Bugesera: Urwibutso rw’abazize Jenoside rwa Ntarama n’urwa Nyamata zigiye gusanwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera buratangaza bugiye gusana urwibutso rwa Ntarama n’urwa Nyamata zose ziri muri ako karere kugirango imibiri ihashyinguye idakomeza kwangirika.

Urwibutso rwa Ntarama rukunze kwangizwa n’ivumbi aho rituruka mu muhanda uri hafi y’urwo rwibutso rigahita rijya ku bisigazwa by’imibiri ishyinguye aho; nk’uko bitangazwa n’umukozi wa komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside uyobora abasura urwo rwibutso, Mugabarigira Staniley.

Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside.
Urwibutso rwa Ntarama rushyinguyemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside.

Ati “ikibazo kitubangamiye n’ivumbi riva muri uyu muhanda rihita ryinjira mu rwibutso maze rikajya ku magufwa nayo agatangira kwangirika, nk’uko mu bibona nta kintu na kimwe gikumira iri vumbi ngo ntiryinjire”.

Mugabarigira avuga ko urwibutso rutunganyijwe maze hakaba ikintu gituma ifumbi ritinjira mu rwibutso nta kindi kibazo cyaba gihari kandi nibikomeza gutinda bizatuma imibiri ikomeza kwangirika.

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis, atangaza ko iki kibazo bakizi ariko ko bagiye kureba uburyo bagikemura mu buryo bwihuse.

Avuga ko hari gahunda yo kureba uburyo bwo gusana urwibutso rwa Ntarama n’urwa Nyamata mu buryo burambye kuko zibitse amateka menshi yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye mu Bugesera dore ko ariho bari baraciriwe.

Urwibutso rwa Nyamata narwo rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwibutso rwa Nyamata narwo rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izi nzubutso zombi zari Kiliziya Gatorika aho abazihungiyemo bizeye amakiriro baje kuhicirwa, akaba ariyo mpamvu zaje kugirwa inzibutso.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka