Perezida Kagame yongeye gushishikariza Abanyarwanda kwitabira umurimo avuga ko kumenya gusa bidahagije ahubwo ko hakenewe gushyira mu bikorwa ubumenyi umuntu afite.
Guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 16/01/2012, ibiciro by’ibicuruzwa bikomoka kuri peteroli bya lisansi na mazutu biragabanukaho 6%, bivuga amafaranga y’u Rwanda 60, mu gihugu hose, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ribigaragaza.
Umushinga ushinzwe gufata ubutaka, amazi no kuvomerera imyaka ku misozi (LWH) ukorera muri minisiteri y’ubuhinzi umaze kuvana abaturage b’umurenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza mu bukene.
Mu rugendo rugamije kumenya ingorane amakoperative ahurana nazo no kuyagira inama Komisiyo y’Abadepite ishinzwe Ubukungu n’Ubucuruzi yagiriye mu karere ka Gakenke tariki 13/01/2012 yashimye imikorere ya koperative « Abakundakawa ba Rushashi ».
Mu gihe umukino wa NAG (New Africa Gaming) uri kuganwa n’urubyiruko rwinshi ruwukina kugira ngo rwiyongerere amahirwe y’ubutunzi, bamwe mu bawukina bavuga ko ubahombya kandi ukanabatwara igihe kinini ariko kuwureka ngo ni ikibazo.
Guverinoma y’u Rwanda irateganya kongerera ikibuga k’indege mpuzamahanga cya Kanombe ubushobozi kuko u Rwanda rukomeza gutera imbere mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, avuga ko igenamigambi rikaba rigaragaza ko mu mwaka wa 2020 u Rwanda ruzakenera toni zikabakaba ibihumbi 160.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, tariki 11/01/2012, yasuye yasuye ikibaya cya Kajevuba mu rwego rwo kureba niba cyujuje ubuso ba rwiyemezamirimo bashaka kugikoreramo basaba.
Umwaka wa 2011 warangiye umubare w’Abanyarwanda bakoresha telefoni zigendanwa ugeze kuri miliyoni 4.4. Mu kwezi kwa gatandatu 2011 Abanyarwanda 36.5% bakoreshaga telefoni ariko mu kwezi kwa cyenda bari bageze kuri 40.2%.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta (RPPA) cyashyize ahagaraga urutonde rw’ibigo byahabwaga amasoko ya Leta byagaragaweho imikorere mibi bityo Leta ikaba yagennye ibihano kuri byo birimo no guhagarika amasezerano.
Isuzumwa ryakozwe n’ikigega mpuzamahanga cy’imari (International Monetary Fund) ryerekana ko ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku buryo bugaragara.
Abagenzi batega bus nini za Kigali Bus Service (KBS) bajya mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kigali barinubira uburyo basabwa kwishyura amafaranga avunje bayabura bagasohorwa mu modoka.
Ubwo Airtel, sosiyete y’itumanaho iherutse guhabwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda, yakoreshaga ibizami by’akazi, tariki 06/01/2012, haje abantu benshi cyane barenze abo ikeneye. Icyo kizami cyitabiriwe n’abize ibijyanye na electronic-telecommunication na electrical barenga 500.
Ubuyobozi bwa EWSA station Ngoma buratangaza ko batigeze bongeza igiciro cy’amazi ko n’uwagerageza kongeza igiciro batamwihanganira.
Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, tariki 05/01/2012, yemeje ivugururwa ry’ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka 2011/2012 iva ku mafaranga miliyari 1176 na miliyoni 251, ibihumbi 388 n’amafaranga 145 igera ku mafaranga miliyari 1194 na miliyoni 160, ibihumbi 793 n’amafaranga (…)
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukara mu karere ka Kayonza n’ubw’akagari ka Rwimishinya muri uwo murenge btibuvuga rumwe ku kibazo abaturage b’ako kagari bafite cyo kugezwaho amashanyarazi.
Mu rugendo shuri rw’iminsi ine barimo mu Rwanda mu rwego rwo kwiga uko u Rwanda rwateye imbere nyuma ya Jenoside, uyu munsi abanyeshuri bo muri kaminuza ya Wharton yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika basuye ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB).
Abanyeshuri 52 bigishwa gukora imishinga n’umushinga DOT(Digital Opportunity Trust) bo mu karere ka Gatsibo bitabiriye amarushanwa yiswe Hanga umurimo bagamije gushyira mu bikorwa ibyo biga.
Ntawiheba Jean Baptiste utuye mu Murenge wa Rukomo, mu Karere ka Nyagatare aratangaza ko atigeze yicuza kuba yarimutse mu mujyi wa Nyagatare yakoreragamo ubucuruzi bwa butiki agasubira muri centre ya Rukomo ifatwa nk’aho ari icyaro kuko ngo umurimo wo gusudira ahakorera umuha umusaruro ukubye kabiri uwo yakuraga mu bucuruzi.
Abarimu bakora ku kigo cy’amashuri abanza cya Kibogora kiri mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, bishyiriyeho isanduku yo kugurizanya ibafasha mu kwiteza imbere ndetse no gukemura utubazo dutandukanye bahura natwo mu ngo zabo.
Sosiyete y’indege yo mu gihugu cya Qatar, Qatar Airways, guhera muri Werurwe 2012 izatangira ingendo zayo zerekeza i Kigali inyuze mu gihugu cya Uganda.
Mu nama yabaye tariki 29/12/2011, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwasabye abaturage bafite amazu akodeshwa mu mujyi wa Nyagatare kwishyura imisoro ku nyungu y’ubukode bitarenze tariki 02/01/2012 bitaba ibyo amazu yabo agafungwa cyangwa agatezwa cyamunara.
Imiryango 35 y’abatishoboye yo mu karere ka Nyabihu bafite abana b’imfubyi barera bahawe inka 35 mu rwego rwo kubafasha kwikura mu bukene no kurera abo bana.
Tariki 27/12/2011, akarere ka Rubavu kamurikiye abaturage ibikorwa by’amajyambere biri gukorwa muri ako karere kugira ngo bagire uruhare rwo kubibungabunga no kubikoresha neza nibyuzura.
Abayabozi batandukanye barimo minisitiri w’urubyiruko ndetse n’uw’umuco na siporo, baratangazako bishimiye ibikorwa by’urubyiruko rw’iga imyuga Iwawa.
Bamwe mu batuye umujyi wa Muhanga mu karere ka Muhanga batangaza ko igiciro cy’inyama cyiyongereye ku buryo bikomeje zajya ziribwa na bake.
Abatishoboye bo mu mudugudu w’ikitegererezo wa Kinini mu murenge wa Rusiga, akarere ka Rulindo, bahawe ibyuzi bibiri byo kororeramo amafi mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.
Abacuruzi bahoze bacururiza mu isoko rya Kamembe bavuga kuba isoko bakoreragamo ryarasenywe irindi ritaraboneka byatumye batatana none barahombye kuko nta bakiriya bakibona.
Ubwo yatangizaga ku mugaragaro umushinga w’ubworozi bw’inkoko watwaye amafaranga miliyoni 15 mu mudugudu w’Icyizere, umurenge wa Musambira, akarere ka Kamonyi, tariki 22/12/2011,Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) Gatete Claver yifuje ko habaho ubufatanye mu bikorwa byo gufasha abatishoboye kugira ngo bigere ku bantu (…)
Isyirahamwe ry’abagore b’abakirisitukazi mu Rwanda (Young Women’s Christian Association of Rwanda [YWCA]) ryiyemeje kuzamura no guhindura imyumvire igaragara ku basigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda.