Mwa babyeyi mwe abana bazajya babavamo – Depite Nyiramadirida
Ababyeyi bo mu Karere ka Burera barasabwa guca ukubiri no kwigisha abana babo urwango n’amacakubiri ahubwo bakabigisha ibyiza.
Babisabwe na Depite Nyiramadirida Fortunée mu kiganiro yabagejejeho ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo, cyo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Muri icyo kiganiro yatangiye mu murenge wa Rugarama, yabwiye abaturage ko mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abagifite ingabitekerezo ya Jenoside babarirwa muri 20%, k uburyo banayigisha abana babo.
Hon Nyiramadirida yahaye abo baturage urugero rw’umwana wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, ababyeyi be bari barigishije ko mu ishuri atagomba kwicarana n’umwana w’umututsi.
Yagize ati “Ageze mu ishuri aho kugira ngo yige, abandi bana barimo biga, we agashakisha mu ishuri umututsi. Mwarimu aramwitegereza, abona umwana yabuze amahoro. Aramubaza ati ‘ese bite?’
Aramufata nk’umwarimu aragenda aramwihererana, aramwigisha, aramubaza ati ‘ufite kibazo ki?’ (umwana) aramubwira ati ‘iwacu barambwiye ngo sinkicarane n’abatutsi!”
Nubwo atavuze aho byabereye nyir’izina, akomeza avuga ko biteye agahinda kubona hakiri ababyeyi bakigisha abana babo amacakubiri aho kubigisha urukundo n’ibindi bibateza imbere. Aha ni ho ahera asaba ababyeyi guha uburere bwiza abana babo aho kubatoza urwango.
Agira ati “Mwa babyeyi mwe ndagira ngo mbabwire ko abana bazajya babavamo. Bimwe mubabwira mwicaranye, bimwe mubabwira muri hamwe bazajya babavamo, bagere ahantu babavuge.”
Hon Nyiramadirida akomeza asaba abaturage gukomeza kurwanya ingenabitekerezo ya Jenoside kuko nta terambere rirambye u Rwanda rwageraho hakigaragara abantu bakirangwa n’urwango n’amacakubiri.
Agira ati “Tugomba kubirwanya (ingengabitekerezo ya Jenoside), n’iyo yaba umwe tukamurwanya kuko ni ikizira muri twebwe, ni ikizira mu Banyarwanda, nta nyungu irimo.”
Yongeraho avuga ko ariyo mpamvu Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe abatutsi kugira ngo uko umwaka ushize undi ugataha abantu bumve ko hari ibyo bagomba guhindura.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|