Abanyarusizi bemeza ko umwijima watsinzwe burundu
Ubwo Abanyarusizi bakiraga urumuri rw’ikizere rutazima tariki 07/02/2014, abitabiriye uwo muhango batangaje ko rugaragaza ko igicu cy’umwijima Abanyarwanda babayemo igihe kirekire cyavuyeho.
Kwakira urumuri rutazima mu karere ka Rusizi byitabiriwe n’abantu benshi barimo abaturage basanzwe, urubyiruko rw’abanyeshuri baturutse mubigo bitandukanye n’ingabo z’igihugu.
Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, yavuze ko urugamba rwo kurwanya umwijima igihugu cyabayemo igihe kirekire rwatsinzwe burundu ubu Abanyarwanda bakaba bimirije imbere urugamba rwo kurwanya ubukene avuga ko aricyo uru rumuri rugamije kugeza ku Banyarwanda n’abanyamahanga.
Minisitiri Kanimba yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko uyu muhango atari uwo gutangiza icyunamo abasobanurira ko ari uwo gukangurira Abanyarwanda kuzirikana gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bareba aho igihugu kivuye n’aho kigeze kugirango ejo hazaza hazarusheho kuba heza.
Yasabye Abanyarwanda kumva kimwe gahunda yo kwibuka abazize Jenoside barandura amateka mabi yaranze igihugu cyabo, bakuraho amacakubiri y’amoko bagaharanira kubaka igihugu buri wese yibonamo.
Urumuri rutazima ruri kugenda runyuzwa ahantu habereye ubwicanyi bw’indengakamere mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kugirango Abanyarwanda bakomeze kuzirikana imibereho y’abarokotse Jenoside bashaka icyakorwa kugirango bamurikirwe koko babifashijwemo n’abandi Banyarwanda.
Gatete Thacien warokokeye i Nyarushishi yagarutse ku mateka Abatutsi banyuzemo aho ngo bageze aho bahungira mu rusengero bazi ko ariho kakirira biranga bamwe baricwa abandi bajya muri sitade biranga kugeza aho bageze i Nyarushishi haguye abantu benshi kuri ubu icyo bashima bavuga ko urumuri ruje kubaha icyizere cy’iminsi mibi banyuzemo.
Niyongire Denis watanze ubuhamya ku ruhande rw’abatarahigwaga yavuze ko Abatutsi batotejwe bikabije kuva kera kugeza aho batangiye kubica urubozo gusa nawe yavuze ko ashimiye Leta y’ubumwe yahuje Abanyarwanda nyuma y’amahano yabaye mu Rwanda.
Mu gihe cya Jenoside akarere ka Rusizi kaguyemo Abatutsi barenga ibihumbi 30 bituma hasigara ipfubyi n’abapfakazi benshi batari bagifite icyizere cy’ubuzima; nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar.
Umuyobozi w’akarere yavuze ko uru rumuri ruje rusanga gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” Abanyarwanda bahuriyeho bose avuga ko mu gihe bakiriye urumuri bagomba kumenya agaciro ko kwibuka bakumira ingengabitekerezo ya Jenoside akarusho bagafasha abarokotse Jenoside kubomora ibisebe babafasha mu buryo bwose bashoboye.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
umwijima , icuraburindi rya jenoside ryatugejeje habi tugomba kurisohokamo twemye
urumuli rutazima ni urumuri rwaje kumurikira imitima yiri ikijimye ngo urumuri nkuru ruyigereho, aho rugeze ubona ko benshi bataha bishimye bumva ko hari igihindutse mubuzima bwabenshi ,
jenoside yadusigiye umwijima tugomba gusohokamo ari uko dufatanije. umwanya ni uyu rero wo kwikura muri ako kaga
dukomeze kwibukiranya ibyabaye kandi duharanire ko iyo jenoside itakongera kubaho ku isi maze uru rumuri rutumurikire mu byo dukora
ubufatanye bwacu nibwo buzarandura amacakubiri kandi ukuri kwacu niko kuzimika ndi umunyarwanda mukomereze aho.