Ku wa Kane tariki ya 6 Mutarama2021, Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bafashe abantu 11 bacukuraga amabuye y’agaciro mu mirima y’abaturage n’abandi 4 baguraga ayo mabuye yo mu bwoko bwa gasegereti.
Urufunguzo rw’icyumba cyigeze gufungirwamo Nelson Mandela muri gereza ya Robben Island, rusubizwa Afrika y’Epfo, aho kugurishwa muri cyamunara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko byari biteganyijwe.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje gahunda y’ingendo ku banyeshuri biga bacumbikirwa, ni gahunda izatangira kuri iki cyumweru tariki 9 Mutarama 2022 ikazasozwa ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), uretse gushimirwa ibikorwa byo kurinda amahoro n’umutekano, zirashimirwa ibikorwa by’ubukangurambaga mu gufasha abaturage kwirinda indwara ya Malariya.
Ku wa Gatatu tariki ya 5 Mutarama 2022, ku bufatanye n’abaturage Polisi ikorera mu Karere ka Gakenke yafashe Habiyaremye Jean Damascène w’imyaka 27, yafatanywe amasashe 2,000 yayashyize mu mufuka w’ibijumba ayajyanye kuyacuruza mu Mujyi wa Kigali, akaba yarafatiwe mu isoka ryo mu Gakenke, Umurenge wa Gakenke, Akagari ka (…)
Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), ku wa Kane tariki 06 Mutarama 2022 rwatangaje ko rwahannye amahoteli, resitora n’ahandi hakira abantu, hose hamwe 18, kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Abantu 17 baguye mu gitero cyagabwe n’inyeshyamba za ADF zaturutse mu ishyamba rya Idohu mu gace ka Irumu, muri Ituri. Abarokotse bavuze ko abishwe ari abasivili bafashwe bugwate n’izi nyeshyamba, mu gihe hari ababashije kubacika.
Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda (MINEDUC) yatangaje ko gahunda y’ingendo z’abanyeshuri basubira ku mashuri izatangazwa bitarenze ku wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2022.
Mu Karere ka Kirehe bamennye litiro 2,036 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zafatiwe mu baturage, Polisi y’u Rwanda ikaba yarazifashe mu gihe cy’amezi ane, zafatirwa mu mirenge ya Kirehe na Kigina.
Nyuma y’impanuka y’ubwato yabereye mu mugezi wa Nyabarongo ku rugabano rw’Uturere twa Muhanga na Gakenke, hakemezwa guhagarika gukoresha ubwato busanzwe bw’ibiti, ubu inzego z’umutekano Ingabo na Polisi zifatanyije n’iz’ubuyobozi batangiye gufasha abaturage kwambuka hifashishijwe ubwato bugezweho bwa moteri.
Abavumvu bane batawe muri yombi mu gihugu cya Chili nyuma y’imyigaragambyo yari igamije gusaba Leta ko yashyigikira akazi kabo.
Ubushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo muri kaminuza ya Oxford bwagaragaje ko urukingo rwa gatatu rwa Covid-19 rwa AstraZeneca rwongera ubudahangarwa bw’umubiri mu kurwanya Omicron.
Perezida Mokgweetsi Masisi yishyize mu kato amaze kubona ko yanduye Virusi ya Corona ubwo yari yipimishije bisanzwe. Byatangajwe n’umuvugizi wa Guverinoma ku wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022, John-Thomas Dipowe, uhagarariye umunyamabanga uhoraho wa Guverinoma ushinzwe itumanaho. Mu itangazo yavuze ko nta kimenyetso na (…)
Ku Cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera yafashe Nduwayezu Valens w’imyaka 35 na Urimubenshi Jean Bosco w’imyaka 33, bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, bafatirwa mu Murenge wa Ntarama, Akagari ka Cyugaro, Umudugudu wa Rugunga.
Muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), abarimu bo ku Ishuli Gatolika rya paruwasi ya Tangila, baherutse kwibwa imishahara yabo bigabije imihanda y’umujyi wa Kamituga mu gace ka Mwenga, basaba ko amafaranga yabo yibwe agaruzwa.
Kalimba Zephyrin wahoze ari umusenateri yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere, azize uburwayi. Yari amaze iminsi arwaye, akaba yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal biherereye mu Mujyi wa Kigali.
Urugereko rwashinzwe kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga (IRMCT) rurasaba Leta ya Niger kuba ihagaritse icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda yari yakiriye barekuwe n’urwo rwego.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yageneye ubutumwa Ingabo n’izindi nzego z’umutekano z’igihugu, buzishimira ubwitange bwazo mu mirimo zishinzwe, anabifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka wa 2021.
Ku wa Gatatu tariki 29 Ukuboza 2021, Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo, yagiriye uruzinduko mu Karere ka Mueda mu Ntara ya Cabo Delgado ahari Ingabo z’u Rwanda n’iza SADC.
Ikibumbano gishya cy’umukinnyi w’umupira w’amaguru, umunya-Portugal Cristiano Ronaldo cyateje impagarara mu Buhinde. Icyo kibumbano cyashyizwe mu Ntara ya Goa, ahasanzwe habarizwa abakunzi batari bake b’umupira w’amaguru, mu rwego rwo guha imbaraga abakiri bato, n’ubwo atari ko bose bacyishimiye.
Perezida Joe Biden wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ku wa Kabiri tariki 28 Ukuboza 2021 yatangaje ko muri iki cyumweru agiye guhagarika ingingo yakumiraga abagenzi baturuka muri Afurika y’Epfo n’ibindi bihugu byo muri ako karere kwinjira muri America.
Abayobozi muri Sudani bavuze ko abantu nibura 38 bagwiriwe n’umusozi bahita bahasiga ubuzima, ubwo barimo bacukura zahabu mu Ntara ya West Kordofan.
Inyeshyamba 38 n’abasivili 12 baguye mu mirwano yari imaze iminsi ine mu majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), aho Ingabo z’icyo gihugu zirimo kugaba ibitero ku mitwe yitwara gisirikare, nk’uko byatangajwe n’igisirikare cy’icyo gihugu ku wa Mbere taliki 27 Ukuboza 2021.
Muri Kenya, Arikiyepiskopi Gatolika wa Nyeri, Anthony Muheria, yatangaje ko Kiliziya idashyigikiye amabwiriza ya Guverinoma yo kutemerera Abanyakenya batakingiwe Covid-19 kugera ahantu rusange.
Afrika y’Epfo igiye kumara icyumweru cyose (iminsi irindwi) iri mu bikorwa byo kunamira no kwibuka urupfu rw’uwarwanyije politiki y’ivangura ya Apartheid, Musenyeri Desmond Tutu, witabye Imana tariki 26 Ukuboza 2021 afite imyaka 90 y’amavuko.
Ku Cyumweru tariki 26 Ukuboza 2021, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi yasezeranyije abaturage ba Beni ko bagiye guhiga no kumaraho burundu abaherutse kugaba igitero cyahitanye abantu batandatu ku wa Gatandatu, taliki 25 Ukuboza 2021.
Afurika y’Epfo yasabye ko cyamunara y’urufunguzo rw’icyumba cyo ku kirwa cya Robben Island, cyahoze gifungiwemo Nelson Mandela wabaye Perezida w’icyo gihugu ihagarikwa.
Papa Francis agaragaza ko hakenewe ibiganiro ku rwego rwa politiki mu gufatanyiriza hamwe kurwanya icyorezo cya Covid-19 cyateye abantu ubwigunge.
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique n’iziri mu butumwa bwa SADC muri icyo gihugu (SAMIM), zifatanyije n’Ingabo za Mozambique, zahuriye mu gitaramo cyateguwe na Guverinoma y’icyo gihugu ku kibuga cy’indege cya Mocimboa Da Praia.
Abapolisi b’u Burundi bagiye kongera gusubizwa mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye (UN) byo kubungabunga amahoro n’umutekano, nyuma y’imyaka irenga itanu barabikumiriwemwo.