Karongi: Golf Hotel Eden Rock yongeye gukingura imiryango
Nyuma y’iminsi itatu yari imaze ifunze kubera ikibazo cy’amazi y’umwanda w’igikoni yari yamenetse mu muhanda barimo kuyagabanya, ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwongeye gukingura imiryango ya Golf Hotel kubera ko ubuyobozi bwa Golf bwamaze gukemura bimwe mu byo bwari bwasabwe.
Guhera kuwa mbere tariki 23-12-2013, imiryango ya Golf Hotel Eden Rock irakinguye, nyuma y’uko abashinzwe isuku mu karere ka Karongi basanze ubuyobozi bwa hotel bwarangije gukemura ikibazo cy’ibyobo by’amazi n’umwanda biva mu gikoni byari yuzuye.
Umuyobozi wa Golf Hotel, Mugambira Afrodis, yavuze ko intandaro z’icyo kibazo ari abakozi bari bahawe ikiraka cyo kuvoma ayo mazi bakayapakira ikamyo yagombaga kujya kuyamena mu bindi byobo, ariko bo ngo kubera ko bishakiraga kurangiza akazi kare bagahembwa, bayamenaga mu muhanda kugeza ubwo yari atangiye no kujya mu Kivu.
Umuyobozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Karongi, Nizeyimana Abdou, nawe yatangarije Kigali Today ko ibyo bari basabye hotel iby’ingenzi bamaze kubikemura, ariko ngo hasigaye ikibazo cy’uko bataragura imashini igomba kuzajya itunganya amazi y’umwanda ava mu gikoni, akaba yakongera gukoreshwa mu bindi.
Nizeyimana avuga ko ubuyobozi bwa Golf bwasabye igihe cy’amezi abili kugira ngo babe batumije iyo mashini, kandi icyo gihe nacyo barakemerewe.
Ushinzwe imicungire ya Hotel (manager), Masimbi Jules yavuze ko muri iyo minsi bagize igihombo gikomeye kuko bari bafite abantu 200 bagombaga kwakira, ariko ngo bizeye ko icyo cyuho bakiziba kuko bamaze kwitegura kongera kwakira abantu nk’uko bisanzwe, na cyane ko iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani yatangiye.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|