Abakoze ubushakashatsi ngo basuye ubucuruzi 355 bukorera muri Nyabugogo, babaza ba nyirabwo ibiza bibangiriza kurusha ibindi; abenshi bangana na 88.7% bavuga ari imyuzure, ariko hakaba n’abandi bake bangana na 9.3% bavuze ko babangamiwe n’inkongi zifata amazu.
Amazi y’imvura imanuka mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, ngo ahombya abenshi mu bacuruzi arenga miliyoni 178 Frw ahwanye na 30% by’inyungu babona, nk’uko ubwo bushakashatsi bubigaragaza.
Impuguke zivuga ko aho ibihe bigeze, iterambere ry’ubucuruzi muri Nyabugogo ritifashe neza, ndetse ko nta cyizere cyo gukora bunguka niba nta ngamba zifashwe.
Ikigo IPAR kigira inama Leta n’abikorera gukora imiyoboro ihagije ibuza amazi kuzura mu mihanda no mu mazu y’ubucuruzi muri Nyabugogo, gufasha abacuruzi kumenya amakuru y’uburyo barinda ibicuruzwa byabo, kubafasha kubona ubwishingizi ndetse n’inguzanyo yo kuvugurura inyubako zabo.
I Nyabugogo ni ko gace k’Umujyi wa Kigali gahuriramo abagenzi baturutse mu ntara zose zigize igihugu no hanze yacyo, hakaba ari ihuriro ry’ibicuruzwa bitandukanye; ndetse k’ubw’iyo mpamvu hakaba hakorerwa ubucuruzi na serivisi bitandukanye.
Mu myaka yashize muri Nyabugogo hazamuwe imiturirwa yagiye isimbura utuduka duto two mu bwoko bwa kiyosike twari duhari kugeza na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Ohereza igitekerezo
|
Ibyo mu rwanda birashekeje, nawe se igihe kimwe bati amazi yabuze mu mugi wa kigali, mu kindi gihe bati amazi yatumaze. uwabyumva ntiyabaseka ubwo.