Jenoside yabaye nitegura gukora ubukwe - Ubuhamya

Kayizari Jean Damascene warokotse Jenoside mu Kagari ka Butare mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari umugeni witegura kurongora, kuko yari yarasabye umukobwa wo mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi.

Kayizari Jean Damascene
Kayizari Jean Damascene

Yabitanzemo ubuhamya ubwo hibukwaga imiryango y’Abatutsi yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga, ahagaragajwe ko muri rusange imiryango yazimye isaga ibihumbi 15, igizwe n’Abatutsi ibihumbi bisaga 69 mu Gihugu hose, barimo imiryango 96 yo mu Karere ka Muhanga.

Avuga ko yagombaga gukora ubukwe muri Kamena 1994, yaramaze no kohereza inka y’inkwano kwa Sebukwe i Kayenzi mu Ruyobe, ariko iyo nyana yakoye iza kurwara biba ngombwa ko bayibaga ku wa 05 Mata 1994, ariko akabimenyeshwa kugira ngo azabone uko ashumbusha afite amakuru y’impamo kuri iyo nkwano ye.

Kayizari avuga ko indege ya Habyarimana yahanuwe ari i Kayenzi aho yari yagiye gukurikirana iby’iyo nkwano ye, ariko nyuma aza kugaruka iwabo i Butare aho yaje kuva agahungira kwa muramu we witwaga Sebasaza.

Uwo Sebasaza yakoraga akazi ko kurinda Perefegitura y’Umujyi wa Kigali, akaba yari afite imbunda y’akazi yavanye i Kigali akaza kuyirindisha umuryango we urimo na Kayizari wari warahahungiye.

Interahamwe zaje guhuruza Abajandarume b’i Gitarama bavuga ko Sebasaza arimo kurasa Abahutu, kuko ngo yajyaga arasa hejuru ibitero bikiruka, bityo umuryango we akomeza kuwurinda, ari nako abashakaga kubica bakomeza kuhagendagenda.

Bibutse imiryango y'Abatutsi yazimye
Bibutse imiryango y’Abatutsi yazimye

Kayizari avuga ko abajandarume bamaze kuza gusaka Abatutsi bihishe kwa muramu we, bijeje Sebasaza ko impamvu ibazanye ari ukumujyana kumushinga umutekano wa Segiteri Rutongo, ariko we abona ko ari wo munsi wa nyuma, kuko akimara kubaha iyo mbunda yakoreshaga, bahise bicira aho umwe mu bo yari ahishe.

Agira ati, “Yumvise baje yambara imyenda y’akazi afata imbunda ye ahagarara mu muryango, abaha iyo mbunda yari afite, maze binjira mu nzu baransohora na mubyara wanjye n’uwitwa Celestin wari umwarimu bari barashakishije i Kabagayi bahita bamwicira aho, bamutemaguye bamucagaguramo inyama nyinshi”.

Kayizari avuga ko yahise ava kwa Sebasaza, ajya kwihisha kwa Sebukwe, aragaruka ariko ibitero bikomeza kuza gusaka ndetse biza no kwica Sebasaza n’umugore we n’abana babiri, ubu uwo muryango warazimye.

Umuhungu twari kuzarongorera rimwe yampishe mu mwobo w’umusarane wa metero enye

Kayizari avuga ko yihishe mu muringoti wari mu rutoki, maze abaje gusahura batema ibitoki amakoma amugwaho ntibaba bakimubonye, ku buryo yahabaye agasa nk’uwahapfiriye kuko, yabonaga abasahura bamuca hejuru batema ibitoki.

Agira ati, “Ubu nzi gupfa kuko nyuma yo kwica Cyprien na mushiki wanjye, abaje gusahura basanze hari ahantu naraye, maze barahuruza ngo bashakishe mbona amahiri n’imipanga, ariko nicwa n’ubwoba ndahwera, nza gukanguka nsanga ntwikiriwe n’amakoma, mbona ndacyari muzima”.

Avuga ko muri urwo rutoki yahamaze iminsi itatu, ahirirwa anaharara, maze uwitwa Innocent bari mu kigero kimwe na we wari hafi yo kurongora, aza kuhamusanga amujyana mu nzu ze amuhisha mu mwobo w’umusarane wa metero enye z’ubujyakuzimu.

Agira ati, “Innocent yazamutse areba urutoki rwe kuko aho nari nihishe kwa Sebasaza hari kwa Sewabo, maze anyuzeho isazi ziratumuka, yitegereje asanga ni njyewe waboreyemo, aranjyana afata umwobo w’umusarane afata indobo adahamo umwanda wari waragezemo, maze asasamo ibintu aramanura ampishamo arongera atinda wa musarane, nkajya mpumekera ku kenge gasanzwe gacamo umwanda”.

Avuga ko kugira ngo arye byasabaga ko uwo Innocent acunga mu rugo batetse byajya gushya akahava, kugira ngo baze kumusigira ibyo kurya, maze yatahuka akabigabanyamo kabiri akajya kubishyira Kayizari hashira ibyumweru bitatu.

Agira ati, “Innocent Imana ijye imuha umugisha yaranjyanye anshyira muro uwo musarane, akajya afata ibyo kurya bye akagabanyamo kabiri, akanzanira mo aho hasi akanyuza muri kakenge, nkumva agapfunyika kanyikubiseho, ni uko nabayeho kugera inkotanyi zije, zinsanga mu nzu za Innocent kuko iwabo bagiye guhunga yari yabanje kunkura muri uwo musarane”.

Umukobwa nasabaga ni we nahise ndongora, abana banjye bari kurangiza Kaminuza

Kayizari avuga ko nyuma y’uko Inkotanyi zibohoye Igihugu, yakomeje gahunda ye yo gushinga umuryango, maze mu kwezi kwa Nzeri 1994, arongora inshuti ye yari yarakoye, barabana barabyara ubu bafite umuryango umeze neza.

Agira ati, “Wa mukobwa nahise murongora, mu kwezi kwa Nzeri, maze turabyara umuryango uraguka, mbanye neza n’abaturanyi, twarabyaye umuryango uraguka abana bamwe barangije kaminuza, ndashima Inkotanyi zaduhaye ubuzima, mu gihe imwe mu miryango yacu yazimye burundu”.

Mu Murenge wa Kabacuzi habarurwa imiryango 16 y’Abatutsi yazimye, yari igizwe n’abasaga 70, harimo n’uwa muramu wa Kayizari aho yihishaga, Sebasaza wicanwe n’umugore we n’abana babiri.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka