Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo butangaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kamena 2020, abantu bane bacukuraga amabuye yo kubakisha bagwiriwe n’ikirombe, babiri muri bo bahita bitaba Imana.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahaye iminsi irindwi (7) uhereye kuri uyu wa 16 Kamena 2020, abagifite ibikorwa mu bishanga byo muri uwo mujyi by’umwihariko ahahoze ari icyanya cy’inganda i Gikondo, ko baba babikuyemo bitaba ibyo bigatezwa cyamunara.
Mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo habereye impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kamena 2020, ihitana Munyeshyaka Michel wari uri kuri moto ajya ku kazi mu Murenge wa Kinazi, akaba yaguye mu cyobo aho umuhanda waciwe n’ibiza mu minsi ishize.
Polisi y’Igihugu mu Karere ka Muhanga yerekanye abantu 15 bafashwe barafungwa kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bose bakaba barafatiwe mu tubari.
Umuyobozi uhagarariye Ibitaro bya Gitwe mu mategeko, Urayeneza Gerard, n’abandi bantu barindwi batawe muri yombi bakekwaho guhisha amakuru ku mibiri y’abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bice by’icyaro cy’Akarere ka Muhanga hari abaturage bagenda batambaye udupfukamunwa twifashishwa mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, ariko hafi ya bose baba badufite mu mifuka no mu bikapu bakatwambara ari uko bikanze abayobozi banga ko babihanirwa.
Mu Kagari ka Kibyimba ko mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, hari igice kinini kitagerwaho n’umuyoboro w’itumanaho (connection) ku buryo telefone zidakora, bityo kudahanahana amafaranga mu ntoki hirindwa Covid-19 ntibishoboke.
Kimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020, ni uko abazajya bashyirwa mu kato kubera Covid-19 cyane cyane abazava hanze, bazajya biyishyurira aho bacumbikirwa mu gihe ibyo byari bisanzwe bikorwa na Leta.
Karasira Juvénal yabaye mu mirimo ya Kiliziya Gatolika kuva akiri muto, ari na byo byatumye amaze gukura yiga ibya gatigisimu, bikaza gutuma yizerwa ashyirwa mu itsinda ryahinduye Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda.
Abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Mukunguri gihuriweho n’Uturere twa Kamonyi na Ruhango, bavuga ko bahombye 70% by’umusaruro bari biteze kuko biteguraga gusarura.
Ejo ku wa gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020 ni bwo Polisi y’u Rwanda yari yamenyesheje ko umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira utari nyabagendwa kubera ko wari waciwe n’amazi nyuma y’imvura nyinshi yaguye, ahangiritse akaba ari iruhande rw’ikiraro gihuza umurenge wa Rambura n’uwa Jomba mu karere ka Nyabihu.
Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buhinzi (RAB) kirakangurira abahinzi kumenya gukoresha ifumbire itandukanye ku gihingwa kugira ngo babone umusaruro ushimishije bityo bahinge bungunka.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangaza ko abo impushaya zabo z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga zarangiye mu gihe cya Guma mu rugo bagombaga kuba barakoze ikizamini, rizareba uko bafashwa n’ubundi bakagikora.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), irateganya gutangiza gahunda y’ubwishingizi bw’ingurube nk’itungo ryorowe n’abatari bake, aborozi bazo bakavuga ko babyakiriye neza kuko bizabarinda guhomba mu gihe haje ibyorezo.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bisesero yari muri Perefegirura Kibuye ubu akaba ari mu karere ka Karongi, ngo hari hatuwe n’Abatutsi benshi kuko babarurwaga mu bihumbi 60, bakaba barakoze amateka yo kwirwanaho bikomeye kuko bageze muri Gicurasi 1994 abicanyi batarabasha kubameneramo.
Urugaga nyarwanda rw’abafite virusi itera SIDA (RRP+) rutangaza ko gahunda y’abari ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA itahungabanyijwe n’ibihe bigoye byatewe na Covid-19 kuko rwashyizeho uburyo bwihariye bwo kubakurikirana.
Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byumvikanye ku buryo bwo gupima icyorezo cya Covid-19, bigendeye ku byemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) kugira ngo bikorwe mu buryo bwiza.
Kugeza ubu nta muti uremezwa n’urwego rubishinzwe wo kuvura Covid-19, gusa abantu baravurwa bagakira ariko bagasabwa gukomeza kwirinda kimwe n’abandi kuko ngo nta cyabuza ko bongera kuyandura nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga muri Guma mu rugo byatumye nta mirimo idindira, bityo ko bishobora gukomeza bikagabanya ingendo z’abakozi.
Mu itangazo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2020, yavuze ko udupfukamunwa dukorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kurinda abantu Covid-19 dusonewe umusoro ku nyongeragaciro (TVA).
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko Leta yashyize miliyoni 390 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 mu bwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, hagamijwe kurinda ibihombo abahinzi-borozi.
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyeshuri b’Abatutsi bigaga muri Groupe Scolaire Marie Merci i Kibeho, bapfuye nyuma y’ukwezi Jenoside itangiye kuko bishwe ku itariki ya 7 Gicurasi, ikindi gihe cyose bakaba barabeshywaga ko barinzwe n’abajandarume.
Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), Dr. Monique Nsanzabaganwa, avuga ko kugira konti mu kigo cy’imari ari indangamuntu mu buryo bw’imari kandi igafasha nyirayo.
Zimwe muri kaminuza zo mu Rwanda zashyiriyeho abanyeshuri bazo uburyo bwo gukomeza amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga muri iki gihe kwigira ku ishuri byahagaze kubera Covid-19, gusa benshi bavuga ko batabishobora kubera impamvu zitandukanye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ubwo ingendo zasubukurwaga, n’imodoka zitwara abagenzi zigatangira gukora nyuma ya Guma mu rugo, hari bamwe mu bashoferi batubahirije amabwiriza ntibyabagwa neza.
Mu gihe kuva kuri uyu wa Mbere abantu batangiye kuva mu ngo bakajya mu mirimo yatoranyijwe kuba yakomeza gukorwa, abafundi bavuga ko bagiye kongera gukora ku mafaranga kuko kuri bo “iyo umwiko wanduye amafaranga aba yabonetse”.
Abanyeshuri bari mu ngo iwabo kubera icyorezo cya Covid-19 bagombye kuba barimo kwiga, bavuga ko guhagarika amashuri byabababaje kuko batakaje umwaka, ariko bakemeza ko byari ngombwa kuko icya mbere ari ubuzima.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) irahumuriza abarimu ba Leta batarimo gukora nk’uko bisanzwe kubera ihagarikwa ry’amashuri ryatewe na Covid-19, ko bazakomeza kubona umushahara wabo kugira ngo ukomeze kubafasha.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa kane tariki 30 Mata 2020, igamije kureba uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze mu gihugu no kuba hari ibyahinduka ku ngamba zari zihari zo kuyirinda, yemeje ko amashuri mu gihugu cyose akomeza gufunga.
Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko umusaruro w’igihembwe cya mbere cy’ihinga wabaye mwiza kandi n’uw’icya kabiri uzaba mwiza, kuko imvura igihari bityo ko nta kibazo cy’ibiribwa kiragaragara mu gihugu.