MENYA UMWANDITSI

  •  Hari abifuza ko no mu bworozi hashyirwamo Nkunganire

    Hari abifuza ko no mu bworozi hashyirwamo Nkunganire

    Kamagaju Eugénie ni umwe mu baturage bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, baturutse mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, we nk’umugore ukora ibijjyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, yabajije niba bitashoboka ko mu bworozi hashyirwamo Nkunganire ya Leta nk’uko bikorwa mu buhinzi, kuko kuvuza amatungo ngo bihenda cyane.



  • Perezida Paul Kagame

    Ibyo kurinda iki Gihugu simbisabira uruhushya uwo ari we wese - Perezida Kagame

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ku kibazo cy’umutekano mu Gihugu n’uko kibanye na bimwe mu bihugu bituranye, agaruka ku mvugo zikwirakwikwiza urwango zimaze iminsi zivugwa na bamwe mu bayobozi b’ibihugu by’abaturanyi, avuga ko we rimwe na rimwe atajya afata umwanya wo kugira icyo azivugaho kuko haba hari umurongo (…)



  • Gushyira za ECD aho abantu bakorera, byongera umusaruro bigafasha n’abana gukura neza

    Inyange Irene ni umubyeyi w’abana b’abahungu babiri b’impanga bafite umwaka n’amezi abiri, akaba ari umukozi wa Banki y’u Rwanda y’iterambere (BRD) ukora ibijyanye n’ikoranabuhanga (IT) muri iyo Banki.



  • Joseph Boakai warahiriye kuyobora Liberia, yananiwe kurangiza ijambo ahagaze

    Umuhango wo kurahira kwa Perezida mushya wa Liberia, Joseph Boakai watsinze amatora aheruka, wabaye ku wa Mbere tariki 22 Mutarama 2024 i Monrovia mu Murwa mukuru wa Liberia.



  • Umugabo yareze umuganga yishyuye ngo amwongerere igitsina, ahubwo kikagabanuka

    Umugabo wo muri Turukiya, yareze mu rukiko umuganga yishyuye ngo amwongerere ubunini bw’igitsina, maze ahubwo bikarangira kigabanutseho sentimetero imwe nyuma yo kumubaga.



  • Abanyabugesera bavumbuye ibanga riba mu majanja y’inkoko

    Mu karere ka Bugesera, mu Murenge wa Mayange, hari bamwe mu baturage basigaye barya amajanja n’amajosi y’inkonko, nyuma y’uko hari umushoramari ukorera muri uwo Murenge worora inkoko akanazihabagira.



  • Rita Waeni biravugwa ko yishwe kinyamaswa n

    Kenya: Polisi irashakisha umutwe w’umunyeshuri wishwe

    Polisi yo mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, irashakisha umutwe w’umukobwa wigaga muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta, wishwe nyuma yo gutwarwa n’umuntu bivugwa ko bari baramenyaniye kuri Interineti. Umurambo waje kuboneka ariko umutwe wo urabura.



  • U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga ya ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu 2023

    Muri 2023 inama n’ibitaramo byinjirije u Rwanda asaga Miliyari 115Frw

    Mu mwaka wa 2023, u Rwanda rwinjije Miliyoni 91 z’Amadolari y’Amerika, (115,843,000,000Frws) avuye mu nama n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro rwakiriye.



  • Somalia: Umuntu umwe yaguye mu mpanuka y’indege ya UN

    Indege itwara imizigo yakodeshejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (UN) ryita ku biribwa (WFP/PAM), yakoze impanuka mu majyepfo ya Somalia, umuntu umwe arapfa, abandi babiri barakomereka.



  • Nahimana Adrienne yitabye Imana

    Nahimana Adrienne wamamaye muri filime y’uruhererekane ‘Ninde’ yitabye Imana

    Nahimana Adrienne, Umurundikazi wamamaye ku izina rya ‘Bikira Mariya Mawe’, akaba yari azwi cyane nk’umukinnyi w’inararibonye muri filime y’uruhererekane yitwa Ninde, ndetse akaba n’umunyarwenya uzwi, yitabye Imana.



  • Joseph Kabila ntazitabira umuhango w

    RDC: Joseph Kabila ntazitabira umuhango w’irahira rya Félix Tshisekedi

    Kubera impamvu z’amasomo, Joseph Kabila Kabange, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, akaba na Senateri ubuzima bwe bwose, ntazitabira umuhango w’irahira rya Perezida Félix Tshisekedi, uteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki 20 Mutarama 2024, kuri Stade ya ‘Martyrs de la Pentecôte’ i Kinshasa.



  • Reba amagambo atangaje ajya yandikwa ku modoka

    Ku bantu bakunze gukora ingendo mu mihanda minini nk’umuhanda Kigali- Rusumo, Kigali-Huye, Kigali- Gatuna, Kigali-Rusizi, n’ahandi, bajya babona amagambo aba yanditse ku makamyo atwara imizigo, ariko no muri Kigali izo kamyo zanditseho amagambo atangaje ziraboneka, ikibazo kikaba ari ukumenya ngo abayandikaho, baba bashaka (…)



  • Yamaze isaha n

    Umugenzi yamaze isaha n’iminota 45 mu bwiherero bwo mu ndege

    Mu Buhinde, umugabo yaheze mu bwiherero bwo mu ndege kubera urugi rwanze gufunguka, abakora mu ndege bananirwa kugira icyo bamufasha, kugeza indege igeze aho yari igiye.



  • Perezida Paul Kagame

    Mu gihe abimukira baramuka bataje mu Rwanda, u Bwongereza bwasubizwa amafaranga yabwo

    Perezida Paul Kagame wari uri mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’Isi (World Economic Forum) i Davos mu Busuwisi, BBC yamubajije ku kibazo kijyanye n’abimukira u Bwongereza bwagombaga kohereza mu Rwanda, n’icyo u Rwanda ruteganya gukora mu gihe abo bimukira baramuka bataje.



  • Inyanya zafasha mu kuvura ubugumba ku bagabo (Ubushakashatsi)

    Mu busanzwe, inyanya zizwiho kuba zituma abantu bahorana akanyamuneza ndetse zikaba n’isoko ya vitamine C, ariko abashakashatsi baje kwemeza n’ubundi bushobozi buri mu nyanya butuma zigira uruhare mu kurwanya ubugumba ku bagabo (infertilité masculine).



  • U Rwanda rurateganya kwinjiza Miliyari y’Amadolari ava mu byoherezwa mu mahanga

    U Rwanda rwizeye kuzagera ku ntego yo kwinjiza Miliyari y’Amadolari ya Amerika (Miliyari 1200 z’Amafaranga y’u Rwanda) avuye mu musaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga mu 2023-2024, hagendewe ku buryo kwinjiza amadovize byagiye bizamuka mu myaka iheruka nk’uko byasobanuwe na Bizimana Claude, Umuyobozi w’Ikigo (…)



  • Tanzania na Kenya byiyemeje gukemura amakimbirane arebana n’iby’indege

    Nyuma y’amasaha macye yari ashize Tanzania itangaje ko na yo ikumiriye indege zose za Kenya Airways, zikora ingendo hagati ya Nairobi na Dar es Salaam, kubera ko Kenya yari yabanje kwanga kwakira indege zitwara imizigo za ‘Air Tanzania Company Limited’, ibihugu byombi byemeranyijwe ko bigiye gukemura ayo makimbirane.



  • Indege za Kenya Airways zabujijwe kujya muri Tanzania

    Tanzania na yo yafashe icyemezo cyo guhagarika indege zose za Kenya Airways (KQ), yaba izitwara abantu n’izitwara imizigo guhera ku itariki 22 Mutarama 2024, ivuga ko ibikoze mu rwego rwo gusubiza ibyakozwe na Kenya, yanze icyifuzo cyo kwakira indege zose z’imizigo za ‘Air Tanzania Company Limited’.



  • Miss colorado yatorewe kuba Miss Ameika

    Umusirikare yegukanye ikamba rya ‘Miss America’

    Umukobwa w’imyaka 22 usanzwe ari umusirikare urwanira mu kirere akaba afite ipeti rya ‘second lieutenant’, yegukanye ikamba yegukanye ikamba rya Miss Amerika.



  • Afurika y

    Israel yahakanye ibyo iregwa na Afurika y’Epfo

    Israel yavuze ko Afurika y’Epfo yavuze ibintu uko bitari na gato mu rubanza Afurika y’Epfo yarezemo Israel mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICJ).



  • Abaturage b’u Rwanda n’u Burundi bakiriye bate ifungwa ry’imipaka?

    U Burundi bwafunze imipaka yabwo n’u Rwanda, mu gihe hari hashize iminsi mike Perezida Ndayishimiye Evariste yikomye u Rwanda, arushinja kuba rucumbikira ndetse rugafasha umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.



  • Zanzibar: Perezida Kagame yabashimiye kuba baraharaniye amahoro y’Igihugu cyabo

    Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Zanzibar mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage ba Tanzania kwizihiza ibirori by’isabukuru y’imyaka 60 ishize habaye impinduramatwara yatumye Zanzibar yiyunga na Tanganyika bikabyara Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania.



  • Ntibimenyerewe kumva abajura bagiye kwiba mu rusengero

    Tanzania: Abajura binjiye mu rusengero biba amaturo

    Urusengero rw’Itorero ry’Abaruteri muri Tanzania rwatewe n’Abajura, biba Miliyoni eshatu z’Amashilingi ya Tanzania (ni ukuvuga abarirwa muri 1.508.963 Frw), ndetse batwara na Mudasobwa ntoya nubwo ubundi urusengero rusanzwe rufatwa nk’ahantu hatagatifu, hatagombye kwinjira abajura. Amaturo yibwe ni ayo abakirisitu bari (…)



  • Abagore n’abakobwa bandura SIDA ari benshi kurusha abagabo n’abasore (Raporo)

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), ryasohoye raporo igaragaza ko abangavu bagera hafi ku 98.000 hirya no hino ku Isi ari bo bapimwe bikagaragara ko bafite virusi itera SIDA mu 2022.



  • UN yatangaje ko abimukira 186,000 bageze i Burayi muri 2023

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ryatangaje ko abimukira hafi 186,000 ari bo bageze mu Burayi mu mwaka wa 2023 banyuze mu Nyanja ya Mediterane, mu gihe abandi bagera ku 6,618 bo bapfuye abandi bakaburirwa irengero bari mu Nyanja, bashaka kwambuka ngo bageze muri Espagne muri uwo mwaka wa 2023.



  • Carmen Dell

    Amerika: Umukecuru w’imyaka 92 aracyamurika imideri

    Umunyamerika w’umukinnyi wa Filime akaba n’umunyamideli, Carmen Dell’Orefice azwiho kuba ari we muntu ukuze cyane kurusha abandi mu bari mu banyamideri, kandi ugikora akazi ke akabishobora nubwo ageze mu zabukuru, kuko afite imyaka 92 y’amavuko.



  • Bugesera: Abana bari bishoye mu buraya basubijwe mu ishuri

    Abana b’abakobwa bari bishoye mu buraya bakorera hamwe nk’itsinda, bajyanywe mu mashuri y’imyuga kugira ngo bazabone uko bibeshaho neza mu gihe kiri imbere.



  • Abitwaje intwaro bafashe bugwate abanyamakuru bari mu kiganiro kuri televiziyo

    Equateur: Abitwaje intwaro bafashe bugwate abanyamakuru bari mu kiganiro kuri televiziyo

    Polisi y’Igihugu cya Equateur yatangaje ko yataye muri yombi abagabo bitwaje intwaro, bateye muri Televiziyo ya Leta mu gihe abanyamakuru barimo bakora ikiganiro kirimo gitambuka by’ako kanya (live), babategeka kuryama hasi, mu gihe urusaku rw’amasasu n’amajwi y’abantu bataka yumvikanaga inyuma muri videwo yafashwe, ku wa (…)



  • Abari muri ubu bwato batabawe nyuma yo gushimutwa

    U Buhinde: Abantu 21 bari mu bwato bwari bwashimuswe batabawe

    Igisirikare cy’u Buhinde kirwanira mu mazi cyatabaye abantu 21, bari bari mu bwato bwari bwashimuswe n’amabandi yitwaje intwaro mu nyanja ya Arabia (mer d’Arabie).



  • Abantu bane baguye mu mpanuka ya gariyamosh

    Indonesia: Bane baguye mu mpanuka ya gariyamoshi, 37 barakomereka

    Muri Indonesia, abantu bane bapfuye abandi 37 barakomereka mu mpanuka ya za gariyamoshi ebyiri zagonganye, mu Ntara ya Java y’uburengerazuba nk’uko byatangajwe n’abashinzwe ubutabazi ndetse n’abayobozi.



Izindi nkuru: