Izo nzego ni Urwego rw’Igihugu rw’iterambere rw’u Rwanda, RDB ndetse n’Urwego rushinzwe Ishoramari n’Ubucuruzi muri Botswana, BITC.
Ni amasezerano yahagarikiwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ndetse na mugenzi we wa Botswana Duma Gideon Boko.
Ni amasezerano yasinywe mu ntangiriro z’uruzinduko rw’akazi Perezida Kagame yagiriye muri iki gihugu kiri mu Majyepfo ya Afurika.
Perezida Kagame yabanje kugira ikiganiro mu muhezo na mugenzi we wa Botswana, nyuma bahura n’itangazamakuru.
Aha ni ho Perediza Kagame yasobanuye isano iri hagati ya Botswana n’u Rwanda, ndetse n’agaciro uru ruzinduko rufite.
Yagize ati “ Icyo umubano uri hagati y’u Rwanda na Botswana ushingiyeho si ubucuti gusa, ahubwo ni n’intego dusangiye.”
Yongeyeho ati “Ibi bigaragarira mu buryo dukorana no mu bushake dufite bwo kugera ku musaruro ugaragara. Mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, koroshya ibijyanye na visa ndetse no kwirinda gusoresha ibicuruzwa kabiri, intego yacu ni ukurandura inzitizi no gushyiraho uburyo bworohereza ishoramari n’imikoranire. Botswana yakomeje kugaragaza ko ubuyobozi bufite icyerekezo bushobora kugera kuri byinshi.”
Iri Jambo rya Perezida ryashimangiraga amasezerano yasinywe; ko mu by’ukuri ingingo y’ubuhahirane ifite umwanya ukomeye mu mibanire y’ibihgugu byombi.
Perezida Kagame yashimiye Botswana uburyo yita ku mutungo kamere wayo, maze agira ati “Uburyo mwita ku mutungo kamere wanyu, cyane cyane diyama, bugaragaza ubushake bwo kugumana agaciro kawo no kukageza ku nyungu zifatika ku baturage banyu. Uko gushira amanga kugaragarira no mu mbaraga mushyira mu gushimangira umutekano w’ubuzima binyuze mu gushora imari mu bushobozi bwo gukora no kwihaza mu miti.”
Aha ni no Perezida Kagame yahereye avuga ko Botswana irimo gukemura ibibazo byayo imbere mu gihugu, ariko ikanagira uruhare mu kubaka umugabane wihagije kurushaho.
Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko imikoranire mu nzego nk’ubutabera n’umutekano hagato y’ibihugu byombi ikomeje gutera intambwe ihamye, none inzego z’ubucuruzi nazo zije gukomereza kuri iyo ntambwe.
Kagame yagize ati “Ibikorwa biri kuba bijyanye n’uru ruzinduko, cyane cyane ibiganiro hagati y’abikorera bacu, bigaragaza amahirwe afatika kandi yihuse. Icy’ingenzi ni uko ibyo twemeranya hano bigomba kuzana impinduka zigaragara mu mibereho y’abaturage bacu.”
Perezida Kagame kandi yashimiye Botswana yateguye neza amarushanwa ya World Athletics Relays no ku musaruro mwiza yagezeho.
Perezida wa Botswana, Duma Gideon Boko, yavuze ko uruzinduko mugenzi we w’u Rwanda yagiriye muri iki Gihugu, rugaragaza umubano ugenda urushaho gukomera hagati y’ibihugu byombi, aho buri ruhande rushishikajwe no kongerera imbaraga ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, guhanga udushya, ndetse n’iterambere ry’Akarere biherereyemo.
Yagize ati “Ibihugu byombi birimo gusiganwa n’Igihe. Twirinde ko igihe cyadusiga ngo kitwangirize ibyo twiyemeje, ahubwo tujyane n’igihe dukore ibyo twiyemeje mu gihe nyacyo. Hari byinshi Botswana iteganya kwigira ku Rwanda."
Aha, yavuze ko na Botswana na yo iifite amasomo yasangiza u Rwanda, akaba yagaragaje ko ibyo Igihugu cye kiyemeje gufatanyamo n’u Rwanda birimo ibirebana n’uburezi, ubuzima, ubuhinzi no kwihaza mu biribwa.
Harimo kandi kongerera ubushobozi urubyiruko, guteza imbere siporo, guhanga imirimo, guteza imbere ibikorwa remezo no guteza imbere ubuhahirane mu Karere.
Perezida wa Botswana aha yagize ati "Bisobanuye ko tugomba kugira imikoranire ya hafi, tukaziba icyuho gihari. Intera iri hagati yacu ntigomba kuba urwitwazo. Ikoranabuhanga ubu ryoroheje imikoranire hagati y’abantu. Rero tugomba kugira imikoranire ya hafi kandi mu buryo bworoshye.”
Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro bigaruka ku bucuruzi bukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ku bukerarugendo, ku bijyanye n’inkingo z’amatungo, gutwara abantu, ubufatanye mu kongerera agaciro amabuye y’agaciro ya Diyama, n’ibindi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|