Ubuyobozi bushya bwatowe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) burasaba Leta kongera gusuzuma icyemezo cyo kwemerera ibikorwa by’ubucuruzi gukora amasaha 24 kuri 24, buvuga ko kongera amasaha y’akazi ari ingenzi mu kuzamura umusaruro, inyungu n’iterambere mu nzego zitandukanye.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda (GDP), wageze kuri Miliyari 23,387Frw mu 2025 uvuye kuri Miliyari 19,918 Frw wariho mu 2024.
Mu bice bimwe na bimwe by’Igihugu hari ahantu henshi usanga babuze uwiyemeza gufata ivomero cyangwa robinet ngo ajye afasha abandi kuvoma amazi meza, babibona nk’aho ari igikorwa kibatesha umwanya kikababuza kwikorera ibikorwa bibateza imbere, nyamara, burya iyo baguhaye ayo mahirwe baba banaguhaye n’inzu y’ubucuruzi (…)
U Rwanda ruri mu nzira yo gutangira gukoresha Ifaranga Koranabuhanga (e-FRW ry’u Rwanda), ababizobereyemo bakavuga ko niritangira gukoreshwa rizaba rifite agaciro gakomeye ku rwego mpuzamahanga, ku buryo ufite inzu cyangwa isambu mu Rwanda, ashobora kuzabitangaho ingwate mu mabanki yo mu mahanga agahabwa inguzanyo, mu gihe (…)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abikorera bo muri ako Karere, kutarebera abava ahandi bakaza kuhakorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yabibasabye ubwo bari mu gikorwa cyo gutora Komite Nyobozi nshya ya PSF, yasimbuye icyuye igihe.
Mu nama y’Ikoranabuhanga mu by’Imari (Inclusive FinTech Forum) Banki ya Kigali yamuritse ku mugaragaro urubuga rwa ‘BK Open API’, rugenewe abakora porogaramu zifasha ibigo mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu by’imari guhuza serivisi zabyo n’iz’iyi banki.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) Soraya Munyana Hakuziyaremye, yavuze ko hakenewe ubufatanye bwa Banki Nkuru z’ibihugu kugira ngo hareberwe hamwe imbogamizi mu nzego zitandukanye cyane cyane ibijyanye n’amategeko bishobora gutuma hari ibitagerwaho neza nk’uko bikwiye.
Ikigo cya Access to Finance Rwanda (AFR) cyatangije gahunda yiswe “Terimbere MSME Facility”, igamije guhuza abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse n’ubufasha bakeneye burimo kongererwa ubushobozi hagamijwe guteza imbere ubucuruzi, ndetse no kugera ku mari n’igishoro mu buryo bworoshye.
Ikigo cyo muri Kenya kizobereye mu by’imari, CPF Group, cyafunguye ishami ryacyo mu Rwanda, kikaba gifite intego yo korohereza Abanyarwanda n’abaturarwanda kugera ku mari.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) ivuga ko abishyura neza inguzanyo bafata mu mabanki n’Ibigo by’Imari bari ku kigero cyiza bikaba bitanga ikizere ko urwego rw’imari ruhagaze neza.
Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu mahugurwa yo kumenyekanisha isoko ry’imari n’imigabane yari yitabiriwe n’abafatanyabikorwa mu rwego rwa siporo, hibandwa ku mahirwe abakinnyi nk’abashoramari babona binyuze ku isoko ry’imari n’imigabane mu gihe kirambye.
Ibikorwa by’ubukorikori bitandukanye mu mwaka ushize (2025) byinjirije impunzi zicumbikiwe mu Rwanda amafaranga y’u Rwanda agera hafi kuri Miliyoni 50 Frw. Ni amafaranga babonye binyuze mu bikorwa byabo bitandukanye byo kuboha imitako irimo uduseke n’udukapu, bigashakirwa isoko mu bihugu by’amahanga birimo na Amerika.
Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe hamwe n’impunzi zicumbikiwe mu Nkambi ya Kigeme by’umwihariko abarema isoko ry’amatungo rya Ryarubondo, barishimira ko kurivugurura byatumye riba mpuzamahanga ku buryo risigaye riremwa n’abaturutse mu bihugu by’abaturanyi baje kuhagurira amatungo arimo inka, ingurube ihene n’intama.
Ikigo cy’ubucuruzi mpuzamahanga gikora ubwikorezi buhuza Afurika n’Ubushinwa, Africa Link Cargo Ltd mu cyumweru gishize cyatumiye Abakiliya bacyo mu busabane bwo kwizihiza umwaka mushya w’Ubushinwa, no kubashimira ko bababaye indatenguha.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ndetse n’abafatanyabikorwa bayo, bashyizeho ikigega cyo gufasha urubyiruko rusanzwe rufite ibyo rukora ariko ntiruzamuke kubera igishoro gito, rugahabwa inguzanyo ku nyungu nto kandi idasaba ingwate, ari cyo cyiswe Aguka Youth Fund.
Kubungabunga ibidukikije mu Rwanda ni inshingano ya buri wese, kandi buri giti giterwa kigira uruhare mu kubaka ejo hazaza harangwa n’icyatsi n’iterambere rirambye.
Banki ya Kigali (BK) igiye gutanga inguzanyo igera kuri Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000,000Frw) ku bahanzi Nyarwanda. Ni gahunda yatangijwe ku mugaragaro n’ubuyobozi bwa BK, ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA), ku mugoroba wo ku wa 24 Gashyantare 2026, hagamijwe kugira ngo (…)
Koperative Duhuze Imbaraga Gatsibo, ihuriyemo impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Nyabiheke iherereye muri ako Karere hamwe n’abaturage bo mu Karere ka Gatsibo, yujuje uruganda rufite agaciro ka Miliyoni 210 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umujyi wa Kigali wasabye ko mu kuvugurura itegeko ryo gutanga amasoko ya Leta harebwa uburyo Isoko rinini ritahabwa umuntu umwe gusa, kugira ngo bitazajya bidindiza ibikorwa biteganyijwe gukorwa muri iryo soko.
U Rwanda rwinjije Amadolari ya Amerika arenga miliyoni 13 mu minsi itanu gusa, biturutse ku bicuruzwa byoherejwe mu mahanga bikomoka ku buhinzi. Ibi bigaragaza uruhare rukomeje kwiyongera rw’uru rwego mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu no kuzana amadovize.
Mu gihe Banki y’u Rwanda ivuga ko iyo ibiciro byazamutseho hagati ya 2-8% biba ari ibisanzwe, muri Mutarama 2026, byazamutseho 8,9%, byongera igitutu ku baturage ku bushobozi bwo guhaha no kubona serivisi z’ingenzi.
U Rwanda rwakuye Uganda ku mwanya wa mbere mu kohereza ikawa nyinshyi muru Kenya, bishimangira indi ntambwe ikomeye mu rugendo rw’igihugu rwo kongera umusaruro w’ ibikomoka ku buhunzi byoherezwa mu mahanga.
Mushimiyimana Marie Rose witabiriye Umushyikirano w’Igihugu aturutse mu Karere ka Ruhango yabajije uko ubukungu bw’Igihugu buhuzwa n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Niyotwagira Jean Damascene, umworozi uhagarariye ihuriro ry’aborozi b’inka zitanga umukamo mu Karere ka Ngoma, yabwiye Perezida Paul Kagame, ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta nka n’imwe yari afite kandi ko nta n’ikintu na kimwe yari afite, ariko ubu akaba atunze ku buryo agemura Litiro 100 z’amata ku munsi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yabwiye abitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yateranye kuri uyu wa Kane tariki 5 Gashyantare 2026 ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 8,9%.
Leta y’u Rwanda n’Ikigo cy’Abanyamerika gicunga utudege tutagira abapilote (drones), Zipline Rwanda, basinye amasezerano atuma iki kigo cyagura aho gukorera, harimo Umujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburengerazuba.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yasobanuye ko amafaranga yose y’ibindi bihugu iyo ari mu Rwanda aba yitwa amadovize, kandi akoreshwa n’ibigo bibifitiye uburenganzira gusa.
Ibicuruzwa u Rwanda ruvana muri Kenya byaragabanutse ku kigero kirenga 80% mu mwaka ushize, ni ukuvuga hagati y’Ukwakira 2024 n’Ukwakira 2025.
Ubwo yitabiraga umwiherero w’Abanyarwanda baba muri Diaspora n’inshuti z’u Rwanda, wabereye i Paris mu Bufaransa mu mpera z’icyumweru gishize (Rwandan Diaspora Retreat 2025), Banki ya Kigali (BK), yabagaragarije amahirwe ahari yo gushora imari mu rugendo rw’iterambere u Rwanda rukomeje.