The Bless ngo ashobora gucurangisha indirimbo ye iningiri
Umuhanzi Twizerimana Christian uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya The Bless, avuga ko n’ubwo acuranga umuziki aba yatunganyirije muri studio, ashobora no gucuranga izi ndirimbo ze yifashishije iningiri ya Kinyarwanda kandi bigakomeza kunogera amatwi.
Uyu muhanzi ukirangiza amashuri yisumbuye, akuzwe cyane mu ntara y’Amajyaruguru, cyakora ngo arateganya kwagura umuziki we ku rwego rw’igihugu, kugirango abe yabasha kwigarurira abafana mu bice byose, gusa ngo ibi azabyinjiramo n’umwimerere w’umuziki we.
Ati: “Nkora indirimbo mu njyana za kizungu zigakundwa. Gusa izi njyana ntabwo wazijyana ku ruhando mpuzamahanga ngo zitware neza. Mfite umwihariko wo gucuranga iningiri yanjye bikaryoha mu minsi iri imbere nzareba uko nakwita cyane ku bikoresho gakondo, mbihuje na bike bigezweho”.
Uyu muhanzi, avuga ko yatangiye umuziki ari umwana muto, ubwo yigaga mu mashuri abanza, akaba yaririmbiraga abanyeshuri nk’igihe cyo kubwira amanota, cyakora ngo yaje kujya muri studio bwa mbere mu mwaka wa 2009.
Ati: “Nahimbye indirimbo nyinshi cyane ndi umwana muto. Hari ubwo ngira gutya nkibukamo imwe nkahita nyikora neza muri studio”.
Zimwe mu ndirimbo za The Bless zizwi ni nka Mpa Umwanya, Ikibazo n’izindi. N’ubwo ataratangira ibitaramo bye bwite, ngo amaze kuririmbira ahantu henshi kandi umuziki we ukishimirwa.
Ati: “Umuziki wanjye ntabwo ugarukiye i Musanze. Mperutse mu Mutara Polytechnic ubwo batoraga miss. Natunguwe no kubona ko ndi mu bahanzi babiri bahagurukije imbaga kurusha abandi. Sinari nzi ko banzi kuko mba Musanze, cyane ko ariho iwacu, niho nize ndetse ni naho nkorera umuziki”.
Uyu muhanzi uvuga ko azi gucuranga kuri gitari ndetse no kuvuza ingoma, avuga ko umuhanzi akwiye kuba abasha kuririmbira imbere y’abantu, ndetse akaba abasha gucuranga igikoresho cya muzika byibura kimwe.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
muzagere ahantu hitwa i karenge ya bicumbi haba umwana ufite impano y’ubuproducer kuburyo butangaje kdi ntaho yabyigishijwe yitwa j.Remy Nsengiyumva