Umuhanzi w’imideli akaba n’umunyamakuru, Dady de Maximo Mwicira Mitali, abinyujije kuri facebook kuri uyu wa mbere tariki 08/04/2013 yatanze ubutumwa bujyanye n’icyunamo cya Jenoside mu buryo bw’igisigo.
Nyampinga w’u Rwanda, Umutesi Aurore, afatanyije n’urubyiruko, ba Nyampinga, abahanzi na Positive Production barategura ijoro ryo kwibuka urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Nyakarenzo barashima intambwe bamaze gutera ariko ngo baracyafite ibibazo birimo abana babo bacikije amashuri bakiri kwita ku bibazo bya barumuna babo ndetse n’ amacumbi yabo yarabasaziyeho.
Abaturage bo mu midugudu ya Kadasomwa, Ntemabiti, Gitinda, Kamyogo na Mucamo yo mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, bibukijwe ko kwibuka ari umuhango wo gufasha abantu kumenya ibyabaye hagamijwe gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Hashize igihe cyenda kugera ku mwaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo mu Bisesero mu karere ka Karongi rwangiritse kubera imvura, ariko ngo mu kwezi kwa gatandatu ruzaba rwarangije gusanwa kuburyo rwakorerwaho imihango yo kwibuka.
Gutangiza icyumweru cy’icyunamo mu karere ka Rubavu tariki 07/04/2013 byatangiriye mu murenge wa Nyamyumba, umwe mu mirenge ukora ku Kivu waguyemo abantu benshi banazwe mu mazi bikozwe n’Interahamwe n’abari abayobozi bayoboraga komini ya Nyamyumba.
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatUtsi, wabereye ku Rwibutso rwa Kamonyi, ruherereye mu murenge wa Gacurabwenge, abatuye akarere ka Kamonyi basabwe ubufatanye no kuba hamwe mu gihe cyo kwibuka.
Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango urengera inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside (IBUKA wongoye gushyira umugayo ku bishyuzwa imitungo bononnye muri Jenoside.
Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, aratangaza ko kugeza ubu umuntu uzambara ibara rya move nk’uko byari bisanwe atazabihanirwa n’amategeko kuko ngo nta kosa azaba akoze.
Abanyamahanga batuye mu Rwanda ngo baba badakunze kwitabira gahunda zo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 uko bikwiye; nk’uko byavugiwe mu nama ya nyuma itegura gahunda zo kwibuka Abazize Jenoside mu karere ka Kayonza.
Mu gihe u Rwanda rurimo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Guverineri w’intara y’amajyepfo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru abasobanurira aho imyiteguro yo kubibuka igeze ndetse n’uko abayirokotse babayeho.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhura mu karere ka Gatsibo buratangaza ko imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi igenda neza muri uwo murenge, bukaba busaba buri wese uwutuye kuzitabira ibikorwa byose byo kwibuka barushaho guharanira kwigira.
Tariki 08/04/2013, biteganyijwe ko imibiri 899 y’Abatutsi bazize Jenoside muri Mata 1994 izashyingurwa mu Rwibutso rwa Buranga, Akarere ka Gakenke.
Imibiri y’abazize Jenoside mu karere ka Rusizi ishyinguwe mu nzibutso zitameze neza cyane cyane urwa Nyakanyinya, Nyakarenzo na Isha izimurirwa mu rwibutso rw’icyitegererezo rurimo kubakwa i Nyarushishi.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bazahurira ahitwa Silver Spring muri Leta ya Maryland, tariki 07/04/2013, mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi izaba yibukwa ku nshuro ya 19.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burakangurira abatuye aka karere kwitabira urugendo ruzaba nyuma y’umuhango wo gutangiza icyuamo tariki 07/04/2013 kuko uru rugendo rutari rusanzwe rubaho mu turere.
Abayobozi barimo abashinzwe uburezi, imibereho myiza y’abaturage mu mirenge; abayobozi b’ibigo nderabuzima hamwe n’abahagarariye abacitse ku icumu ,ingabo na Polisi mu karere ka Kirehe bakoze inama kuri uyu wa 27/03/2013 biyemeza gutegura icyunamo uko bigomba.
Gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bizabera mu murenge wa Nyamyumba, kubera ubwicanyi bwakorewe abakozi b’uruganda rwa Bralirwa n’abandi bajugunywe mu kiyaga cya kivu ahari amashyuza.
Ubuyobozi bw’uruganda rwa Bralirwa n’abakozi barukoramo hamwe n’imiryango yabuze ababo bibutse abakozi ba Bralirwa bayikoragamo bakicwa n’abacengezi batwikiwe muri bisi y’akazi mu mwaka wa 1998.
Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Kayonza, Munyabuhoro Ignace Camarade, avuga ko hari imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside yajugunywe mu myobo yacukurwagamo gasegereti mbere ya Jenoside, ubu bikaba byarananiranye kuyikuramo.
Imibiri 10 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yataburuwe mu masambu y’abaturage mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi nyuma y’imyaka 18 ahingwamo imyaka yashyinguwe mu cyubahiro tariki 17/08/2012.
Akarere ka Rusuzi karashimirwa uburyo kashoboye gushyingura mu cyubahiro imibiri y’inzirakarengane zigera ku bihumbi birindwi zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Celestin Kabahizi, agasanga ari ukubasubza agaciro kabo.
Abacikacumu ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari mu kigero cy’imyaka 40 na 45 no munsi ya 25, bakeneye ababegera kubera ihungabana batewe nayo, nk’uko ubushakashatsi bwakorewe mu turere twa Huye na Gisagara bwabigaragaje.
Imibiri 407 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside ruri mu murenge wa Busogo mu karere ka Musanze.
Ubwo korali Abagenzi yibukaga abahoze ari abaririmbyi bayo bazize Jenoside mu karere ka Ruhango, tariki 08/07/2012, nta baturage baje kwifatanya nayo ndetse ngo n’umuyobozi wahageze ntiyafashwe uko bikwiye.
Ubwo hibukwaga abarwayi n’ abarwaza baguye mu bitaro bya Gakoma biri mu karere ka Gisagara mu gihe cya Jenoside, haragaragajwe icyifuzo ko muri ibyo bitaro hakubakwa urwibutso rwihariye bitewe n’umubare w’abahaguye.
Umuganda wabaye tariki 30/06/2012 mu karere ka Rusizi waranzwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 75 y’abazize Jenoside ku rwibutso rw’ako karere.
Abanyeshuri bagera kuri 56 biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bagize ikibazo cy’ihungabana, ubwo bifatanyaga n’abarezi babo mu kwibuka abarezi n’abanyeshuri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye, barasaba ko impunzi z’Abarundi zakoreye ubwicanyi muri ako gace nyuma zikisubirira iwabo zakurikiranwa n’ubutabera.
Abanyeshuri n’abarezi b’Urwunge rw’amashuri rwa Runda Isonga ruri mu karere ka Kamonyi, tariki 28/6/2012, bibutse abanyeshuri 31 n’abarezi 5 bo ku Ishuri ribanza rya Runda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.