I&M Bank yaremeye umukecuru w’incike inamusukurira inzu
Abakozi ba I&M Bank baremeye umukecuru w’incike wo mu Karere ka Kamonyi mu rwego rwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa Gatanu, tariki 15 Mata 2016, ni bwo aba bakozi bazindukiye ku nzu y’umukecuru Mukarubega Virginia, utuye mu Mudugudu wa Gihogwe, Akagari ka Buhoro mu Murenge wa Musambira, bakora igikorwa cyo kuyisiga irangi no gushyiramo umuriro w’amashanyarazi ya Mobisol akoresha imirasire y’izuba.
Ibyo kandi babikoze nyuma y’uko iyi banki ifashije uyu mukecuru gusana inzu ye, ikamwubakira igikoni n’ikiraro cy’inka; ikamushyiriraho umureko n’ikigega cy’amazi.
Umukecuru Mukarubega waremewe n’ibikoresho byo mu nzu birimo igitanda n’umufariso, akabati, intebe zo kwicaraho n’ibyo kurya, yashimye umuco mwiza wa kimuntu yagaragarijwe n’aba bakozi ba I&M Bank, kandi ashimira Leta y’ubumwe kuko isanzwe imufasha kubona ibyo akeneye.
Yagize ati “Nari narahawe n’inka ya Girinka. Ntacyo Leta itampaye! None ibyo munkoreye ni agahebuzo. Kugira umutima mwiza wa kimuntu mukamenya imbabare, Nyagasani azabibafashemo.”
Perezida w’Umuryango IBUKA mu Karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique, yagarutse ku mateka ya mukecuru Virginia wari warashakanye n’uwari umutware mbere ya 1959.
Ngo umugabo we yitabye Imana ubwo yari mu buhungiro mu gihugu cya Uganda ndetse n’umuhungu we agwa ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Murenzi arashimira abakozi ba Banki baje gumufata mu mugongo kuko umukecuru w’incike nk’uyu aba akeneye abamuba hafi.
Ati “Kuba hafi abakecuru nk’aba, bakabaganiriza bakabasura, bibaha icyizere.”
Umuyobozi wa I&M Bank, Robin Bairstow, atangaza ko nk’ikigo cy’imari, bahisemo gufasha uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kumufasha kubaka ubuzima no kumukomeza.
Ibi ngo bakaba babikora bibuka amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda; bagaharanira ko Jenoside itazongera kuba ukundi.
Ibikorwa bakoreye uyu mukecuru bifite agaciro kari hagati ya miliyoni n’igice na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|