Bamwe mu Banyapolitiki bibukiwe ubutwari bwatumye batakaza ubuzima
Mu gusoza icyunamo kuri uyu wa mbere tariki 13 Mata 2020, Abanyapolitiki bakiriho bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, babavugaho ubutwari kuko bemeye guhara ubuzima bwabo banga kwifatanya na Leta ishinjwa kwica Abatutsi.

Ubusanzwe kwibuka no kunamira aba Banyapolitiki byakorerwaga i Rebero aho abayobozi bajyaga gushyira indabo ku mva zishyinguwemo abo Banyapolitiki ariko mu rwego rwo kwirinda icyorezo Covid-19 ntabwo byashobotse.
Icyakora hari bamwe mu bayobozi batanze ikiganiro mu Itangazamamakuru, barimo Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin, Tito Rutaremara wari Senateri, Odette Nyiramirimo uri mu Nteko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse n’umushakashatsi mu mateka ya Jenoside, Tom Ndahiro.

Senateri Dr Iyamuremye Augustin yagize ati “Abenshi (mu Banyapolitiki bishwe) bari bazi ko bashobora kwicwa igihe icyo ari cyo cyose, nka Kavaruganda (wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga) bigeze kumutera iwe bamutera ama ‘grenades’ baramuhusha”.
“Minisitiri w’Intebe, Agathe Uwiringiyimana yahoraga aterwa kuva akiri na Minisitiri w’Uburezi, ariko agakizwa n’Imana, na we yahoraga avuga ko umunsi ku wundi ashobora gupfa ariko ati ‘ntacyo bintwaye”.
“Minisitiri Nzamurambaho (wari ushinzwe ubuhinzi) bigeze kugurira umujandarume ku Gikongoro ngo azamwice, ku bw’Imana haje kuboneka ahahishwe ama ‘grenades’ yo kuzamutega ajya iwabo. Aba rero ni Intwari, bazize ibitekerezo byabo”.

Umushakashatsi mu bijyanye n’amateka ya Jenoside, Tom Ndahiro avuga ko ubutwari bw’aba bantu ngo bugaragarira ku kuba ibyabavugwagaho ndetse n’itotezwa bashyirwagaho ngo bitari ibanga.
Tom Ndahiro agira ati “Ni byiza ko n’ibikorwa byabo bimenyekana ko hari abantu bakoze ibintu bidasanzwe, Minisitiri Rucogoza Faustin yahamagaye abayobozi bakuru ba RLTLM barimo na Kabuga, ababwira ko icyo radio yabo ikora kinyuranyije n’umwuga w’Itangazamakuru”
“Arongera ababwira ko radio yabo idafasha kujya mu nzira y’amahoro nk’uko amasezerano ya Arusha yabiteganyaga, ndetse anababwira ko iyo radio ibiba urwango, anabahanira kuba barerekanaga ko ibibazo byose mu Rwanda byaterwaga n’Abatutsi”.
Ndahiro akomeza avuga ko undi munyapolitiki witwaga Ngango Felicien, abanyamakuru bo mu ishyaka CDR ngo bamubajije impamvu ibyo yavugaga bihuza na FPR-Inkotanyi, “abasubiza ngo ‘niba mu isaha yanjye n’iyawe ari saa tanu, ubu navuga ko mu yawe ari saa sita kuko atari iyanjye?”
Tom Ndahiro avuga ko mu ndirimbo z’uwitwaga Bikindi Simon hari harashyizwemo ibitutsi n’amazina asebya abanyapolitiki batavugaga rumwe n’amashyaka CDR na MRND rya Habyarimana.

Aba batukwaga ngo barimo Dr Iyamuremye Augustin uyobora Sena y’u Rwanda kuri ubu, Landouard(Lando) Ndasingwa na Frederic Nzamurambaho bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko hakaba n’uwitwaga Rumiya Jean-Golbert ngo wavuze ko disikuru ya Leon Mugesera ari rutwitsi.
Muri aba Banyapolitiki hari abo Ndahiro avuga ko baziraga ibitekerezo ariko banazira ubwoko, ngo barimo Lando, Kameya André na Venantie Kabageni.
Muri rusange Abanyapolitiki bazira kuba batari bifatanyije n’ubutegetsi bushinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi (abenshi bari biganje mu mashyaka ya PL na PSD), hari Landouard Ndasingwa, na Frederic Nzamurambaho (wabaye Perezida wa PSD ari na Minisitiri w’Ubuhinzi).
Hari Agathe Uwiringiyimana wahoze ari Minisitiri w’Intebe, Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Charles Kayiranga, Jean de la Croix Rutaremara, Augustin Rwayitare, Aloys Niyoyita, Venantie Kabageni, André Kameya, Felicien Ngango, Jean Baptiste Mushimiyimana na Faustin Rucogoza wari muri MDR akaba yari Minisitiri w’itangazamakuru.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka26
- Abagize Ibuka-Italia basanga Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiye kwigishwa mu mashuri
- Komisiyo yiga ku ruhare rw’u Bubiligi mu bibazo bya Congo izagaragaze n’uruhare bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi – RESIRG
- Musenyeri Rucyahana aramagana abakomeje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
- Itorero Inganzo Ngari rirabasusurutsa mu gitaramo cyo Kwibohora bise ‘Urw’Inziza’
- Nyanza: Mu mibiri itatu yabonetse i Busasamana, umwe wahise umenyekana
- Itangizwa rya Turquoise: Operasiyo ya Gisirikare y’Abafaransa yari ije gutabara Guverinoma y’Abicanyi n’ingabo zayo
- Abapfobya Jenoside ntibagomba kudutera ubwoba - Dr Bizimana J. Damascène
- Imiryango yazimye muri Jenoside ni ikimenyetso cy’umugambi wo kurimbura abafite icyo bahuriyeho – Jeannette Kagame
- Uwarokotse Jenoside ararembye nyuma yo gukubitwa n’abagizi ba nabi
- Tariki 17/06/1994 : Guverinoma ya Kambanda yabeshye ko mu Bisesero hari inyenzi, ijya gutsemba Abatutsi baho bari bataricwa
- 14-17/06/1994 : iyicwa ry’Abatutsi kuri Sainte Famille no kuri Saint Paul na Operasiyo idasanzwe y’Inkotanyi yo gukiza abicwaga
- Gukurikirana ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside bishyigikira ubumwe n’ubwiyunge
- Tariki 08/06/1994: Muri Ngororero ubwicanyi bwakorewe abana babyawe n’abagore b’Abahutukazi ku bagabo b’Abatutsi
- Ubuhamya: Interahamwe zahaye Kayitaramirwa amahitamo atatu
- Abanyarwanda baba muri Cameroun bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gushakisha imibiri mu cyuzi cya Ruramira birasubukurwa kuri uyu wa mbere
- Icyuzi cya Ruramira kimaze kubonekamo imibiri y’Abatutsi 218 bishwe muri Jenoside
- Tariki 04/06/1994 : Ifatwa rya Kabgayi ryababaje Guverinoma ya Kambanda
- Iya 02 Kamena 1994 itariki y’icyizere ku barokokeye i Kabgayi
- U Bubiligi bwahamagaje Abadipolomate babwo kubera amakosa bakoze mu #Kwibuka26
Ohereza igitekerezo
|
Nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.