Nubwo ibikorwa byo kuvugurura aga centre ka Butansinda kari mu murenge wa Kigoma mu karere ka Nyanza bigeze kure, bamwe mu baturage bahakorera barinubira ko isoko ritubakiye ndetse n’imisoro irenze ubushobozi bwabo basabwa.
Umuyobozi wa Enterprise Urwibutso, Sina Gerard, avuga ko iyo ukora haba abashima ndetse n’abanenga rimwe na rimwe batanafite icyo bashingiraho banenga, ariko bagerageza gusobanura ibiba bitarumvikanye neza.
Abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe bahuriye mu nama yabereye Addis Ababa muri Ethipia kuva tariki 29-30/01/2012, baganiriye ku ngamba zo guteza imbere ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Afurika
Sosiyete yitwa “Prime life insurance Ltd” igiye gufungura imiryango mu gihugu, ikazaba ikora ibijyanye n’ubwishingizi bw’ubuzima.
Ku inshuro ya kane ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyahembye ba rwiyemeza mirimo babaye indashyikirwa muri 2011 mu muhango uzwi ku izina rya Business Excellence Awards. Uwo muhango wabaye ku mugoroba wa tariki 27/01/2012 muri Serena hotel i Kigali.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe butangaza ko buri munsi w’isoko ry’amatungo bwinjiza miriyoni imwe n’ibihumbi 400 biturutse mu misoro y’ayo matungo.
Ikigo cya Leta gishinzwe guteza imbere ibihingwa bigemurwa ku masoko mpuzamahanga (NAEB) kigiye gutangiza ubuhinzi bw’indabyo nyinshi mu karere ka Rwamagana, aho abaturage basaga 900 bazabona akazi gahoraho mu mirimo yo guhinga, kwita no gutunganya izo ndabyo mbere y’uko zigemurwa ku masoko y’amahanga.
Ambasade y’Ubuyapani ifatanyije n’ikigo mpuzamahanga cy’Abayapani mu by’ubutwererane (JICA) barateganya kubaka amazu abagenzi baruhukiramo ku muhanda azwi ku izina rya Michinoeki mu kiyapani. Imirimo yo kuzubaka uzatangara bitarenze impera z’uyu mwaka.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) cyateguye irushanwa rya barwiyemezamirimo bitwaye neza mu mwaka wa 2011 mu rwego rwo gushishikariza ba rwiyemezamirimo gukora byinshi kandi neza.
Abaturage bo mu kagari ka Tare umurenge wa Mbazi wo mu karere ka Huye baranenga uburyo abayobozi bafatira amatungo yabo kugira ngo bakunde bishyure umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de santé).
Imiryango 234 yo mu murenge wa Maraba mu karere ka Huye ifashwa na VUP (Vision Umurenge Programme) yo muri uwo murenge bishimiye ko iyi gahunda yabagejeje kuri byinshi.
Nyuma y’uko imirimo yakorwaga mu kubaka isoko rya Bushenge yarangiye, entreprise de construction des Bâtiments, Route et hydraulique (ECBRH) yubakaga iri soko yarishyikirije akarere ku buryo bw’agateganyo tariki 24/01/2012.
Abakora umurimo w’ubunyonzi ku muhanda werekeza aho bakunze kwita Sahara ku Kicukiro barasaba ubuyobozi ko bwabavuganira bakikomereza akazi kabo.
Umushinga SPARK n’ishuri ry’imali n’amabanki (SFB), bahawe kujonjora no guhugura ba nyir’ibitekerezo by’imishinga yatanzwe muri “Hanga Umurimo Munyarwanda” mu karere ka Nyagatare, bavuga ko muri ako karere abagore bitabiriye iyi gahunda ari bake ugereranyije n’abagabo.
Sosiyete y’itumanaho, Tigo Rwanda, yafunguye amashami abiri azajya atangirwamo service za Tigo (service center) mu mujyi wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu tariki 21/01/2012.
Mu karere ka Gatsibo haravugwa ikibazo cyo kutavuga rumwe hagati ya ba rwiyemezamirimo n’akarere bigatuma ibikorwa ba rwiyemezamirimo bahawe gukora bihagarara cyangwa bikagenda gahoro.
Abakora ubucuruzi bw’agataro mu mujyi wa Muhanga baratangaza ko ibyemezo bafatiwe byo kudacururiza ku isoko rya Muhanga batazabireka kuko gucuruza agataro ari byo bibatunze.
Bralirwa, uruganda rutunganya inzoga n’ibinyobwa bidasindisha mu Rwanda, yatangaje ko guhera tariki 21/01/2012, igiciro cya fanta cyavuye ku mafaranga 250 kijya ku mafaranga 300. Igiciro cy’ibindi binyobwa ntacyo byahindutseho.
Ibigo Norfund na Fanisi bya Leta ya Norway byatangiye ibikorwa mu Rwanda muri gahunda yo gushaka ba rwiyemezamirimo bakorana bakanabatera inkunga mu bucuruzi nk’uko bisanzwe bibigenza mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere hirya no hino ku isi.
Mu karere ka Burera cyane cyane mu mirenge yegereye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda hakunze kugaragara ikiyobyabwenge cya Kanyanga. Abatuye muri ako gace bavuga ko iyo kanyanga ituruka muri Uganda.
Mu karere ka Kayonza hagiye kubakwa inzu abagenzi bakora ingendo ndende bazajya baruhukiramo (roadsite station) mbere yo gukomeza ingendo za bo. Iyi nzu ngo izagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’akarere ka Kayonza by’umwihariko, kuko abazajya baharuhukira bazajya bahaherwa serivisi zishyurwa zizagira uruhare mu guteza (…)
Abacururiza ibigori bihiye mu isoko ryo kuri Base mu karere ka Rulindo barasaba ko umusoro w’amafaranga 400 basabwa wagabanywa kuko kuko wenda kungana n’inyungu babona.
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Bugesera mu bice by’icyaro badafite umuriro w’amashanyarazi bakomeje kwegeranya inkunga yabo kugirango babashe kuyagezwaho.
Abadepite bagize komisiyo y’ubukungu n’ubucuruzi, ubwo bari mu gikorwa cyo kureba aho amakoperative ageze yiyubaka mu karere ka Muhanga, teriki 17/01/2012, basabye ko amakoperative akora ibishoboka byose akagira ibikorwa bifatika bituma abatarayitabira bakururwa nabyo.
Kompanyi y’indege yo muri Afurika y’Epfo yitwa South African Airways, uyu munsi tariki 17/01/2012, yasubukuye ingendo zayo mu Rwanda no mu Burundi. Indege yayo ya mbere yageze i Kigali uyu munsi 17h00.
Bwana Girma Wake, inararibonye mu bijyanye n’indege, yagizwe umuyobozi mushya w’inama y’ubutegetsi ya Rwandair.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), François Régis Gatarayiha, avuga ko kuba ibiciro bya lisansi na mazutu byagabanutse bitavuze ko ibiciro by’ingendo nabyo bizagabanuka kuko ngo mu gushyiraho ibiciro by’ingendo hari ibintu byinshi bigenderwaho.
Nyuma y’igabanuka ry’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli, bamwe mu bagenzi bo mu karere ka Muhanga barasaba ko igiciro cy’ingengo cyagabanurwa kuko n’ubusanzwe cyari kiri hejuru.
Abahinzi bo mu Karere ka Nyagatare barinubira ko umusaruro wabo uteshwa agaciro kandi ibiciro by’ibindi bicuruzwa bakenera bitajya bimanuka.
Amasosiyete mpuzamahanga 11 niyo asigaye apiganirwa kuzubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera, (Bugesera International Airport) nyuma yo gutoranywa muri 33 yari yabisabye.