Vincent de Paul azamurika alubumu “Ngwino urebe” muri Nyakanga

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru kuri Radio Maria Vincent de Paul Ntabanganyimana aratenganya kumurikira abakunzi be alubumuye ya mbere «Ngwino urebe” mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka; nk’uko yabidutangarije.

Iyo alubumu igizwe n’indirimbo z’Imana zigisha zinyuze mu buzima busanzwe kandi arateganya gukora indirimbo zihumuriza, z’amahoro n’ubworoherane; nk’uko Vincent de Paul yabitangaje ubwo yari muri Narrow Road studio aho yari yaje gukorera indirimbo.

Vincent de Paul yatangiye muzika muri 2000 biturutse ko yari amaze igihe kirekire asenga asaba Imana gushyira ahagaragara impano yiyumvagamo. Yatangiye gucuranga gitari muri 2002. Acuranga accompagnement, basse.

Yagize ati « Impano nayiyumvisemo cyera nkiri muto ariko kuko ntari mfite ubushobozi bwo kuyishyira ahagaragara niyo mpamvu yatinze kugaragara».

Vincent de Paul Ntabanganyimana
Vincent de Paul Ntabanganyimana

Imbarutso yo kugaragaza impano yo kuririmba ngo yabaye ishuri ry’iyogezabutumwa yakoreye mu kigo cy’umuryango wa Emmanuel (Centre de la communaute de l’Emmanuel). Kubera kubona abandi baririmba ndetse n’inyigisho yahawe byatumye yumva abohotse atangira kuririmba; nk’uko abyivugira.

Vincent de Paul yamenyekanye cyane ku ndirimbo «Ngwino urebe», «Uracyandagiye», «Impuhwe za Nyagasani», «Reka kwiheba» n’izindi.

Mu buzima busanzwe, Vincent de Paul ni umugabo wubatse ufite umugore n’umwana umwe. Ni umunyamakuru kuri Radio Mariya akaba azwi cyane mu kiganiro «Twige kubaho» n’ikiganiro cy’abahanzi kizwi ku izina rya «Shira irungu».

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka