Ushinzwe uburezi mu ntara y’Amajyaruguru arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye muri iyo ntara, kuba ku bigo bayobora kugira ngo bagenzure ibijyanye n’uburezi kuri ibyo bigo, bityo ireme ry’uburezi ryiyongere.
Mu rwego rwo kurwanya ubujiji mu ntara y’Amajyaruguru, hafashwe ingamba ko ukwezi kwa Kamena 2012 kuzarangira abaturage batuye iyo ntara batari bazi gusoma babizi ndetse n’abandi basigaye bari mu mashuri.
MTN Rwanda yatashye ku mugaragaro icyumba kizigishirizwamo ibijyanye n’ikoranabuhanga mu ishuri ryusumbuye rya Gihundwe mu karere ka Rusizi. Icyo kigo ni icya karindwi gifunguwe muri gahunda ya ICT Schools Connect Project.
Abanyeshuri 10 b’Abanyarwanda barangije amashuri yabo muri University of Arkansas at Little Rock (UALR) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baravuga ko biteguye guhita bashyira mu bikorwa ibyo bize kugira ngo bafatanye n’abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyabo.
Ababyeyi bafite abana biga mu ishuri ribanza rya Cyamburara mu kagari ka Cyamburara mu murenge wa Murundi wo mu karere ka Kayonza, baratabariza abana ba bo bavuga ko bari kudindira mu masomo kubera ko bamaze icyumweru kirenga batiga.
Kaminuza yo muri Amerika yitwa California Baptist University (CBU) yashyikirije Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko (honorary Doctorate Degree in Law) tariki 05/05/2012.
Muhayimana Jean Damascene wahoze ari umurezi ku kigo cy’amashuri yisumbuye i Mutenderi yafunzwe akekwaho kurya ruswa agatanga ishuri mu buryo bumewe n’amategeko ariko nyuma aza gufungurwa. Nyuma yo gufungurwa amaze amezi abiri atagira ikigo yigishaho.
"Umuco wo gusoma ni ipfundo ry’ubumenyi bwose abana bagomba gutozwa hakiri kare kuko bidasaba ubukungu bisaba kubikunda kandi ukabitangira kare".
Umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga ushinzwe guteza imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (TWAS), Professeur Romain Murenzi, arakangurira abacyeneye kwiga icyiciro cya 3 cya kaminuza mu bumenyi n’ikoranabuhanga kugana uwo muryango ukabafasha.
Abanyeshuri biga mu ishuli rikuru ryigenga ry’abalayiki b’abadivantisiti rya Kigali (INILAK) ishami rya Nyanza bagiye gutora komite ibahagarariye nshya.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buratangaza ko kuba bamwe mu barimu bashya batangiranye n’umwaka w’amashuri 2012 batarahembwa byatewe n’amadosiye yabo yakerewe kugera muri serivisi ishinzwe imishahara ariko ubu barimo kureba uko bakemura iki kibazo ku buryo bwihuse.
Bamwe mu basabye imyanya mu kazi ko kwigisha mu karere ka Ngoma baranenga ko hari imyanya yashwizwe ku isoko ariko iminsi y’ikizamini igahora yimurwa ndetse n’imyanya yashyizwe ku isoko ifite abayikoramo kandi ikizamini kitarakorwa.
Kuva muri uku kwezi kwa Werurwe 2012, abarimu 18 batari bujuje ibisabwa na Minisiteri y’uburezi kugirango babe bakwigisha mu mashuri yisumbuye bahagaritse ku mirimo y abo; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne.
Inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke yateranye tariki 30/03/2012 yemeje ko amafaranga y’ikiguzi cy’uburezi (minerval) ndetse n’agahimbazamushyi (prime) ababyeyi batangaga yiyongera.
MTN Rwanda kuri uyu wa 29/03 2012 yahaye ikigo cy’amashuru cya Rusumo High School mudasobwa 36 hamwe n’ifatabuguzi rya interineti ry’igihe kigera ku mwaka.
Abanyarwanda bibumbiye mu muryango Isaro Foundation bahagurukiye gufasha ibigo by’amashuri kubona ibitabo bitandukanye dore ko ibihari ari bicye n’ibihari bikaba ari ibya kera.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye atangaza ko gahunda y’icymba cy’umukobwa izafasha abana b’abakobwa kugana ishuri badasiba.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Harebamungu Mathias, arashima uruhare rw’amadini mu gikorwa cyo kwigisha abatazi gusoma kwandika no kubara.
Ubuyobozi bw’ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) burakangurira Abanyarwanda kuritera inkunga yo kubaka icumbi ry’abana b’abakobwa biga muri icyo kigo.
Abakozi bagize uruhare mu kubaka amashuri y’uburezi bw’imyaka 12 (12YBE) mu karere ka Burera batarahembwa, bazahembwa nyuma y’icyumweru kimwe uhereye tariki 27/03/2012; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ako karere, Sembagare Samuel.
Abarimu bo mu turere tugera kuri 20 mu gihugu bamaze amezi abiri badahembwa kubera ko uturere bakoreramo tutakoze urutonde rwabo nk’uko babisabwa na minisiteri y’imari n’igenamigambi.
Muri gahunda y’uburezi budaheza, abana babana n’ubumuga bigira mu mashuri asanzwe ariko bagakurikiranwa ku buryo bw’umwihariko kuko hari ibyo ubumuga bwa bo butabemerera gukora.
Abarimu ku bigo by’amashuri y’uburezi bw’imyaka 12 (12YBE) bagiye kubakirwa amacumbi kugira ngo imyigishirize yo muri ayo mashuri ikomeze igire ireme; nk’uko byatangajwe n’ umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye mu Rwanda arasanga hakwiye gushyirwaho urwego rw’Abahwituzi mu burezi bazafasha guhangana n’ibibazo by’abana bacikiriza amashuri no gukurikirana abashuka abana b’abakobwa bakabatera inda bakiri mu ishuri.
Ku nshuro ya kane, ishuli rikuru ry’abadiventisiti b’umunsi wa 7 (INILAK) ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuli 1135 baharangije. Uwo muhango ukaba wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo tariki 20/03/2012.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu karere ka Nyagatare bidatanga musanzu wa siporo birashinjwa kudindiza imikino muri ako karere. Ibitanga uwo musanzu birinubira guhora bitanga ayo mafaranga kandi imikino bakayihuriramo n’abatarayatanze.
Abana bagera kuri 270 biga mu mashuri abanza ya Nkana yo mu murenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare ntibafite aho bigira kubera imvura yaguye tariki 18/03/2012 igasenya ibyumba by’amashuri bitatu bigirigamo.
Imbuto Foundation, tariki 18/03/2012, yahembye abakobwa bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi barangije amashuri abanza, icyiciro rusange ndetse n’amashuri yisumbuye batsinze neza kurusha abandi.
Abaturage bo mu Kagari ka Gihengiri mu Murenge wa Mukama ho mu Karere ka Nyagatare barasaba ubuyobozi kubongerera ibigo by’amashuri abanza, kuko kuba abenshi muri abo baturage batuye kure y’amashuri bituma abana babo banga ishuri.
Abanyeshuri bagera kuri 359 barangije mu mashami atatu yo mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa gatanu tariki 16 Werurwe 2012. Basabye Leta ko yajya iha buruse zo kujya kwiga hanze abanyeshuri bo mu mashuri yigenga bagize amanota menshi nk’uko bigenda muri za kaminuza za Leta.