Inzabya ebyiri bategura nk’umutako (vase) zifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 30, zaguzwe amafaranga ibihumbi 500 mu cyamunara tariki 04/09/2012. Izo nzabya zatanzwe n’umugore wahejejwe inyuma n’amateka nk’umusanzu we wo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund.
Abambutsa abantu mu mazi mu Murenge wa Ngeruka mu Karere ka Bugesera barifuza ko mu kiyaga cya Cyohoha ya ruguru hashyirwa ubwato bushya bukabafasha guhahirana n’abatuye indi mirenge, kuko ubwakoreshwaga bwahagaritswe.
Ubwo yafunguraga ku mugaragaro itorero ry’indangamirwa mu bucuruzi, tariki 03/09/2012, Minisitiri Francois Kanimba yavuze ko aho u Rwanda rugeze mu bukungu hashimishije ariko ko ari ngombwa kongera umuvuduko kugirango icyerekezo 2020 kigerweho uko byifuzwa.
Minisiteri y’ibikorwa remezo yashyizeho gahunda izagena uburyo abanamuryango ba koperative itwara abagenzi (Rwanda Federation of Transport Cooperatives (RFTC), bazajya bakorera mu nyungu imwe bakagabana ayo bakoreye.
Abarobyi bo mu kiyaga cya Kivu bafite impungenge ko amato yabo azangirika kubera ko agiye kumara amezi abiri ahagaze mu mazi adakora. Ayo mato ngo ntibayakura mu mazi ngo bazongere bayasubizemo kubera ko kuyakuramo bisaba kuyasenya.
Abacuruzi bo mu karere ka Rubavu batangaza ko bakomeje gukorerwa ibikorwa by’urugomo birimo n’ubujura igihe bagiye kurangura ibicuruzwa mu gihugu cya Uganda.
RURA yemeranyijwe n’abatwara abagenzi mu modoka nto (taxi voiture), ko igiciro ntarengwa kuri kilometero imwe ari amafaranga y’u Rwanda 433 kuri tagisi zisanzwe, na RwF509 kuri tagisi zikorera ku kibuga cy’indege cya Kigali.
Uruganda rwa mbere mu Rwanda mu gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa, Inyange Industries Ltd, rwahawe icyemezo cy’ubuziranenge ku bikorwa byarwo. Icyo cyemezo cyitwa ISO 22000 cyatanzwe na Bureau Veritas.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, atangaza ko u Rwanda rwatangiye guteza imbere ubucuruzi bwambuka imipaka mu rwego rwo kongera ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.
Abakozi n’abasoramari bo mu karere ka Ngororero bashimishijwe n’uko ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), kigiye kuhafungura ishami. Bakavuga ko bizoroshya imikoranire n’iki kigo, kuko bikazagabanya amande bacibwaga kubera ubukererwe.
Kuba inyemezabuguzi zidahabwa abaguzi ni kimwe mu bituma imisoro ku nyongeragaciro (TVA) itinjira uko bikwiriye nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Kabahizi Celestin, ubwo yagaragazaga uko imisoro yinjiye mu ntara yose mu mwaka ushize.
Mu Karere ka Bugesera haravugwa ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butemewe n’amategeko n’abakozi ba Sosiyeti zicukura zikanagurisha amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti.
Ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (RRA) cyahaye ibyemezo by’ishimwe abasoreshwa buzuza inshingano zabo neza bo mu Ntara y’Uburengerazuba bagera kuri 14.
Kuva aho uburobyi buhagaritswe by’agateganyo mu kiyaga cya Kivu, amwe mu maresitora yo mu mujyi wa Karongi yagize igihombo, kubera ko nta sambaza zikiboneka mu igaburo rya buri munsi, kandi abakiliya benshi ari zo bakunda.
Abakora umwuga wo gutwara abantu ku magare mu mujyi wa Kibungo baratangaza ko komite eshanu zimaze kuayobora zanyereje amafaranga miliyoni umunani, bikaba byaratumye bazinukwa koperative “Amizero” ndetse no kwambara umwambaro wayo.
Abatsindiye ibihembo bitandukanye muri Tombola ya SHARAMA na MTN, muri iki cyumweru cya kabiri, babishyikirijwe kuri uyu wa gatatu tariki 08/08/2012.
Bamwe mu bakorera ubucuruzi muri santere ya Gahunga iri mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera batangaza ko kuba barabuze umuriro w’amashanyarazi igihe kigera ku cyumweru byabateje ibihombo kubera ko bamaze icyo gihe cyose badakora.
Abitabiriye imurikagurisha (expo) ku nshuro ya 15 baravuga ko mu minsi y’imibyizi batajya babona abantu benshi bitabira ibikorwa byabo ngo keretse mu minsi y’ikiruhuko (week end).
Abamurikabikorwa mu imurkagurisha bagera kuri 200 bari guhugurwa uburyo bwo kwakira abakiliya, binyuze muri gahunda yiswe “Na yombi”. Gahunda yashyizweho n’Ikigo gishinzwe iterambere ry’u Rwanda (RDB) n’urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF).
Impamvu y’ingenzi yo kutagabanuka kw’ibiciro by’ibiribwa ku masoko, iterwa n’uko ibiribwa biva mu Rwanda bitajya ku masoko y’imbere mu gihugu gusa, ahubwo ko hari ibijya mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’uburasirazuba (EAC) na Sudani y’Epfo.
Bamwe mu bacuruzi bo mu mujyi wa Nyanza barangurira ibicuruzwa byabo mu mujyi wa Kigali baratangaza ko batagihabwa fagiture z’ibicuruzwa bahagura kubera umuco mubi wadutse wo gushaka kunyereza imisoro.
Umugabane wa Afrika ushobora kuba uri guhombera amafaranga menshi mu bigo by’ubucuruzi by’abanyamahanga n’imiryango mpuzamahanga iza gukorera mu bihugu bitandukanye kuri uyu mugabane.
Kuva uyu munsi tariki 01/08/2012, igiciro cya litiro ya lisansi cyangwa mazutu ntikigomba kurenza amafaranga 970 kuri stations z’i Kigali; nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda.
Abakozi ba Sun Restaurant iri iruhande gato rwaho isosiyete itwara abagenzi ya Volcano Express Ltd ikorera mu mujyi wa Nyanza babyutse bigaragambya mu gitondo cya tariki 30/07/2012 bituma bahembwa imishahara y’amezi abiri bari bafitiwe.
Urwego rwa polisi rushinzwe umutekano wo mu muhanda ruratangaza ko abakomvuwayeri bagiye gucibwa mu ma matagisi bitewe n’imyitwarire idahwitse yo gutongana n’abagenzi mu buryo butandukanye ibagaragaraho.
Aborozi bo mu mirenge ya Mayange, Ririma na Gashora mu karere ka Bugesera barasabwa gufata neza amata, nk’uko babihuguriwe kugira ngo umukamo wabo ukomeze ugire ubuziranenge kandi ukomeze ukundwe ku isoko.
Ba rwiyemezamirimo bo mu ntara y’Amajyepfo, bemerewe kuzahabwa inguzanyo muri gahunda ya Hanga umurimo, barinubira uburyo amabanki akomeje gutinza ibikorwa byo kubaha inguzanyo basaba, nk’uko gahunda ibibemerera.
Umufasha wa Prezida wa Repubulika, Nyakubahwa Jeannette Kagame yasabye abagore bahuguriwe gucunga neza imishinga yabo gutanga imirimo ku rubyiruko kugira ngo babarinde ibyago biterwa n’ubukene cyangwa ubushomeri.
Nyuma y’uko rwiyemezamirimo ugaburira amazi umujyi wa Kayonza atayatanze kuva tariki 25/07/2012, umunsi wakurikiyeho ijerekani y’amazi yaguze amafaranga ari hagati ya 200 na 250; nk’uko abamwe mu baturage babitangaje.
Abacuruzi n’abarobyi baravuga ko akabo gashobotse kubera ko hafashwe icyemezo cyo guhagarika uburobyi bw’amafi mu Kivu mu gihe cy’amezi abiri kandi nta yindi mirimo bafite.