Urumuri rutubere ikimenyetso cy’aho tugana - Dr Karibata
Ubwo akarere ka Kirehe kakiraga urumuri rw’icyizere rutazima tariki 27/03/2014, abari muri uwo muhango bemeje ko uru rumuri ari uburyo bwo kurwanya umwijima waranze igihugu cy’u Rwanda biturutse ku bayobozi bari muri Leta yariho icyo gihe bigatuma habaho Jenoside.
Uru rumuri ngo rwibutsa ko nta munsi n’umwe Abanyarwanda bagomba kwibagirwa amateka yaranze u Rwanda bityo rukaba rugomba gukomeza kubamurikira mu rugendo rwo kwiyubaka; nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Agnes Karibata wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango.
Yagize ati: “Dushyire mu gaciro gahunda ya Ndi Umunyarwanda, uru rumuri rutubere ikimenyetso cy’aho tugana, rutubere ikimenyetso cy’ejo heza, rutubere ikimenyetso cy’ibyo tutagomba kuzongera kwemera mu gihugu cyacu”.
Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Murayire Protais, yibukije amateka yaranze akarere ka Kirehe aho yavuze ko mu karere ka Kirehe mu cyahoze ari akarere ka Rusumo, Kirehe, Rukira, Nyarubuye haguye Abatutsi bazize Jenoside bagera ku 76,190 aho mu murenge wa Nyarubuye ubu hashinguye ibihumbi bigera kuri 51 bose bazize Jenoside.
Fashingabo Mathiew wari wungirije Burugumesitire wa Komini Rusumo mu gihe cya Jenoside yatanze ubuhamya ko ivangura mu gihe cya Jenoside ryari rihari ku buryo bugaragara akaba ari mu bantu bake bagerageje guhungisha Abatutsi icyo gihe bicwaga aho n’ubu bamushimira uburyo yitwaye mu gihe cya Jenoside.
Matayo avuga ko yafashije aba bahungaga guhunga bakajya mu gihugu cya Tanzaniya bityo n’ubu bakaba bagihari, akaba avuga ko nk’uwari mu buyobozi bw’icyo gihe yemeza ko byari bikomeye kuko byagaragaraga ko Jenoside yari yarateguwe.
Mukahakizimana Yvette ni umwe mu bana bakiriye urumuri mu karere ka Kirehe avuga ko nta kibi cyaza mu mitima y’Abanyarwanda mu gihe baba babonye urumuri kuko iyo ufite urumuri nta mwijima wakuzaho.
Akarere ka Kirehe kabaye akarere ka 27 kakiriye urumuri rutazima aho karwakiriye rumaze iminsi itatu mu karere Ngoma, biteganijwe ko uru rumuri rutazima ruzava mu karere ka Kirehe rwerekeza mu karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 30/04/2014.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|