Abakozi b’Ikigo gitumiza kikanakwirakwiza imiti bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, biyemeza guharanira amahoro

Kimwe n’ahandi henshi mu gihugu, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abahakoreraga baratotezwaga bacunaguzwa kugera ubwo Jenoside yashyiriwe mu bikorwa mu 1994, bamwe bakicwa.

Ubwo kuri uyu wa Gatanu, ku cyicaro gikuru cya RMS, haberaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko bibuka abari abakozi babo 5, bishwe muri icyo gihe, abarokotse bagaragaje ko bazi agaciro k’amahoro kuko bayabuze igihe kinini.

Mu buhamya yatanze uwahakoraga icyo gihe, Stanislas Simugomwa, wari unahagarariye imiryango y’ababuze ababo bakoraga muri OPHAR, yavuze ko imwe mu ndamukanyo bakunda gukoresha ari ‘Mugire Amahoro’, kubera ko bazi agaciro kayo.

Ati “Twebwe tubasuhuza ’kugira amahoro’, kuko tuzi agaciro kayo, tuzi kubura amahoro icyo ari cyo, kandi amahoro nta wuyibuza, arayabuzwa. Twayabujijwe igihe kinini, turayabura pe, tunabivamo twumva ko tugomba kubaho nta mahoro. Ni ikintu kibabaza, gihangayikisha kandi kubura amahoro ni ukubura ubuzima. Ni yo mpamvu ari cyo tubifuriza ngo mugire amahoro.”

Stanislas Simugomwa wari yari ahagarariye imiryango y'ababuze ababo bakoraga muri OPHAR
Stanislas Simugomwa wari yari ahagarariye imiryango y’ababuze ababo bakoraga muri OPHAR

Yunzemo ati “Aho tuyaboneye twaje gusanga ari ikintu gihenze gikomeye, kukigeraho utabona ikiguzi cyabyo. N’uwakora ingengo y’imari akavuga ati ndambika ingabo, ndwane amahoro agaruke, abara amafaranga ariko ntabasha kubara amaraso azameneka kugira ngo aze. Ni yo mpamvu ubiburira ikiguzi, kuko ntabwo wabibara ngo uzabimenye, ahubwo ukitanga, ukiheba, ugatanga ibyawe n’abawe. Amahoro ni ingenzi. Mugire amahoro kandi muyaharanire, kugira ngo atazongera kubura.”

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RMS, Diana Umutoni, yavuze ko kwibuka ari umwanya ukomeye wo kunamira inzirakarengane zirenga miliyoni zazize Jenoside no guha icyubahiro abarokotse bakomeje kwiyubaka no kubaka Igihugu, mu mbaraga nyinshi n’ubutwari budasanzwe.

Ati “Kwibuka ntabwo ari umuhango gusa, ni inshingano, umwanya wo kuzirikana amateka y’Igihugu cyacu cyanyuzemo, tukayasobanukirwa kugira ngo atazongera kubaho ukundi. Nka RMS twemera ko tugomba gukora inshingano zacu, ariko tukanubaka ahantu harangwa n’ubumwe, kubahana, ukuri, ubunyamwuga, tukemera ko ari zimwe mu nzira zo gukomeza kubungabunga ibyo Igihugu cyagezeho nyuma ya Jenoside.”

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RMS, Diana Umutoni
Umuyobozi Mukuru wungirije wa RMS, Diana Umutoni

Alphonse Nsengimana wari uhagarariye IBUKA, mu butumwa yatanze, yavuze ko kwibuka uba ari umwanya mwiza wo kunamira no guha agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guhumuriza no gukomeza abayirokotse no gukomeza kubashimira urugendo rw’ubudaheranwa rwabaranze no kuba nta rwango bigeze cyangwa ngo bagirire ababagiriye nabi bakabamaraho imiryango .

Alphonse Nsengimana wari uhagarariye IBUKA
Alphonse Nsengimana wari uhagarariye IBUKA

Ati “Aha ari n’umwanya wo gutekereza ingabo zahoze ari iza RPF Inkotanyi, Abanyarwanda, abana b’u Rwanda b’umutima muzima, utararebereye ikibi cyaranze Igihugu cyacu cy’amacakubiri, urwango no kwica bamwe mu bana b’u Rwanda babahoye uko baremwe."

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RMS, Eric Nyirimigabo, yavuze ko bafashe umwanya wo kwibuka ariko ntibahe agaciro abagize uruhare mu guhagarika Jenoside, kwaba ari ugukosa.

Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya RMS, Eric Nyirimigabo
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya RMS, Eric Nyirimigabo

Yagize ati “Jenoside ntabwo yihagaritse ahubwo yarahagaritswe, kandi kugira ngo ihagarikwe hari ikiguzi cyatanzwe, ntabwo ari ingengo y’imari gusa, hari n’amaraso yamenetse. Ni ibintu tugomba guha agaciro, tukaba tubizirikana ndetse tunabishimira abantu bose babigizemo uruhare. Izo mbaraga zakoreshejwe mu guhagarika Jenoside ni zo zikomeje gukoreshwa mu kubaka Igihugu cyacu.”

Imiryango y’abari abakozi ba OPHAR yifuje ko mu gihe abishwe muri Jenoside bose bazaba bamaze kumenyekana, hazubakwa urwibutso bazajya bibukirwaho, rukandikwaho amazina yabo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka