bwihariye bwo gufasha urubyiruko ruba rurangije imyuga itandukanye mu kigo cya Iwawa, mu karere ka Rutsiro.
Ishuri rikuru rya Kibogora (Kibogora Polytechnic Institute) rigomba gutangira uyu mwaka, kugeza ubu ntiharamenyekana itariki rizatangiriraho nubwo imyiteguro igeze kure ndetse n’abanyeshuri bakaba baratangiye kwiyandikisha.
Abafundi n’abayede bubatse ibyumba by’ amashuri mu murenge wa Musha mu karere ka Gisagara baravuga ko umurenge utarabishyura amafaranga yabo kandi bayakeneye ngo abafashe kohereza abana ku ishuri.
Ubwo yakoranaga inama n’inzego z’ubuyobozi mu karere ka Gicumbi, tariki 05/01/2012, mu rwego rwo kwiga ku itangira ry’amashuri ya 2012 no kureba ibyagezweho mu mwaka wa 2011, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Harebamungu Mathias, yasabye abayobozi bose b’akarere ka Gicumbi guteza imbere uburezi bwo muri ako (...)
Bamwe mu rubyiruko rwo mu murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru basanga kuba umuntu atarize bidakwiye gutuma atekereza ko kugira uruhare mu kubaka amashuri nta kamaro bimufitiye kuko ayo mashuri aba azigirwamo n’abazamukomokaho, abavandimwe babo ndetse n’abandi Banyarwanda muri rusange.