Kuri uyu wa Kane tariki 27 Mutarama 2022, Perezida wa Republika Paul Kagame, azitabira ibiganiro mpaka bitegurwa na Fondasiyo ya Afurika n’u Burayi, bizagaruka ku kibazo cy’abimukira gihangayikishije imigabane yombi, bikazitabirwa kandi na Minisitiri w’Intebe w’u Bugereki, Kyriakos Mitsotakis.
Ku wa Kabiri tariki 25 Mutarama 2022, abaturage bakoze imyigaragambyo yo gushyigikira agatsiko k’abasirikare kafashe ubutegetsi muri Burkina Faso, mu gihe Umuryango w’Abibumbye (UN), Ubufaransa hamwe n’ibihugu bituranyi byo mu karere ka Sahel, bikomeje kunenga iyo Coup d’état.
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’ingabo za Uganda, yakuye Maj Gen Abel Kandiho ku buyobozi bw’Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi (CMI), amusimbuza Maj Gen James Birungi.
Ku wa Mbere tariki ya 24 Mutarama 2022, ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB), bahuguye abakozi 76 bakora imirimo itandukanye mu isosiyete ishinzwe kureberera inyubako ya Intare Arena iherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Rusororo.
Igisirikare cya Burkina Faso cyatangaje ko cyamaze guhirika ubutegetsi bwa Perezida Roch Kaboré, gihagarika Itegeko Nshinga, gisesa Guverinoma n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse gifunga imipaka.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), wasohoye Raporo ivuga ko imfungwa zahitanywe n’Inkongi y’umuriro muri gereza ya Gitega zari hagati ya 200 na 400 nk’uko byemejwe na bagenzi babo. Perezida w’u Burundi mu mpera z’Ukuboza umwaka ushize we yavuze ko abapfuye bose hamwe ari 46 kandi “bose (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Mutarama 2022, yakiriye muri Village Urugwiro Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Peter H. Vrooman.
Perezida Roch Kabore wa Burkina Faso yatawe muri yombi n’Igisirikare aho ubu afungiye muri kimwe mu bigo bya Gisirikare, kiri mu murwa mukuru i Ouagadougou.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yamaganye ibitero by’iterabwoba bikomeje kugabwa n’inyeshyamba za Houthis ku basivili muri Leta Zunze Ubumwe z’abarabu (UAE).
Ku bufatanye bw’Ingabo za Amerika zirwanira mu kirere n’zirwanira mu kirere muri Afurika (USAFE-AFAFRICA), u Rwanda ruzakira inama ngarukamwaka ya 11 y’Abayobozi b’Ingabo zishinzwe umutekano mu kirere (AACS), iyo nama izabera muri Kigali Convention Centre (KCC) kuva kuya 24 kugeza 28 Mutarama 2022.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba, bagiranye ibiganiro byiza kandi bitanga icyizere ku mubano hagati y’u Rwanda na Uganda, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Ni ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo ‘Bounce’ bushyira u Rwanda ku mwanya wa gatandatu mu bihugu bitekanye ku isi, by’umwihariko ku bagenzi bagenda ari bonyine, rukaba ari na cyo gihugu cyonyine muri Afurika kigaragara ku rutonde rw’ibihugu 10 bya mbere.
Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Mutarama 2022, Dr. Diane Gashumba yashyikirije Umwamikazi Margrethe II wa Denmark, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu, ndetse baboneraho kuganira ku mubano hagati y’ibihugu byombi.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro, Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, bakaba barimo kuganira ku mubano w’ibihugu byombi, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,.
Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, bikaba biteganyijwe ko aza guhura na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, yasuye Ingabo zihuriweho za Mozambique n’iz’u Rwanda ziri i Palma na Afungi mu Ntara ya Cabo Delgado.
Umuhanzi Nyarwanda, Ngabo Médard uzwi cyane nka Meddy, afatanyije n’itsinda ry’abafana be "Inkoramutima", yatangije igikorwa cyo gukusanya amafaranga yo gufata mu mugongo umuryango w’umwana, Akeza Elsie Rutiyomba, uherutse kwitaba Imana bikababaza abantu benshi, aho Kugeza ubu abamaze kwitanga bageze ku yakabakaba miliyoni (…)
Ku wa Kane muri Kigali Convention Centre, Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’umuryango nyafurika ushinzwe kurengera inyamanswa (AWF) n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije ku isi (IUCN) berekanye abahoze ari abayobozi ndetse n’abakuru ba za Guverinoma batatu ku mugabane wa Afurika bagize uruhare mu kurengera (…)
Ku wa Gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022, intumwa ziyobowe na Gen Rudzani Maphwanya, Umugaba mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo (CDF) aherekejwe na Lt Gen Bertolino Jeremias Capetine, Umugaba mukuru wungirije w’Ingabo za Mozambike (D/ CGS), Maj Gen Xolani Mankayi uhagarariye Ingabo za SADC muri Mozambique (SAMIM) n’abandi (…)
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, kuri uyu wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, yatangaje ko u Rwanda rwishimiye kwakira imikino ya IRONMAN 70.3 Triathlon, iteganyijwe kuzabera i Rubavu muri Kanama 2022.
Ku wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, muri Afurika y’Epfo mu mujyi wa Cape Town, hafunguwe ku mugaragaro uruganda rukora inkingo za Covid-19 n’indi miti itandukanye.
Itsinda ryaturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo mu Misiri riyobowe na Brig Gen Ahmed Ibrahim Mohammed Alam El Deen, rigizwe n’abasirikare bane, barimo gusoza amasomo yo ku rwego rwa Ofisiye, ryasuye Ingabo z’u Rwanda ku va ku Cyumweru taliki ya 16 kugeza kuri uyu wa Kane ku ya 20 Mutarama 2022.
Ubuyobozi bwa Wildlife Fund For Nature, ikigega mpuzamahanga gishinzwe kurengera inyamaswa, bwatangaje ko Umunyarwandakazi Rosette Chantal Rugamba yatorewe kuba umwe mu bagize ubuyobozi bukuru bw’iki kigega.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, ku wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, yahagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu nama ya 20 y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS).
Ikigo Royal Balloon Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) na Pariki y’Igihugu y’Akagera, cyatangije uburyo bufasha ba mukerarugendo kwitegereza ibyiza bitatse Pariki y’Igihugu y’Akagera bari mu kirere, mu mipira itwarwa n’umwuka ushyushye izwi nka Hot Air Balloon.
Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi, tariki ya 18 Mutarama 2022 ryahuguye abakozi batandukanye bo mu bitaro bya La Croix du Sud cyangwa ahazwi nko kwa Nyirinkwaya. Ibi bitaro biherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Remera, akaba yari amahugurwa y’umunsi umwe.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, Zaina Nyiramatama, ku wa mbere tariki 17 Mutarama 2022 yashyikirije impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Maroc.
Perezida Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama 2022, yakiriye mu biro bye (Village Urugwiro) Umuyobozi mukuru wa Starstone Serge Pereira na Cindy Descalzi.
Ambasaderi w’u Buholandi mu gihugu cya Tanzania, Weibe de Boer yaganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda Major General Charles Karamba, uhagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.
Gahunda ya COVAX igamije gukwirakwiza Inkingo za Covid-19 ku isi hose by’umwihariko mu bihugu bikennye, mu mpera z’icyumweru gishize yatangaje ko yujuje Miliyari imwe y’inkingo zimaze gukwirakwizwa mu bice bitandukanye ku Isi.