Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko ku itariki ya 14 Nyakanga 2020, abarimu bashaka kujya muri uwo mwuga bazakora ibizamini by’akazi. Ibyo ni ibyatangajwe n’Umuyobozi mukuru wa REB, Dr Irénée Ndayambaje, ubwo yari mu kiganiro ‘Ubyumva Ute’ kuri KT Radio kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nyakanga 2020, akaba (…)
Mu mirenge ya Mbuye, Bweramana na Kinazi y’akarere ka Ruhango, hubatswe inzu zigezweho zagenewe abatishoboye, ahanini abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batari bafite aho kuba, zikazatuma bagira imibereho myiza.
Impuguke mu by’ubuzima bw’imyanya y’ubuhumekero zemeza ko gukora siporo yo kwiruka wambaye agapfukamunwa atari byiza kuko muri icyo gihe umubiri ukenera umwuka mwinshi wo guhumeka, ntuboneke uhagije bikaba byagira ingaruka ku muntu.
RwandAir yatangaje ko igiye kongera gukora izindi ngendo zo gucyura Abanyarwanda bari mu Bwongereza bifuza kugaruka mu gihugu cyabo.
Ubuyobozi n’abaturage b’akarere ka Muhanga barishimira ibikorwa bagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari urangiye, birimo inzu z’abatishoboye, ibiraro byo mu kirere n’ibindi, bakavuga ko bigaragaza Kwibohora nyako kw’Abanyarwanda.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko kaminuza ebyiri ari zo Christian University of Rwanda na Indangaburezi College of Education zambuwe uburenganzira bwo gukora kuko hari ibyo zananiwe kuzuza kugira ngo zikore mu buryo bwemewe n’amategeko.
Akarere ka Kamonyi ko mu Ntara y’Amajyepfo karishimira ibikorwa kagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020, muri byo hakaba harimo umuyoboro w’amazi meza wasanwe kuko wari ushaje cyane ku buryo utari ukigeza amazi ku baturage.
Minisiteri y’Ibikorwa remezo (MININFRA) iratangaza ko guhera ku itariki ya 1 Kanama 2020, ibibuga by’indege bizongera gukora nk’uko bisanzwe, byakira indege zose nk’uko byahoze mbere ya Covid-19.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko kurwanya icyorezo cya Covid-19 ari urugamba rundi Abanyarwanda bagomba kurwana kandi bakarutsinda. Ibi ni ibyo yagarutseho mu ijambo rye rijyanye n’uyu munsi ngarukamwaka wo kwizihiza ku nshuro ya 26 isabukuru yo Kwibora, umunsi wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare ku rwego rw’igihugu.
Itangazo Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2020, riramenyesha abantu bose ko guhera ku wa Gatandatu tariki 4 Nyakanga 2020, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihindutse.
Akarere ka Nyanza ko mu Ntara y’Amajyepfo karishimira ko byinshi mu byo kari karahize mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 byagezweho, ari byo byari birimo n’uwo muhanda wa kaburimbo uzatahwa muri iki cyumweru cyo kwibohora ndetse n’ibindi bikorwa binyuranye.
Kaminuza imwe yo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’indi yo mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo zishobora kwamburwa ibyangombwa, nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today aturuka muri Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatanzwe n’umuntu utashatse ko amazina ye atangazwa abivuga.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC gikomeje gusesengura uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze mu Mujyi wa Kigali. Ni muri urwo rwego hateguwe gahunda nshya yo gusuzuma #COVID19, iyo gahunda ikaba itangira kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nyakanga 2020 mu mihanda imwe n’imwe yatoranyijwe mu Mujyi wa Kigali.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yafunze burundu Kaminuza yigenga ya UNIK yo mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba (yahoze yitwa INATEK), nk’uko bigaragara mu rwandiko iyo Minisiteri yasohoye kuri uyu wa 30 Kamena 2020.
Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi (EU) wamaze kwemerera u Rwanda kujya ku rutonde rw’ibihugu 15 bihagaze neza ku bijyanye na Covid-19, bityo abaturage barwo bakaba bashobora kujya muri ibyo bihugu kuva ku ya 1 Nyakanga 2020.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima(RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, aravuga ko nubwo i Kigali hongeye kuboneka abarwayi benshi ba COVID-19 ndetse hakaba hari n’abandi benshi baraye babonetse mu bafunzwe, bidakwiye gutera impungenge, kuko babonetse ahantu hamwe batarakwirakwira mu bantu benshi.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, avuga ko urugendo rwo kwibohora na gahunda zose zijyanye n’icyo gikorwa zishingiye ku muturage kuko yazigizemo uruhare kandi n’ubu agikomeje.
Aborozi b’inkoko bavuga ko biruhutsa kubera ko ubwishingizi bw’inkoko bwemewe nyuma y’igihe babisaba, kuko ari amatungo akunda guhura n’ibibazo agapfa ari menshi bagahomba none ngo ntibizongera kuko zizaba zishingiwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, atangaza ko mu bateye mu Murenge wa Ruheru muri ako Karere, hari bane bapfuye na ho batatu bakaba bafashwe mpiri. Mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa Gatandatu tariki 27 Kamena 2020, mu ma saa sita n’iminota 20, nibwo abarwanyi baturutse mu gihugu cy’u Burundi bateye ku (…)
Ibigo by’amashuri yigenga bitarimo guhemba abarimu muri iki gihe abanyeshuri batiga, ntibyitabira gufata inguzanyo muri Koperative Umwalimu SACCO ngo bigoboke abarimu babyo kandi hari uburyo byashyiriweho bubyorohereza kubona ayo mafaranga.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itangaza ko abarwayi 34 ba Covid-19 babonetse muri Kigali kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 24 Kamena 2020. Muri bo 25 ngo ni abo mu midugudu yasubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Ibyiciro by’ubudehe bisanzwe bigenderwaho mu Rwanda byahinduriwe amazina, ubu bikazajya byitwa amazina hakurikijwe inyuguti zikoreshwa mu kwandika, bikaba kandi ari bitanu (5) mu gihe mbere byari bine.
Imwe mu mirenge y’akarere ka Rusizi imaze iminsi yarashyizwe mu kato kubera ko hakomeje kugaragara abandura Covid-19, ariko mu bantu 11 bakize ku wa 22 Kamena 2020, batatu (3) ni abo muri ako karere ngo bikaba bitanga icyizere.
Ubuhinzi n’ubworozi byagenewe ingengo y’imari ya miliyari 122.4 z’Amafaranga y’u Rwanda azafasha mu guteza imbere urwo rwego mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2020/2021.
Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, mu kigo cy’amashuri abanza cya Kavumu Adventiste, hagaragaye imibiri itatu ikekwa ko ari iy’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umwe uhita umenyekana kubera ikimenyetso cyihariye wari ufite.
Amakuru yaraye atangajwe na Minisiteri y’Ubuzima agaragaza ko ku Cyumweru tariki 21 Kamena 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya makumyabiri na batandatu (26) ba COVID-19.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batagomba gutera ubwoba u Rwanda, ahubwo ngo umuti ni ugukaza ingamba zo guhangana na bo.
Polisi y’u Rwanda yashyizeho gahunda yiswe Ntabe ari njye, yo kwibutsa abantu gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Coronavirus, ikizera ko iyo gahunda ikurikijwe icyo cyorezo cyahashywa.
Hakizimana Onesphore ni umurezi ku ishuri ribanza ryigenga rya ‘Saint André Gitarama’ mu Karere ka Muhanga, amasezerano ye y’akazi akaba yarahagaze kubera Covid-19 yatumye amashuri afungwa, ariko ubu yagiye mu bucuruzi ku buryo bifasha umuryango we.
Umugabo n’umugore bari barashakanye byemewe n’amategeko bo mu mudugudu wa Nyamweru, akagari ka Gaseke, umurenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero basanzwe mu nzu bapfuye, hagakekwa ko umugabo yaba yishe umugore na we akiyahura.