Abana bahagarariye abandi mu turere twose tw’igihugu basazwe n’ibyishimo ubwo bakirwaga na Madame Jeannette Kagame, nk’uko asanzwe abikora buri gihe mu mpera z’umwaka.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irasaba urubyiruko ruri mu bworozi kongeramo imbaraga hagamijwe kuzamura umusaruro wabwo kuko imibare ku rwego rw’igihugu igaragaza ko umusaruro ukiri hasi bityo n’Abanyarwanda ntibabone ibyo barya bihagije.
U Rwanda rwasinyanye amasezerano n’igihugu cya Qatar ndetse n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR), yo kuzashyira mu Rwanda ikigo gikomeye kizatangirwamo amahugurwa ku kurwanya ruswa.
Ibihembo mpuzamahanga bigenerwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu kurwanya ruswa, bitangwa n’Umuyobozi w’Ikirenga w’Igihugu cya Qatar, Amir Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, byatangiwe mu Rwanda, Perezida Kagame akaba yashimye icyo gikorwa.
Ba Minisitiri b’ibikorwa remezo b’ibihugu bihuriye ku mushinga wa ‘Nile Bassin Initiative’ ari byo u Rwanda, Tanzania n’u Burundi, bagiye kureba aho ibikorwa byo kubaka urugomero rwa Rusumo bigeze.
Ubuyobozi bw’uruganda rwa CIMERWA rukora sima nyarwanda burahamya ko rurimo kongera ingufu mu mikorere ku buryo muri 2021 ruzaba rwageze ku musaruro warwo 100% kuko ubu rutarawugeraho.
Madame Jeannette Kagame agendeye ku bushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryo kurwanya SIDA (UNAIDS), ahamya ko batatu mu bantu batanu badura virusi itera SIDA ari abakobwa.
Madame Jeannette Kagame ahamya ko abagore bafite virusi itera SIDA byoroshye ko bandura kanseri y’inkondo y’umura, ari yo mpamvu hagomba gushyirwa imbaraga mu kwisuzumisha kenshi kugira ngo uwo bayisanganye avurwe hakiri kare.
Perezida Kagame yemeza ko ibiganiro bifasha ubuzima kumera neza, naho akato no guceceka byo bikica nka virusi y’indwara ubwayo.
U Rwanda rwashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya icyorezo cya SIDA, cyane cyane mu gukumira ubwandu bushya, bituma kugera mu mpera za 2018 haboneka igabanuka ry’ubwo bwamdu ku kigero cya 83%.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba asaba abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kutayivanga n’inzoga cyangwa n’ibindi biyobyabwenge kugira ngo ibashe gukora neza.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko Kiliziya irenze amoko n’ivangura iryo ari ryo ryose kuko ahubwo ibereyeho kunga abantu.
Abagororwa 70 bafungiye muri gereza ya Bugesera kubera guhamwa n’ibyaha bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ahanini bishe abantu, basabye imbabazi abo biciye maze na bo barazibaha.
Amakoperative 14 y’abahinzi yahawe inkunga ya miliyoni 70 z’Amafaranga y’u Rwanda azayafasha gukora ubushakashatsi bwitezweho gukemura bimwe mu bibazo abahinzi bahuraga na byo hagamijwe kugera ku musaruro mwiza.
Perezida Kagame avuga ko abagore hari intambwe igaragara mu iterambere bagezeho, ariko ko hakiri byinshi byo gukora.
Urubyiruko rwize imyuga n’ubumenyingiro ruhamya ko rutangira kwinjiza amafaranga rukiri mu ishuri ku buryo iyo rurangije kwiga rudashomera, rugashima Leta yashyizeho iyo gahunda.
Umuryango Imbuto Foundation wahaye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) imbangukiragutabara 20, mu rwego rwo kuyunganira hagamijwe guha serivisi nziza abarwayi kuko ngo izihari ari nke ndetse harimo n’izishaje.
Ubushakashatsi bwa DHS (Demographic and Health Survey) buheruka bwerekanye ko mu Rwanda 19% by’abashaka kuboneza urubyaro batabigeraho kubera impamvu zinyuranye.
Depite Edda Mukabagwiza ukuriye abadepite b’Abanyarwanda bari mu nteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika Karayibe na Pasifike (Afrique Caraïbe et Pacifique-ACP), ahamya ko kuba u Rwanda ruri muri uwo muryango ari ingenzi, kuko urufasha kubona ubushobozi bwo gukora imishinga y’iterambere.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) isaba amadini n’amatorero kubanza gufasha abayoboke bayo kwikura mu bukene, bakabaho neza ku isi bityo bakabwirwa iby’ijuru kuko ari ngombwa ko roho nzima itura mu mubiri muzima.
Umuryango Plan International Rwanda wubakiye ibyumba by’amashuri y’incuke abana bo mu murenge wa Kamabuye mu karere ka Bugesera, bituma baruhuka kwigira munsi y’ibiti hatabafashaga kwiga no kwitabwaho nk’uko bikwiye.
Ikigo kizobereye mu bwishingizi cya Sanlam cyaguze sosiyete nyarwanda y’ubwishingizi (SORAS), yari ibimazemo imyaka isaga 30, kivuga ko cyatangiye kuvuza hanze abo cyishingira mu rwego rwo kongera serivisi gitanga.
Bamwe mu bakozi b’ikigo cy’ubwikorezi ndengamipaka ku muhora wo hagati bakunze kwita ‘Central Corridor’ (CCTTFA) bari mu ruzinduko mu Rwanda, barashima iterambere ry’ibikorwa remezo mu Rwanda, bigatuma gutwara imizigo byihuta.
Umunyamabanga uhoraho w’Ikigega cy’Abongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID), Matthew Rycroft, avuga ko igihugu cye cyishimira iterambere u Rwanda rugenda rugeraho ari yo mpamvu ngo kizakomeza kurushyigikira.
Abaturage batuye munsi y’umusozi wa Rebero mu karere ka Kicukiro bemeza ko ibiti 4,500 byatewe kuri uwo musozi bizabarinda isuri yari igiye kuzabasenyera, bakavuga ko bahoranaga ubwoba mu gihe cy’imvura.
Shallon Abahujinkindi warangije kaminuza mu ishami ry’icungamutungo n’ibaruramari, yahisemo kwiga umwuga ujyanye n’ubwiza harimo no gutunganya imisatsi, kuko yabonaga kubona akazi kajyanye n’ibyo yize bitoroshye none ubu biramutunze.
Abana b’abakobwa batewe inda bakabyara imburagihe, bahamya ko imyuga bize babifashijwemo n’umuryango ‘Safi Life Organization’ izabafasha kwikura mu bukene, bityo ntibongere kugira ibyo bararikira byatuma bashukwa bakongera guterwa inda.
Abitabiriye ibiganiro byateguwe na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) bigamije kureba uko imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaboneka, barasaba ko Leta yashakisha ikoranabuhanga rigezweho ryakwerekana ahari iyo mibiri kuko ngo hari aho rikoreshwa ku isi.
Uwineza (izina yahawe) w’imyaka 17 y’amavuko, arimo gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza byatangiye ku wa mbere tariki 04 Ugushyingo 2019. Arabikora ari kumwe n’uruhinja rwe rw’ibyumweru bibiri kandi ngo yiteguye kubirangiza akazakomeza amashuri yisumbuye.
Bamwe mu banyeshuri batangiye gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bemeza ko bazabitsinda neza kuko ikizamini bahereyeho bivugira ko kitabagoye, cyane ko biteguye neza.