“Nabonaga Nelly atambonera umwanya uhagije wo kunyitaho”- Christopher

Christopher umaze kwigaragaza cyane muri muzika nyarwanda kubera ubuhanga n’ijwi rye ryiza, nawe kimwe n’abandi bahanzi bose b’abanyarwanda babarizwa mu Rwanda, ntagikorana na Nelly Asanase muri gahunda ye ya Nelly’s Diamonds.

Nelly’s Diamonds yari umushinga wari uje gufasha abahanzi nyarwanda kugeza ibihangano byabo kure hashoboka ibifashijwemo na Virtua Artiste (inzu itunganya umuziki ikanakurikirana inyungu z’abahanzi) yo mugihugu cy’u Bufaransa.

Christopher ubwo twamubazaga impamvu nyamukuru yaba yaratumye adakomeza gukorana na Nelly Asanase uzwiho kuba ariwe mujyanama wa The Ben, Christopher yadusubije agira ati: “Nahagaritse gukorana na Nelly kubera ko nabonaga atambonera umwanya uhagije wo kunyitaho, nabonaga ari busy”.

Nelly yadutangarije ko yafashe icyemezo cyo guhagarika gukorana n’abahanzi nyarwanda bari mu Rwanda kuko hariho bamwe yabonye bagaragaje imyitwarire itaramushimishije.

Umuhanzi Christopher yamenyekanye cyane mu ndirimbo "iri joro".
Umuhanzi Christopher yamenyekanye cyane mu ndirimbo "iri joro".

Yagize ati: “...nasanze aho kugira ngo mbabangamire muri gahunda zabo zo kugera kuri success zabo, nahitamo kwerekeza imirimo yanjye ku bahanzi nsanzwe nkorana nabo nari nabaye nshyize ku ruhande imishinga yabo kugira ngo mpe avantage abahanzi nyarwanda twagombaga gukorana”.

Nubwo yahagaritse gukorana n’abahanzi nyarwanda muri Nelly’s diamonds, muri gahunda yo gutora indirimbo z’abahanzi muri Top 10 Nelly’s diamonds yo ntacyahindutse iracyakomeje kandi n’iz’abahanzi nyarwanda ziracyagaragaramo.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

JEWE NDI MURIBAMWE BA MUKUNDA CHRISTOPHER . MBA MAREKANI, KANDI NDAKUNDA MUSIC YIWE ,.. I LOVE YOU SO MUCH CHRISTOPHER, AND I WISH TO SEE YOU ONE DAY...TAKE OF YOUR SELF AND KEEP UP WITH UR SINGING.

AKSHA NANA yanditse ku itariki ya: 17-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka