Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC) gitangaza ko cyatangiye gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga ku basaba amazi bwa mbere, bakuzuza ibisabwa bitabaye ngombwa ko bajya ku biro by’icyo kigo nk’uko byari bisanzwe.
Muhawenimana Jeanne (izina yahawe) yabyaye afite imyaka 15 bituma ata n’ishuri. Avuga ko kugira ngo aterwe inda byavuye ku kutamenya amakuru ngo bimufashe kwirinda icyo kibazo.
Urukiko rwa gisirikare ruri i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo gusuzuma ubwiregure bw’abaregwa, rutegetse ko bafungwa mu gihe cy’ukwezi, kubera ko rutinya ko batoroka ubutabera.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame ahamya ko umuntu ahitamo uko abaho n’aho aba nk’umuntu ubwe, ariko ko atabihitiramo undi batabanje kubiganiraho ngo amenye impamvu.
Perezida wa Komisiyo y’igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge, Bishop John Rucyahana, avuga ko urugamba rwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside rutararangira bityo ko buri Munyarwanda agomba guhora ari maso.
Madame Jeannette Kagame avuga ko Ndi Umunyarwanda ari igitekerezo cy’ingenzi Abanyarwanda bagombye gukomeza kugenderaho kuko ari na cyo cyabaye imbarutso yo kubohora u Rwanda.
Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, avuga ko abatera u Rwanda baturutse hanze yarwo abafata nk’abiyahuzi, cyane ko batera ariko ntibasubireyo kuko inzego z’umutekano ziba ziri maso.
Urubuga ngishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda (REAF), ruri mu gikorwa cyo gufatanya n’inzego zitandukanye ngo haboneke igisubizo cy’imanza 52.226 zirebana n’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zaciwe na Gacaca ariko ntizirangizwe.
Ubushakashatsi bwiswe RPHIA bwari bumaze iminsi bukorwa bwerekanye ko SIDA mu Rwanda itiyongereye muri rusange mu myaka isaga 10 ishize, kuko ubushakashatsi buheruka bwa 2005 na bwo bwari bwerekanye ko yari kuri 3%, ari wo mubare wagenderwagaho kugeza ubu.
Mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro icyambu cyo ku butaka cyiswe ‘Kigali Logistics Platform’, cy’ikigo ‘Dubai Ports World’, kikazorohereza abantu bagera kuri miliyari imwe na miliyoni 200 barimo Abanyarwanda, Abanyafurika muri rusange ndetse n’abo hanze y’uwo mugabane.
Maj (Rtd) Habib Mudathiru uri mu itsinda ry’abantu 25 bakekwaho gukorana n’umutwe wa RNC yemeye ibyaha byose aregwa, mu gihe abo bareganwa 24 babwiye urukiko ko hari ibyaha bemera n’ibyo batemera.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko mu Mujyi wa Kigali hagiye gutangizwa uburyo bwo guha abagenzi serivisi inoze, hakoreshwa imodoka zihagurukira ku gihe, bityo umuntu akajya gutega imodoka azi ko ahita ayibona adategereje cyane.
Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU) ugiye guha u Rwanda asaga miliyari 4.5 z’Amafaranga y’u Rwanda azifashishwa mu gukomeza kubona ibicanwa bitangiza ikirere mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2019, urukiko rwa gisirikare ruri i Nyamirambo rwasubukuye urubanza rw’abantu 25 bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC, aho haburanwa ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ubushize rukaba rwari rwasubitswe kubera ko abaregwa batari bafite abunganizi.
Abamugariye ku rugamba rwo kubohora u Rwanda batangije ihuriro bise RECOPDO (Rwanda Ex-Combatants and Other People with Disabilities Organization), uyu ukaba ari Umuryango w’abamugariye ku rugamba n’abandi bafite ubumuga, uzabafasha kwiga imyuga inyuranye kugira ngo babashe kwiteza imbere.
Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2019, mu Karere ka Rusizi hatashywe ku mugaragaro urugo rw’Impinganzima rwatujwemo Intwaza 40, zikaba zishimira Leta y’u Rwanda kubera ko ihora izitaho.
Perezida Kagame avuga ko urwango rugirirwa abanyamahanga (Xenophobia) nta mwanya rufite ku mugabane wa Afurika, kandi ko ari inshingano za buri wese kubirwanya.
Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB) gitangaza ko abana bazakora ibizamini bya Leta mu byiciro byose biyongereye, nk’abo mu mashuri abanza bakaba bariyongereyeho 12% ugereranyije n’abakoze umwaka ushize.
Urubuga ngishwanama rw’inararibonye z’u Rwanda (REAF), ni urwego rwashyizweho ku busabe bwa Perezida wa Repuburika, itegeko rirushyiraho rikaba ryaragiyeho muri 2013, naho abarugize bakaba baragiyeho muri Werurwe 2015. Itegeko nomero 39/2013 ryo ku wa 16 Kamena 2013 ni ryo ryashyizeho urwo rwego.
Abahanga mu mikurire y’abana bavuga ko gukina biri mu bya mbere bikangura ubwonko bw’umwana, ibitekerezo bye bigakura vuba, ari yo mpamvu bashishikariza ababyeyi kubyitaho baha abana ibikinisho n’umwanya wo gukina.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatashye ku mugaragaro uruganda rwa ‘Mara Phone’ rukorera telefone zigezweho (Smart Phones) mu Rwanda, rukaba ari rwo rwa mbere mu Rwanda ruzanye iryo koranabuhanga.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof Shyaka Anastase, yabwiye Abanyarwanda n’abandi bitabiriye ‘Rwanda Day’ irimo kubera mu Budage, ko ahari Umunyarwanda hose haba habaye u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butangaza ko hari itsinda ririmo gukora inyigo mu duce twose tugize uwo mujyi hagamijwe kumenya ahemerewe kubakisha amatafari ya rukarakara, bikazatangarizwa Abanyarwanda bitarenze Ukwakira uyu mwaka.
Urubanza rw’abantu 25 bakekwaho gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa RNC rwari rwakomeje mu rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, urukiko rutangira rubabaza niba biteguye kwiburanira.
Inzobere mu kuvura abana, Prof. Joseph Mucumbitsi, avuga ko umwana na we arwara kanseri zitandukanye kandi ko nta buryo buhari bwo kuzimurinda, gusa ngo kumusuzumisha ni ingenzi kuko iyo ndwara iyo imenyekanye hakiri kare ivurwa igakira.
Abantu 25 bakekwaho gukorana n’imitwe y’iterabwoba cyane cyane uwa RNC, kuri uyu wa gatatu 02 Ukwakira 2019 bagejejwe mu rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo.
Umuryango mpuzamahanga uteza imbere imikino ifasha abana gukunda ishuri, Right To Play, ukorera no mu Rwanda ugiye kubakira bimwe mu bigo by’amashuri ibibuga bitandukanye by’imikino bizafasha abana kubona aho bidagadurira.
Abanditsi b’ibitabo mu Rwanda bakunze kuvuga ko bahendwa mu macapiro yo mu gihugu, ababicapa n’ababicuruza bakavuga ko ikibazo ari ibikoresho bakura hanze bibahenda kubera imisoro, ari na ho benshi bahera bavuga ko ibitabo byo mu Rwanda bihenze.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangaje ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’ikigo cy’ubuziranenge, bagiye gushaka uko bakemura ikibazo cy’abacuruzi banusura ibicuruzwa bakiba abakiriya.
Abaganga b’inzobere mu kuvura kanseri y’ibere n’ibibyimba byo mu mutwe baturuka muri bimwe mu bihugu by’i Burayi, bari mu Rwanda aho ku bufatanye n’abo mu Rwanda batangiye kuvura kanseri y’ibere ku buntu.